Kuva 2009 – 2015 Leta yaciwe miliyoni 820 na $

* Mu zashyizwe hanze harimo Minisiteri 3, ibigo 8, uturere 10……, *Impamvu zituma Leta itsindwa harimo kutubahiriza imyanzuro ya Komisiyo y’abakozi. Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Abakozi ba Leta umwaka wa 2015/16 yatangiye gusesengurwa na Komisiyo y’Abadepite ishinzwe imibereho myiza, kuri uyu wa gatatu igaragaza ko Leta ihomba amafaranga menshi icibwa mu nkiko kubera ihonyorwa ry’amategeko […]Irambuye

Leta ishora miliyoni 500 zo kurwanya imirire mibi buri mwaka

Mu nama y’umunsi umwe yahuje abafatanyabikorwa mu Ntara y’Amajyepfo n’inzego zitandukanye z’uturere twose tugize iyi Ntara, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Scaling Up Nutrition Civil Society Alliance (SUN CSA Rwanda), MUHAMYANKAKA Vénuste atangaza ko Miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda ari yo Leta ishora muri gahunda yo kurwanya imirire mibi buri mwaka, ariko ikibazo kikaba kidacika. Muri iyi […]Irambuye

Tanzania: Yapfuye ntawamukozeho nyuma yo kwica inzoka ye

Umuturage wo mu kagari ka Mateka, mu murenge wa Songea, mu Ntara ya Ruvuma witwa Denis Komba w’imyaka 26, yapfuye nyuma y’uko inzoka ye yakubiswe igapfa. Ikinyamakuru Mpekuzi kivuga ko Komba yapfiriye kwa muganga mu bitaro bya Rufaa Songea mu Ntara ya Ruvuma aho yajyanywe nyuma yo kumererwa nabi nyuma y’uko inzoka yari yitwaje yicishijwe […]Irambuye

Bugesera: Ba Gitifu 20, ba Agronome 10, na ba Sociale

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu Emmanuel Nsanzumuhire Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yatangaje ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Akagari 20 na ba SEDO (Social Economic & Development officer) bataramyenyekana neza, na ba Agronome 10 na ba Affaires Sociales batanu b’imirenge beguye, ngo abo bose babisabye ubwa bo. Uyu muyobozi w’Akarere yabitangarije City Radio avuga ko nta gikuba […]Irambuye

2016 muri football: Umusaruro muke w’Amavubi, Rwatubyaye izina ryavuzwe cyane

Umwaka wa 2016 ntiwahiriye abakunzi b’imikino kubera umusaruro muke ku makipe yahagarariye u Rwanda mu mikino mpuzamahanga, ariko usojwe bamwenyura kubera intsinzi ya Valens Ndayisenga muri Tour du Rwanda. Nyuma y’akazi no gushaka imibereho, Abanyarwanda bagaragaje ko ari abakunzi b’imikino. Intsinzi ku bambaye ibendera ry’u Rwanda irabanyura bikagaragarira amaso, ariko bagira agahinda kenshi iyo umusaruro […]Irambuye

Imfungwa 171 zo muri Gereza ya 1930 zakozweho n’inkongi bahawe

Kuri uyu wa kabiri muri Gereza Nkuru ya Nyarugenge izwi ku izina rya 1930 Minisiteri y’Ibiza n’Impunzi yahaye ibikoresho by’ibanze imfungwa zahuye n’ikibazo cy’inkongi y’umuriro bagera kuri 171. Masumbuko Idrissa Gitifu w’umurenge wa Nyarugenge muri Gereza ya Kigali 1930, yavuze ko ngo bishimiye cyane  kuba babafashije kuri ibyo bikoresho dore ko umuriro wari watwitse ibintu […]Irambuye

Burundi: Col Manirakiza wabaye Umuvugizi w’ingabo n’abandi 2 birukanywe

Abasirikare batatu birukanywe mu ngabo z’U Burundi barimo Colonel na Lieutenant Colonel n’undi ufite ipeti rya Capitaine, itangazo ribirukana mu gisirikare ryasohotse ku wa mbere w’iki cyumweru. Itangazo ribasezerera ryasinyweho na Perezida Pierre Nkurunziza nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Burundi. Abirukanywe ni Capt. Emmanuel Nsavyimana, Lt.Col Aimable Habiyambere na Col. Adolphe Manirakiza. Col Adolphe Manirakiza yabaye […]Irambuye

en_USEnglish