Karongi: Umumotari yiciwe kuri moto ye anizwe
Mu ijoro ryo ku wa kane rishyira ku wa gatanu, mu kagari ka Kagabiro mu murenge wa Mubuga, umusore witwa Nizeyimana Jean Claude yasanzwe yapfuye, na moto ye bayitwaye, gusa iyi moto yaje gufatirwa i Rusizi.
Ubuyobozi bw’umurenge bukimenya amakuru bwakomeje gushakisha muri iryo joro ryo ku wa kane rishyira ku wa gatanu, ariko babura abantu baba bishe uwo musore.
Gaspard Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga yatangarije Umuseke ko uyu musore Nizeyimana w’imyaka 23 yari umumotari ku Kibuye/ mu mujyi wa Karongi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba CIP Kanamugire Theobald yadutangarije ko Rugira Jean Paul yafashwe agurisha moto, bitewe n’uko yayigurishaga ku mafaranga make cyane abantu baramukeka.
Uyu musore wafashwe afungiye i Kamembe araza kujyanwa i Karongi ahakorewe icyaha.
Ubujura bwari bumenyerewe bwari uwbo gutekera imitwe abamotari bakaba ibinyobwa birimo imiti ibasinziriza bakabiba moto.
NGOBOKA Sylvain
UM– USEKE.RW
4 Comments
birababaje uyumugome wishe umimotari bamukanire urumukwiye. nuko icyaha cyurupfu cyavanweho nahubundi hari hakwiye ijisho kujisho, ukuboko kukuboko cg bakabanza kumukuramo inzara zamano zose nizintoki ntakinya bazihandura yunva mbona cyaba arigihano kimukwiye. Ariko nti mumbonemo Kamegeri!!!
Agungwe ubuzima bwe bwose.
mubyukuri uwo wafashwe agurisha iyo moto akurikiranwe abiryozwe,birababaje kabisa .Twihanganishe umuryango wabuze uwo musore.
poisi ikurikirane abo bagome bahanwe cyane.
Comments are closed.