Digiqole ad

Nigeria: Umugabo wari wararongoye abagore 130 yitabye Imana asize abana 203

 Nigeria: Umugabo wari wararongoye abagore 130 yitabye Imana asize abana 203

Alhaji Mohammed Abubakar Bello Masaba witabye Imana

Umugabo wahoze yigisha imyemerere mu idini ya Islam Mohammed Bello Abubakar, wari ufite abagore babarirwa muri 86 mu mwaka wa 2008 yitabye Imana afite imyaka 93.

Alhaji Mohammed Abubakar Bello Masaba witabye Imana

Mohammed Bello Abubakar yipfiriye mu rugo rwe ku wa gatandatu mu Ntara ya Central Niger, nyuma yo gufatwa n’indwara itazwi.

Abantu benshi cyane bitabiriye imihango ijyanye no kumushyingura ku cyumweru.

Ikinyamakuru cyo muri Nigeria, Daily Trust kivuga ko uyu mugabo wamenyekanye cyane mu 2008 ubwo yatangazaga ko afite abagore 86, ndetse agira inama abagabo kumwigana bakarongora abagore benshi bashoboka, yitabye Imana umubare w’abagore be ugeze ku 130.

Iki kinyamakuru kivuga ko bamwe mu bagore be bari batwite.

Mu nkuru ya BBC yo mu 2008 uyu mugabo yari amaze kubyara abana  170  kuri abo bagore, ikinyamakuru cyo muri Nigeria Daily Trust kivuga ko Mohammed Bello Abubakar yari amaze kugira abana 203.

Mohammed Bello yavugaga ko nta mugore yiruka inyuma amurambagiza, ahubwo ngo kubera ko yari umuvuzi abagore ni bo bamwizaniraga kandi ngo nta kindi yari gukora uretse kubarongora.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • yazize umunaniro: Yari ashaje kandi arongora cyane ndamuzi twabanye i Kinyamakara ku Gikongoro mba ndoga Rwagafirita

Comments are closed.

en_USEnglish