Digiqole ad

Icyumweru gishije abantu 127 biyomoye kuri FDLR

Kuva ku itariki ya 4 Mutarama 2013; abantu 127 barimo n’abarwanyi ba FDLR nibo bamaze kugera ku butaka bw’u Rwanda nyuma yo kwitandukanya n’uyu mutwe ukomeje guhungabanya umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba ni bamwe mu barwanyi bitandukanyije na FDLR, batahutse mu Rwanda. Photo/Kigalitoday
Aba ni bamwe mu barwanyi bitandukanyije na FDLR, batahutse mu Rwanda. Photo/Kigalitoday

Ku itariki ya 4 Mutarama nibwo Abanyarwanda 80 barimo abasirikare 17 babaga mu mutwe wa FDLR muri Congo bageze ku mupaka wa Rusizi ya kabiri mu Karere ka Rusizi batahutse, nk’uko Kigalitoday ibitangaza.

Uretse abo barwanyi 17 babaga mu mutwe wa FDLR, muri abo 80 harimoabagore 14 n’abana 49 batashye mu Rwanda, bakaba barazanywe n’imodoka z’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo (MONUSCO).

Ku munsi wakurikiyeho abandi barwanyi bo mu mutwe wa FDLR bagera kuri 47 barimo abasirikare 13, abagore icyenda n’abana 25, nabo batahutse baturutse muri zone ya Kabare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa 05 Mutarama 2013.

Uyu mubare ukaba ugaragaza ko abantu 127 aribo biyomoye kuri FDLR muri iki cyumweru gishize.

Umwe mu basirikare bitandukanyije na FDLR witwa Sergeant Major Sibomana avuga ko asanzwe ari umuntu ukunda gusenga, ndetse ngo ijwi ry’Imana niryo ryamuhamagariye gutahuka mu Rwanda, niko gufata icyemezo cyo gutahuka ku giti cye.

Undi witwa Premier Sergeant Iyamuremye Kimonyo, yemeza ko kugaruka mu Rwanda kwe yari abimaranye igihe kirekire, ariko akabura uburyo acika abayobozi ba FDLR kuko iyo bamenye ko hari ufite umugambi wo gutaha bamwica vuba na bwangu.

Abagore n'abana nibo bagerwaho n'ingaruka zikomeye aho baba mu mshyamba ya Congo. Photo/Kigalitoday
Abagore n’abana nibo bagerwaho n’ingaruka zikomeye aho baba mu mshyamba ya Congo. Photo/Kigalitoday

Abandi batahutse bavuga ko batari bafite amakuru ahagije ku Rwanda akaba ariyo mpamvu batatahukaga. Ariko bagenzi babo batahutse ngo bababwiye ko ari amahoro nabo bafata icyemezo cyo gutahuka.

Abenshi muri aba batahutse kandi bemeza ko bari kuzashirira mu mu mashyamba ya Congo, kuko abatishwe n’intambara z’umutwe witwaje intwaro witwa Raiya Mutomboki yicwa n’indwara zirimo bwaki ku bana n’abagore.

Aba bantu 127 batashye mu Rwanda, mu gihe mu mpera z’icyumweru gishyize hari amakuru yasakaye hirya no hino avuga ko hari abarwanyi 3500 ba FDLR bifuza kumanika amaboko bakagaruka mu rwababyaye.

UM– USEKE.COM

en_USEnglish