Digiqole ad

Bugesera: Ba Gitifu 20, ba Agronome 10, na ba Sociale 5 beguye

 Bugesera: Ba Gitifu 20, ba Agronome 10, na ba Sociale 5 beguye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu Emmanuel Nsanzumuhire Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yatangaje ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Akagari 20 na ba SEDO (Social Economic & Development officer) bataramyenyekana neza, na ba Agronome 10 na ba Affaires Sociales batanu b’imirenge beguye, ngo abo bose babisabye ubwa bo.

Mu karere ka Bugesera abayobozi 35 ku nzego z'ibanze beguye
Mu karere ka Bugesera abayobozi 35 ku nzego z’ibanze beguye

Uyu muyobozi w’Akarere yabitangarije City Radio avuga ko nta gikuba cyacitse ku kuba abakozi bagera kuri 35 bagura.

Ati “Ntabwo iyo umuntu ari ku kazi akumva afite impamvu ituma niba ari serivise yatangaga atagifite imbaraga zo kuyitanga nk’uko yabisabwe, afite uburenganzira bwo kuvuga ngo mpagaritse akazi, icyo gihe twubahiriza umuntu n’uburenganzira bwe. Icyo gihe rero si ukuvuga ngo ni ibintu bidasanzwe, ni umuntu we ku giti cye ufata icyemezo iki n’iki twe tukubahiriza uburenganzira bwe.”

Umunyamakuru yabajije Mayor wa Bugesera kugira icyo avuga ku kuba hari abavuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze bategura ahubwo basinya ku mabaruwa abeguza.

Mayor Nsanzumuhire Emmanuel yateye ubwatsi ibyo bivugwa, avuga ko abegura baba bafite uburenganzira bwo kwanga gusinya.

Ati “Muri aba bakozi buri wese aba afite uburenganzira bwo gukora ibyo yumva bimufitiye akamaro, ntabwo rero umuntu ashobora kuza ngo akubwire ngo ndashaka guhagarika akazi ngo umubwire ngo buretse, kandi icyo gihe wayimutegurirye (ibaruwa yo kumweguza) afite uburenganzira bwo kwanga kuyisinya, ngira ngo hari ukuri ko kuri ‘terrain’ namwe mwaza mukirebera.”

Hari amakuru avuga ko umubare wa ba SEDO b’utugari beguye ushobora kuba ari 19,  ubwo bose hamwe ababa beguriye rimwe baba ari abakozi 54.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera mbere yari yatangaje ko ataramenya neza imibare y’aba bashinze iterambere ba baguye. Yatangarije Umuseke bataramenya neza utugari aba bakozi bakoreraga kubera ko ngo bakiriye impapuro zabo basaba kwegura.

Yavuze ko ikigiye gukurikiraho ari ukumenyesha Abanyarwanda ko hari imyanya ipiganirwa, no kureba uko abakozi bahari bakoreshwa mu gufasha abaturage.

Ati “Icyihutirwa ni uko nta muturage wabura serivisi muri iyi minsi, tugiye gukoresha abakozi bahari nibiba ngombwa n’abo ku mirenge bazajya bamanuka bajye gutanga serivisi ku baturage bazikeneye muri utwo tugari.”

Bugesera ni akarere gafite imirenge 15, utugari ni 72, gatuwe n’abaturage 361 914 hagendewe ku mibare y’ibarura rusange ryakozwe muri 2012.

Kwegura kw’aba bayobozi b’inzego z’ibanze bikurikiranye n’abandi benshi babarirwa muri magana beguye mu Ntara zitandukanye z’igihugu mu minsi ishize.

UM– USEKE.RW

24 Comments

  • Iyo mitwe ye!Wakwivana kukazi ka none sha?

  • Hhhhhhhhh beguye kandi banegura ku bushake bwabo aribo babyisabiye!!!! Isi igeze habi aho umuntu asigaye atora inkoni akikubita kugeza acitse ibisebe!!!!! Ngaho da, ahubwo abo mu gihugu bose nibegure hasigare HE gusa maze dushake abandj kuko bimaze kugaragarako ntacyo bamaze. Iyi nkubiri ariko ababizi bazatubwire icyo ihatse kuko ndayireba ikanshisha pe. Ni nde weguye ni gitifu, ni nde wundi ni goronomu cyangwa feri sosiyari. Mbiswa ma ntibinkurikire.

  • Ngo bagiye kumenyesha abanyarwanda ko hari imyanya ipiganirwa! Abo bireba n’abo bitareba bose bariyizi.

  • BOSE “BEGURE” TUJYE DUSARANGANYA IMIRIMO YEMWE.

