Sant’Egidio yasangiye n’abakene ibyishimo bya Noheli
Abana bo ku muhanda, abasaza n’abakecuru n’abafite ubumuga batuye mu bice bitandukanye by’u Rwanda bahawe ifunguro rya Noheli n’abagize Kominote ya Sant’Egidio hirya no hino mu Rwanda.
Kuri iki cyumweru cya Noheli ya 2016 ni bwo uko gusangira bwabaye mu madiyoseze atandukanye y’u Rwanda, i Kigali, Kabgayi, Byumba na Butare.
I Kigali ku cyicaro cya Kominote Sant’Egidio abana bo mu muhanda n’abandi bafite ubumuga butandukanye barimo abafashwa n’Ababikira b’Abakalicuta bagera 400 basangijwe ibyishimo bya Noheli.
Umuyobozi wa Kominote Sant’Egidio mu Rwanda, Dr Twizere Celestin yavuze ko ari igikorwa batangije guhera muri 2002 na n’ubu kandi ngo ntikizahagarara.
Ati “Twifatanya n’abana n’abasheshe akanguhe, abo bose twifatanya na bo kugira ngo dusangire ibyishimo bya Noheli, ibyishimo by’umuryango.”
Abagize Kominote ngo ni bo ubwabo bishatsemo amikoro, kuko ngo ari abantu baba bakorana umunsi ku wundi, barimo abana basobanurira amasomo n’abasaza n’abakecuru basura, ariko byagera ku munsi Mukuru wa Noheli bagategura gusangira na bo nk’uko bashoboraga kubikorerwa n’imiryango yabo.
Ndagijimana Theodore utuye ku Gisozi yavuze ko bishimiye uko bakiriwe bakabyina,ngo byatumye bifatanya n’Umwana Yezu wavutse.
Umwana uba mu munada ati “Ndashima abatuzanye aha bakaduhuza, nkaba mfashe umugambi wo kuva mu muhanda ngasubira mu rugo ku Gisozi.”
Sant’Egidio ni umuryango w’Abalayiki baharanira amahoro, washinzwe na Prof Andrea Riccardi. Mu birori uyu muryango wateguriye i Kigali hakoreshejwe amafranga asaga ibihumbi 800.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ni byiza, ariko ubanza abakene mwabicaje ukwabo kwa bonyine kuri ariya meza ariho igitambaro cy’umuhodo.
sara, ibyo uvuze sibyo : itegereze neza.
Comments are closed.