Digiqole ad

Ngoma: Musenyeri Kambanda yifurije abana Noheri nziza abasa kwitwara neza

 Ngoma: Musenyeri Kambanda yifurije abana Noheri nziza abasa kwitwara neza

Musenyeri Antoine Kambanda wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo asoma misa

Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo, Antoine Kambanda arasaba abana kwitwara neza bakishimirwa na bagenzi babo kandi bakihatira gufasha abatishoboye mu ngufu zabo nke, yabivuze ku uyu wa gatanu yifuriza abana bo muri iyi Diyosezi Noheri nziza.

Musenyeri Antoine Kambanda wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo asoma misa

Ni ubutumwa bwihariye bwa Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo,  Nyiricyubahiro Antoine Kambanda, yageneye abana muri uyu mwaka wa 2016.

Nk’uko bisanzwe n’ubundi muri Kiliziya Gatolika, ubutumwa bwanyujijwe mu gitambo cya misa cyabaye kuri uyu wa gatanu cyahuje abana bakabakaba 5000 baturutse mu turere dutandukanye tubarizwa muri iyi Diyosezi.

Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda yibanze cyane ku myitwarire mibi ikunda kugaragara kuri bamwe mu bana aheraho asaba abari kuri Paroisse Cathedral ya Kibungo kuba urugero rwiza muri bagenzi babo birinda ingeso mbi.

Ati “Yezu yabaye umwana nkamwe, aba umwana bagenzi be bishimira. Namwe rero mube abana bitwara neza kuri bagenzi banyu mufashanye.”

Musenyeri Kambanda yibukije aba bana ko Noheri by’umwihariko ari umunsi wabo ari yo mpamvu baba bafite agaciro gakomeye kuyi uyu munsi.

Yagize ati “Bana rero by’umwihariko Noheri ni umunsi mukuru wanyu ni yo mpamvu rero twaje kugira ngo tuwizihizanye.”

Ubutumwa nk’ubu butandukanye bukomeje kugenda bugezwa ku Bakiristu mu gihe bagenda bakomeza no kunoza imyiteguro ya Noheri bazizihiza kuri iki cyumweru tariki ya 25 Ukuboza 2016.

Musenyeri Kambanda aha umugisha ituro ry’aba bana
Abana bari bitabiriye iyi misa ari benshi

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Bjr bavandimwe nukuri Muduhe akandi gace twahebye

  • ubu butumwa mgr yatanze buba bukwiye abana rwose nayanfi ma diyoseze ajye abikora.kiliziya itubereye umubyeyi.

Comments are closed.

en_USEnglish