  • Ntibabizi nibashaka bazegure bose n ubundi ni ugutekinika gusa.

  • Na Nsanze yegure

    • Bishyiire ahagaragara niba hari ibyo yaba yarahemukiye abanyarwanda nawe yegure

  • Ariko umuntu wabonye akazi akoze ikizame aregura cg yo akazi kamunaniye baramwirukana?ibi bintu si mbyumva ababisobanukiwe muzadusobanurire neza

  • Kanama ya 2017 iregereje. Tugomba gukwakwanya.

  • Aba bose ko baba banyujijwe mu ngando byongera gupfira hehe ra? Aho siyo mpamvu His Excellency asigaye avuga ngo bajye bagabanya igipindi cya ba Kaboneka na Rucagu abajya mu itorero i Gabiro bigishwe igisirikare?

  • Hhhhhhhhhh mwagiye mureka kudushuka ko tutari abana koko?Mwabonye uwinyaga cg uwikura amata kumunwa koko?Ahaaaaaaa isi ntisakaye buri wese ashobora kunyagirwa

  • huuuum, nkumve nkome!

  • ariko se ni gute abantu bari munzego zitandukanye, utugari dutandukanye begurira rimwe ari benshi?
    mwagiye mutubwiza ukuri koko.ukuntu abantu bagera kuri mirongo, begurira rimwe!!!!

  • Harya ubwo leta iba yanga gutanga imperekeza????barangiza ngo “umukozi agira uburenganzira”, ubuhe se??

  • Ubu ni ubutekinitsi burenze .aba se basezeraniye kwegurira umunsi umwe?ubwo bushake buza mu muntu ukorera shyara bugahuza n’ukorera mwogo na rweru.

  • Inzandiko zisaba kwegura ku mpamvu zacu twasanze baziteguye icyo badusabye ni ugushyiraho umukono ubundi tugataha.

  • Ahaaa, ndumva Ikinyoma cyarahawe Intebe pe!

  • Kuyobora abanyarwanda bigomba kuba biryoshye pe … byose bamira bunguri nk’intama. Mu bihugu bifite demokarasi kandi bishyira mu gaciro ntabwo abakozi bangana kuriya bakweguzwa ngo ubakuriye nka Meya asigare. Niba Meya adasabwe kwegura yagombye kwibwiriza, atarindiye ko bamwibutsa.

  • mucunge neza ntawamenya yenda bafite ibyo begukanye. bugesera irafitwe murarye muri menge

  • Icyo mbona nanjye nemera ni uko ukora nabi atagomba gutinda mu kazi kogukorera abanyarwanda. Ingando ntabwo zihagije, igisirikare gikorwe hanyuma abantu bige gukunda u Rwanda kdi bive mu mvugo hanyuma bijye mu ngiro. Izi mpinduka zari zikenewe rwose kuko hari abayobozi bibwira ko bagabanye ibya rubanda bagatamira aho gutumika akazi, abo rero bagomba kureka gukomeza guhemuka bagasezera.

    Nta mperekeza ku muntu wakoze nabi, ahubwo Leta yacu ni umunyeyi kuko ibundi hari ababa bakwiye igifungo ndetse no kuriha ibyo bangije.

    Inama: ibi bigere no muzindi nzego zose zibanze kuko ruswa nubuhemu hari aho bikigaragara (mu bigo byamashuri, mu bigo nderabuzima no mu Karere Ingando si shyashya.

    Uwo navugiye nabi anyihanganire kuko hari nabarenganwa bitewe nuko batarebwe neza naba sebuja mu buryo butandukanye.

    Ikiruta byose, ni uko twarushaho gukunda igihugu cyacu.

    Umwaka mushya tuwutangire neza

  • nibegure bamaze kubona igishoro abandi bajyeho abize ni benshi kandi bashomera nta ni igishoro bafite abamaze imyaka 5 bose bajye beguzwa bajye gukoresha ayo bakoreye cg bibye aba ahagije abashomeri ni benshi mu gihugu kandi igihugu ni gito

  • Ahubwo aka karere gafite ikibazo, President yarakwiye kujyayo, kuko aho yageze ibibazo birakemuka

  • Nibegure batange imyanya n’abandi babe birira Ku noti

  • Ati”twese twakoze nabi uretse wowe Nyakubahwa” umunyarwanda mumwibeshyaho arakwihorera igihe cyagera
    Abari bakuru 1994 barabibonye.nge ibi byose binterubwoba.abafite inshingano mushatse mwacinkonizamba.mugire ibihe byiza.

Comments are closed.

en_USEnglish