Ghana yakiriye Abanyarwanda babiri bari bafungiye Arusha kubera Jenoside

Dr Casimir Bizimungu, wigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, wahanaguweho icyaha na Sylvain Nsabimana wigeze kuba Prefet wa Butare, warangije ibihano yari yarakatiwe, bakiriwe n’igihugu cya Ghana bava Arusha muri Tanzania aho bari bafungiye. Amakuru BBC ikesha urwego rwa MICT, (United Nations Mechanism for International Criminal Tribunals), Urwego rwa UN rwashyizweho ngo rurangize imanza zitaburanishijwe […]Irambuye

Sant’Egidio yasangiye n’abakene ibyishimo bya Noheli

Abana bo ku muhanda, abasaza n’abakecuru n’abafite ubumuga batuye mu bice bitandukanye by’u Rwanda bahawe ifunguro rya Noheli n’abagize Kominote ya Sant’Egidio hirya no hino mu Rwanda. Kuri iki cyumweru cya Noheli ya 2016 ni bwo uko gusangira bwabaye mu madiyoseze atandukanye y’u Rwanda, i Kigali, Kabgayi, Byumba na Butare. I Kigali ku cyicaro cya […]Irambuye

Umusaruro: i Nyanza bahuye na nkongwa, Kirehe, Gatsibo, Kayonza ubu

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yakusanyaga ibitekerezo mu bahagarariye abahinzi mu turere tunyuranye tw’igihugu, bamwe muri bo batanze amakuru y’uko umusaruro w’ibigori n’ibishyimbo wifashe aho baturutse, Kirehe, Kayonza na Gatsibo nga nta nzara igihari kuko bireze, muri Nyanza bahuye na nkongwa bityo ubu ntibiteze umusaruro mwinshi, Rusizi na Kamonyi ho ngo hamwe bimeze […]Irambuye

Karongi: Umumotari yiciwe kuri moto ye anizwe

Mu ijoro ryo ku wa kane rishyira ku wa gatanu, mu kagari ka Kagabiro mu murenge wa Mubuga, umusore witwa Nizeyimana Jean Claude yasanzwe yapfuye, na moto ye bayitwaye, gusa iyi moto yaje gufatirwa i Rusizi. Ubuyobozi bw’umurenge bukimenya amakuru bwakomeje gushakisha muri iryo joro ryo ku wa kane rishyira ku wa gatanu, ariko babura […]Irambuye

Rusizi: Umusore w’imyaka 27 biravugwa ko yiteye inkota arapfa

Mu ijoro ryakeye mu murenge wa Nkanka mu kagari ka Kamanyenga umudugudu wa Murambi umusore witwa Uwiragiye Jean Marie Vianney yiyishe yiteye icyuma mu mutima nyuma yo kuza mu kabari ari gusangira n’umugabo bagabiranye inka, uyu musore yaje gutangira kurira abo bari kumwe bayoberwa ikimuriza. Nyakwigendera yaje kwerekeza aho bokereza inyama ngo ajya mu gikoni […]Irambuye

Umurenge wa Remera wahembwe imodoka kubera kwita ku isuku n’umutekano

Hasozwa ubukangurambaga bwo kubungabunga umutekano n’isuku mu Mujyi wa Kigali, umurenge wa Remera wahembwe nk’uwahize indi mu bikorwa by’isuku n’umutekano uhabwa imodoka izifashishwa muri ibi bikorwa, naho akarere ka Gasabo kaza ku mwanya wa mbere muri ibi bikorwa. Muri ibi birori byo gusoza ubu bukangurambaga bumaze amezi atandatu, hagaragajwe indi mirenge yagiye yitwara neza nk’umurenge […]Irambuye

Ngoma: Musenyeri Kambanda yifurije abana Noheri nziza abasa kwitwara neza

Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo, Antoine Kambanda arasaba abana kwitwara neza bakishimirwa na bagenzi babo kandi bakihatira gufasha abatishoboye mu ngufu zabo nke, yabivuze ku uyu wa gatanu yifuriza abana bo muri iyi Diyosezi Noheri nziza. Ni ubutumwa bwihariye bwa Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo,  Nyiricyubahiro Antoine Kambanda, yageneye abana muri uyu mwaka […]Irambuye

Rusizi : Abakorera mu nyubako y’isoko rishya bahangayikiye umutekano wabo

Inyubako enye zatanzweho amafaranga menshi ngo zishobora guhagwarikwa gukorerwamo cyangwa zigasenywa burundu nyuma yo kwangizwa bikomeye n’umutingito uherutse kwibasira akarere ka Rusizi mu mezi atatu ashize, mu igenzurwa ryakozwe n’Ikigo gishinzwe imyubakire na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, basanze zimwe mu nzu zarubatse nabi izindi ngo zarasondetswe mu kuzisana.   Abubatse izi nzu bashinjwa uburangare no […]Irambuye

Episode ya 79: Sarah na we yasuye James. Eddy akomerewe

Episode 79 ………………..Nashituwe na telephone yasonnye nyikuye mu mufuka nsanga ni James. Njyewe – “Hello, James Muvandimwe wanjye wahahise n’ahazaza! Ca va?” James – “Hello my Brother from Mother and Father! Meze neza kabisa! Wihangane rero ntitwabonanye uyu munsi nari nifitiye umushyitsi!” Njyewe – “Hahhhhh, nizere ko nta wundi wundi utari  Sa….. !” James – […]Irambuye

en_USEnglish