Bihibindi yatangiye adoda intweto ‘bisanzwe’ ageze kuri miliyoni 20Rwf
Albert BIHIBINDI umunyabukorikori utungunya ibikomoka ku ruhu birimo ibikapu, inkweto, imikandara n’ibindi avuga ko yatangiye adoda inkweto, ubu umushinga we uhagaze miliyoni 20 (20 000 000Rwf).
Umuseke wasuye Bihibindi aho adodera intweto n’ibindi byambarwa biva mu ruhu. Avuga ko umushinga we wo gukora ibikomoka ku ruhu umutunze.
Ati “Natangiye ndoda inkweto bisanzwe, nyuma nza kubona amahugurwa yo guhanga ibishya mu gukora inkweto, imikandara n’ibindi, ubumenyi nakuye mu ishuri nibwo bwampaye icyerekezo cyo gushinga ikompanyi ihanga ikanasazura ibishaje hakoreshejwe uruhu.”
Bihibindi Albert akomeza avuga ko gutangira kwikorera ku buryo bwagutse byamugoye ariko nyuma abigeraho.
Ati “Igitekerezo cyo kwikorera nakigize mu 2010 ariko ngishyira mu ngiro neza mu 2014, kuva igihe nagiraga igitekerezo kugeza uyu munsi nagiye mpura n’imbogamizi nyinshi nko kuba ibikoresho dukoresha mu kazi ku budozi ibyinshi byaravaga hanze, byabaga bihenze n’Abanyarwanda muri rusange ntibagure ibyo twakoze.”
Bihibindi kuri ubu yashinze ikompanyi itunganya ibikomoka ku ruhu ‘NOVA Leather limited’, avuga ko kuva aho yatangiriye kwikorera atigeze yihererana ubumenyi bwe.
Ati “Ubumenyi mfite nagiye mbuha abandi, rimwe na rimwe hari n’abo nigishirizaga ubuntu.”
Asanga hari umusanzu ukomeye yatanze ngo kuko abo yigishije kuri ubu n’abo bafite aho bigejeje ndetse ngo n’abandi yabahaye akazi baramukorera. Avuga ko ubu igice kinini cy’Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa n’ibyo bakora, ndetse ngo bamwe bitabiriye kujya babigura.
NOVA Leather Limited yatangiriye ahitwa Mu Nkoto, mu Karere ka Kamonyi, imaze kugira amashami abiri, rimwe riri mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Kimisagara.
Bihibindi agira ati “Nta muntu ukwiye gusuzugura akazi. Gukora cyane no kwiga ibyo utazi ni ryo pfundo ry’ubukire.”
Asaba urubyiruko kureka imyumvire bafite yo gutekereza cyane gukorera abandi ahubwo bagashyira imbaraga mu guhanga imirimo mishya.
Amafoto @MUGUNGA Evode
KAYIHURA Robert
UM– USEKE.RW
6 Comments
Muduhe neza adresse yanyu na numero ya telefone.
Uyu mwana ni umukozi kweri, ariko abana nkaba bagiye bafasha abandi guhindura imyumvire kweri, cyane cyane bariya bafite imyumvire y’ubunebwe no kudakora akazi kose bavuga ko gaciriritse.
Umwana????? Ni umuntu mukuru ariko ashobora kuba yaratangiye ari umwana. Nakomereze aho. Abanyarwanda benshi bakwiye kumwigiraho. Dore ko yatangiye adoda inkweto bisanzwe none biragaragara ko yateye intambwe ishimishije. Courage Bihibindi
KOMEREZA AHO KABISA
usibye imyumvire mibi ubundi imirimo yazamura umuntu irahari uriya mushinga buriya yawutangiye benshi babona usuzuguritse ariko gahoro gahoro niko kugenda(buhoro buhoro nirwo rugendo) ntamurimo rero usuzuguritse upfa kuba wawukoze ufite intego
ahubwo andangire aho akorera nanjye nzajye kumwigiraho
Comments are closed.