Digiqole ad

Ghana yakiriye Abanyarwanda babiri bari bafungiye Arusha kubera Jenoside

 Ghana yakiriye Abanyarwanda babiri bari bafungiye Arusha kubera Jenoside

Dr Casimir Bizimungu umwe mu bakiriwe n’igihugu cya Ghana nyuma yo kurekurwa na TPIR

Dr Casimir Bizimungu, wigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, wahanaguweho icyaha na Sylvain Nsabimana wigeze kuba Prefet wa Butare, warangije ibihano yari yarakatiwe, bakiriwe n’igihugu cya Ghana bava Arusha muri Tanzania aho bari bafungiye.

Dr Casimir Bizimungu umwe mu bakiriwe n’igihugu cya Ghana nyuma yo kurekurwa na TPIR

Amakuru BBC ikesha urwego rwa MICT, (United Nations Mechanism for International Criminal Tribunals), Urwego rwa UN rwashyizweho ngo rurangize imanza zitaburanishijwe na TPIR /Arusha, aravuga ko kuwa gatanu nimogoroba Dr Casimir Bizimungu wari umaze hafi imyaka itanu ahanaguweho icyaha yageze muri Ghana.

Bizimungu yajyanye na Sylvain Nsabimana, wahise afungurwa akimara gukatirwa imyaka 18 y’igifungo n’urw’Ubujurire mu mpera z’umwaka ushize, kuko igihe yari amaze mu buroko cyarengagaho gato iyo myaka.

Mu rw’iremezo Nsabimana yari yakatiwe imayaka 25.

Muri MICT birinze kugira andi makuru babitangaho, kuko byasaga n’ibyagizwe ibanga, ku buryo na ba nyir’ubwite babimenyeshweje hasigaye amasaha make ngo bafate urugendo.

Amasezerano bagiranye n’icyo gihugu cya Ghana yo kwakira abo bantu nayo yakomeje kuba ibanga.

Ikizwi gusa nk’uko ba nyir’ubwite babivuga, ni uko bazahabwa ibyangombwa ndetse bakaba bashobora kubona akazi.

Dr Bizimungu ni impuguke mu buvuzi bw’abantu, naho Nsabimana ni impuguke mu by’ubuhinzi.

Ikibazo cyo kwakira abarekuwe n’Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye cyakomeje kuba ingorabihizi, ibihugu bimwe byanze Kwakira akarangije ibihano cyangwa abakatiwe.

Hari abatsindiye mu nkiko zo hejuru bashaka gusanga imiryango yabo aho ituye, ariko za Leta z’ibyo bihugu ziranga.

Nyuma y’abo babiri babonye igihugu kibakira, hasigaye abandi 11 batarabona ababakira, barimo batandatu bahanaguweho icyaha, na batanu barangije ibihano bahawe.

Umaze igihe kirekire muri bose, ni Ntagerura Andreya wahoze ari Minisitiri wo Gutwara Ibintu n’Abantu, umaze imyaka irenga 12 ahanaguwe icyaha.

Muri MICT bavuga ko bakomeje gushakisha ukuntu haboneka ibihugu bibabakira.

BBC Gahuza

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Abo babuze igihugu kibakira nibandeko ibihugu byifuza impunzi aribyinshi? Usa irabakeneye uk irabakeneye SA irabakeneye Nuwy irabakeneye,kereka bo niba badashaka kugaruka mu Rad batinyako babasubiza murigereza? Kd nubundi bahita bashinjwa ingengasi,Dr j d,uhagarariye ibuka,yahita abasabira inkiko Ko barigupfobya. Nuko

Comments are closed.

en_USEnglish