Imfungwa 171 zo muri Gereza ya 1930 zakozweho n’inkongi bahawe ibikoresho
Kuri uyu wa kabiri muri Gereza Nkuru ya Nyarugenge izwi ku izina rya 1930 Minisiteri y’Ibiza n’Impunzi yahaye ibikoresho by’ibanze imfungwa zahuye n’ikibazo cy’inkongi y’umuriro bagera kuri 171.
Masumbuko Idrissa Gitifu w’umurenge wa Nyarugenge muri Gereza ya Kigali 1930, yavuze ko ngo bishimiye cyane kuba babafashije kuri ibyo bikoresho dore ko umuriro wari watwitse ibintu byabo byose bari bafite.
Yagize ati “Ubu bufasha buraza kudufasha cyane, abenshi nta kintu bari basigaranye.”
Masumbuko yakomeje avuga ko nubwo bahawe ubutabazi bw’ibanze, dosiye zabo zimwe ngo zarahiye zirebana n’ubutabera, n’impapuro bwite za bamwe.
Abagororwa n’abafungwa batangarije Umuseke ko ibikoresho by’ibanze babahawe bizabafasha ariko ngo banakeneye imyenda na matelas.
BrigGen George Rwigamba Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe imfungwa n’Abagororwa yavuze ko amadosiye yahiriyemo nta kibazo kuko ngo dosiye umugororwa agira na bo barayigira mu bubiko.
Yagize ati “Umugororwa aba afite copy natwe tuyifite kuri System, rwose nta kibazo cy’amadosiye gihari.”
Brig. Gen. George Rwigamba yakomeje avuga ko iperereza ku cyateye umuriro watwitse Gereza Nkuru ya Kigali kuri Noheli rikomeje.
Gusa ingamba zihari ngo ni ukwigisha abacumbikiwe muri Gereza, abacungagereza kumenya ingaruka z’inkongi y’umuriro no kumenya uburyo bakwirinda.
Gereza ya 1930 igiye kwimurirwa mu nyubako nshya izaba ifite ibyangombwa byose, i Mageragere mu karere ka Nyarugenge.
Ku kibazo cy’uko abagororwa benshi imyambaro yabo yahiye, bizejwe ko bazahabwa indi vuba.
Minisitiri w’Ibiza n’Impunzi Mukantabana Seraphine yavuze ko ibintu babahaye bifite agaciro ka miliyoni enye mu mafaranga y’u Rwanda, birimo shitings zo gusasa hasi kugira ngo babashe kuryama neza, amasabune, ibiringiti n’ibindi bikoresho.
Inyubako z’iyi Gereza ngo zirashaje, zubatswe kera kandi zirimo insinga z’amashanyarazi zishaje.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ibyago ntibiteguza kuba bitarabaye nk’ibyabahaye muri gereza ya Gisenyi cyangwa iya Muhanga ubwo inkongi yahitanaga bamwe mu bagororwa ni amahirwe!Hagati aho ariko nyakubahwa Minisitiri Mukantabana nakore “sport” arebe ko ibiro byagabanuka!
Bakoze gutabara aba banyarwanda bagize ibyago.Ariko se byagenze bute ko biyongereye cyane.Itangazamakuru ki ryavugaga ko hahiye icyumba kirimo abantu 68 none bakaba babaye 171? Iyi mibare irahabanye pe.Ubanza hagati y’abanyamakuru n’abatanze imibare ku ruhande rw’ubuyobozi harimo urwego rwibeshye!
mutuzo rwose mwagiye mwubaha ababakuriye?
nonese kubyibuha bikurebaho iki?
Abayobozi basobanuye ko hari abandi bagororwa bahishije ibyabo muri iriya nkongi y’umuriro ariko batabarizwaga muri block yahiye niyo mpamvu nabo bazirikanwe hatagwa inkunga y’ingoboka.
Asante.
Comments are closed.