Digiqole ad

Goma: Umubyeyi yibarutse abana barindwi

Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangiranye umwaka wa 2013 inkuru idasanzwe y’umubyeyi wabyaye abana barindwi icyarimwe.

Abana barindwi babyawe n’umubyeyi umwe icyarimwe
Abana barindwi babyawe n’umubyeyi umwe icyarimwe

Aba bana bavutse ku itariki 01 Mutarama 2013 mu bitaro Bikuru by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru (Hopital General de Goma). Abakobwa babiri n’abahungu batanu babyawe n’uyu mubyeyi bakaba bavutse bafite amagarama ari hagati ya 400 na 600.

Bamwe mu batuye Umujyi wa Goma bavuga ko bigoye guha amahirwe kubaho kw’aba bana kuko kubaho k’umwana ufite amagarama 600 bigoye.

Bamwe mu bashoboye kubona abo bana bavuga ko nyuma yo kuvuka bashobora kuba bitabye Imana nubwo nta makuru avuye mu buyobozi bw’ibitaro arabyemeza.

Umubyeyi wabyaye abana barindwi yari amaze imyaka ine yubatse urugo uru rubyaro rukaba rwari urwa mbere.

Umubyeyi wabyaye abana barindwi icyarimwe.
Uyu niwe mubyeyi wibarutse abana barindwi icyarimwe.

©Kigalitoday

 

 

en_USEnglish