Digiqole ad

Burundi: Col Manirakiza wabaye Umuvugizi w’ingabo n’abandi 2 birukanywe

 Burundi: Col Manirakiza wabaye Umuvugizi w’ingabo n’abandi 2 birukanywe

Col Adolphe Manirakiza wabaye Umuvugizi mu ngabo z’U Burundi

Abasirikare batatu birukanywe mu ngabo z’U Burundi barimo Colonel na Lieutenant Colonel n’undi ufite ipeti rya Capitaine, itangazo ribirukana mu gisirikare ryasohotse ku wa mbere w’iki cyumweru.

Col Adolphe Manirakiza wabaye Umuvugizi mu ngabo z’U Burundi

Itangazo ribasezerera ryasinyweho na Perezida Pierre Nkurunziza nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Burundi.

Abirukanywe ni Capt. Emmanuel Nsavyimana, Lt.Col Aimable Habiyambere na Col. Adolphe Manirakiza.

Col Adolphe Manirakiza yabaye Umuvugizi w’Ingabo z’U Burundi, FDN (Force de Défense Nationale).

Aka kazi yanagakoze mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Central African Republic za MINUSCA (Mission de maintien de la paix en Centre Afrique).

Gusa, kuva igihe yagombaga kumarayo cyarangira tariki ya 13 Mata 2016, uyu mugabo ntiyigeze asubira mu Burundi.

Col Adolphe Manirakiza na bagenzi be babiri bafashwe nk’abatorotse igisirikare n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo mu Burundi.

SOS Media Burundi

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • None se murumva nyine ataratorotse? Impamvu yabimuteye niyo mwashaka mukayikoraho inkuru, nubwo bidakenewe, naho gutoroka akazi byo ni ibigaragara kandi ku isi yose iyo utorotse igisirikare se bigenda bite?

  • Harya kayumba nyamwasa aracyabarwa nkingabo ya RPF cg nawe yakorewe nkibyo nkurunziza yakoreye uriya mu col? Munsubize basomyi beza?

    • Uzahamagare Nyamwasa umubaze kuko abasomyi Baha ntawubana nawe! Ariko ndabona ikibazo cyawe ntanaho gihuriye niyi nkuru.

  • niba baratorotse igihugu bakwiye kwirukanwa

  • Ivan keretse niba utazi gusoma? Cg wambwiye umuntu akakwandikira? Kuko ikibazo nabajije kigendanye ninkuru 100%. None nongere nkubaze nyamwasa yatorotse igisirikare cg ntiyatorotse?nonese uriya mu col wirikangwe yari mungabo ziburundi ziri mugihugu cg hanze? Ivan nusubiza ibi bibazo nibwo uhita ubona ibyo nabajojeko byerekeranye niyinkuru.

  • Abanyarwanda barakunda uburundi, arkntaciza bigerababuvagako, Hahaha nzabandora ivyagitimujisho illumunati na nkurunziza

  • Uburundi bufite ikibazo gikomeye. Imbonerakure zifite ubudahangarwa kurusha abasilikare

  • Ndumva nta gitangaza cyabaye kuko hakurikijwe amategeko.

  • arko c ningombwa ngo habe harigitangaza munkuru?icyo umunyamakuru yakoze nugutangaza inkuru nkakazi ke kaburimunsi,naho abazana ibiterekeranye,namwe ndumva mwazashinga igitangaza makuru cyanyu mukanyuzamo inkuru zibitangaza mushaka.nkawe uzana Kayumba hano,haraho wumvise u Rwanda?arko abanyarwanda muzakira ryari koko?

  • NTA GITANGAZA GIHARI,MUGISIRIKARE IYO WITWAYE NABI URASEZERERWA RWOSE,NIBA ATARUJUJE IBYO YASABWAGA YAGOMBAGA KWIRUKANWA,NTABWO YAKOMEZA KUBARWA NKINGABO KANDI ATANAHARI,YATAYE AKAZI RERO.

  • ATARI NO MU GISIRIKARE IYO UTUBAHIRIJE INSHINGANO ZAWE URASEZERERWA.

  • .
    ??

Comments are closed.

en_USEnglish