Digiqole ad

Huye: Ababyariye iwabo bamwe bakandura HIV bagira inama abakobwa yo kwifata

 Huye: Ababyariye iwabo bamwe bakandura HIV bagira inama abakobwa yo kwifata

Ababa muri Club Anti SIDA bahawe ihene. Bagira inama bagenzi babo kwifata

Abana b’abakobwa babyariye iwabo mu karere ka Huye basaba bagenzi babo kwirinda ubusambanyi no kwiyandarika, kuko ngo bareba ingaruka bahuye na zo nyuma yo kubyara, bakaba nta we bakwifuriza ubuzima babayemo.

Ababa muri Club Anti SIDA bahawe ihene
Ababa muri Club Anti SIDA bahawe ihene. Bagira inama bagenzi babo kwifata

Aba bahurijwe hamwe mu itsinda rya CLUB ANTI SIDA yatangijwe n’itsinda ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye mu rwego rwo kubafasha kuva mu bwigunge, dore ko bamwe bahise bandurira SIDA  muri ubwo busambanyi.

NIRERE. M umwe mu bakobwa babyariye iwabo, yabyaye afite imyaka 16 y’amavuko avuga ko nyuma yo kubyara yabaye mu buzima bubi.

Ubuzima bwe ngo yumvaga ariho burangiriye, ariko kugeza ubu kuva yajya muri Club ngo abayeho neza kuko ahura n’abandi bakamuhumuriza bakanamwigisha kwiga uburyo bwo kwirinda.

Kimwe na bagenzi be bahamya ko iri tsinda rya Club anti SIDA, baravuga ko batangiye kwibumbira hamwe mu bimina bibafasha kwizigamira, bakabasha kubonera n’abana babo icyo kurya n’icyo kwambara.

Bahawe ihene kuri buri mukobwa wabyariye iwabo zo kubafasha kwiteza imbere, no kubona ifatiro ry’ubuzima bazihawe n’itsinda ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza bibumbiye mu muryango  Rwanda Village Concept Project, umuryango ugamije kuzamura imibereho y’abaturage n’imyumvire.

Aba bakobwa bahawe izi hene bavuga ko bagiye kuzorora neza zikazabafasha kugera kuri byinshi.

Emmanuel Mashyaka ukorera mu muryango w’abanyeshuri batangije aya ma CLUB ANTI SIDA ni na we uhagarariye igikorwa avuga ko bicaye bagatekereza icyo bakora mu rwego rwo gufasha abafite ibibazo, nyuma yo kubona ko ari nta bushobozi bw’amafaranga bafite.

Nibwo bahisemo kwishyira hamwe bakora ibikorwa bitabasaba amafaranga, ari nayo mpamvu bahisemo gufasha aba bakobwa babyariye iwabo, akemeza ko babona biri gutanga umusaruro.

Ati “Nyuma yo kubashyira muri club zibafasha kwishyira hamwe no kurwanya SIDA, twafashe mu bushobozi bwacu amafaranga atari menshi tubagurira amatungo agendanye n’ubushobozi bwacu mu rwego rwo kubereka ko tubari hafi.”

Yavuze ko basaba urubyiruko bagenzi nkabo ko kubaka sosiyete bidasaba ubushobozi bwinshi, bityo ko rukwiye guhaguruka rugakoresha amaboko n’ubwenge mu kubaka igihugu.

Inkunga uru rubyiruko rwatanze igizwe n’ihene 11 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 245 000, kandi ngo intego yabo ni ugukomeza ibikorwa byo gufasha abababaye.

Buri wese hatahanye ihene
Buri wese hatahanye ihene

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE

2 Comments

  • Congratulations kuri RVCP byumwihariko HIV/AIDS Prevention program ku gikorwa cyindashyikirwa mwakoze kandi twizeye ko iki gikorwa kizatanga umusaruro ufatika.

  • NIBYIZA GUFASHA ABABYARIYE IWABO,BANAGIRWA INAMA YO KUDAKOMEZA KWIYANDARIKA,ARIKO BIBUKA NO KUKWEZI KWIRANGAMIMERERE, BANDIKISHA ABANA BABYAYE,KUGIRANGO BAGIRE UBURENGANZIRA BWABO.

Comments are closed.

en_USEnglish