Digiqole ad

AMAFOTO: Amis Sportifs ya Valens, Areruya na Adrien yasuye urwibutso ku Gisozi

 AMAFOTO: Amis Sportifs ya Valens, Areruya na Adrien yasuye urwibutso ku Gisozi

Ndayisenga na Areruya Joseph bareba amafoto y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Kuri uyu wa kabiri ikipe y’umukino w’amagare yo mu karere ka Rwamagana irimo Valens Ndayisenga watwaye Tour du Rwanda uyu mwaka na Adrien Niyonshuti wahagarariye u Rwanda mu marushanwa menshi mpuzamahanga yasuye urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Ndayisenga na Areruya Joseph bareba amafoto y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Les Amis Sportifs ni umuryango mugari ugamije kuzamura impano z’abana bo mu karere ka Rwamagana mu mukino w’amagare.

Saa munani z’igicamunsi nibwo iyi kipe yari igeze kuri ‘Kigali Genocide Memorial site’ ku Gisozi.

Bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside, banashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri yabo.

Iri tsinda rinini ririmo abakinnyi, abana bakizamuka n’ababyeyi babo basobanuriwe amateka y’u Rwanda, harimo uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’uko yahagaritswe.

Gusura urwibutso rwa Jenoside kuri bo kwari ukwiga no kwigira ku mateka mabi yaranze u Rwanda cyane cyane bo nk’urubyiruko bagaharanira kwimuka umuco w’amahoro n’ubumwe bw’abanyarwanda kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi nk’uko byavuzwe n’umuyobozi wabo.

Gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ni kimwe mu bikorwa bisiga uhasuye atekereza ku muntu mugenzi we akabona ko nta ukwiye kuzira uko yavutse.

Uru rubyiruko rwabanje kwerekwa film y’amateka y’u Rwanda
Ikipe ikomoka i Rwamagana ubwo bari ahashyinguye imibiri y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside
Bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside
Rugamba Janvier wambaye agakoti k’umuhondo afite imyaka 17 gusa arareba uko Jenoside yabaye ataravuka yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’uko yahagaritswe, ni isomo rikomeye cyane ku musore nka we
Adrien Niyonshuti (ubanza iburyo) asobanurira barumuna be uruhare rw’itangazamakuru mu itegurwa rya Jenoside
Umubyeyi wa Valens Ndayisenga yaherekeje aba bana bangana n’uwe
Ni abasore bakiri bato, nyuma yo gusura uru rwibutso benshi ari ubwa mbere wabonaga hari icyo byabahinduyeho ku maso, aba nibo bazasimbura ba Adrien Niyonshuti, Valens Ndayisenga na ba Ruhumuriza Abraham

Amafoto © Evode Mugunga/Umuseke

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish