Digiqole ad

Yatawe muri yombi akekwaho urupfu rw'uwo babyaranye

Polisi y’Igihugu yataye muri yombi umugore witwa Louise Muhire imukekaho uruhare mu rupfu rwa Dr Radjabu Mbukani. Louise Muhire, ni nyina w’abana babiri b’abakobwa; abo bana akaba yarabyaranye na Nyakwigendera Dr Radjabu Mbukani.

Nyakwigendera Dr. Radjabu Mbukani, yaburiwe irengero aza kuboneka amanitse mu giti. Photo/Sunday Times
Nyakwigendera Dr. Radjabu Mbukani, yaburiwe irengero aza kuboneka amanitse mu giti. Photo/Sunday Times

Nyakwigendera Dr Mbukani yishwe akiri muto dore ko yari afite imyaka 37 y’amavuko. Yaburiwe irengero ku itariki ya 29 Ukuboza 2012, aza koboneka yapfuye ku itariki ya 03 Mutarama 2013, mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge aho bamusanze amanitse mu giti, nk’uko Ikinyamakuru Sunday Times cyabitangaje.

Polisi y’Igihugu, itaye muri yombi Louise Muhire nyuma y’uko umuryango wa Dr Mbukani wakomeje kwikoma uyu mugore uvuga ko yaba ariwe wagize uruhare mu iyicwa rry’uyu mugabo babyaranye abakobwa babiri.

Uyu muryango wavuze ko uyu mugore yatse indezo y’amafaranga ibihumbi 200,000 se w’abana babyaranye (Dr Mbukani) akayamuha ariko nyuma y’igihe akaza kumwaka ibihumbi 600,000 kuko ngo ayo yamuhaga atari akwiye, gusa mu gukemura icyo kibazo urukiko rwanzuye ko Dr Mbukani akomeza gutanga amafaranga yatangaga mbere ngo abe ariyo aba indezo y’abana yabyaranye na Louise Muhire.

Umuryango wa Nyakwigendera ukomeza uvugako uyu mugore bitamushimishije kugera n’aho ngo yaguriye umuntu ngo ajye kwica Dr Mbukani ariko uwo muntu akaba ariwe uca ruhinga nyuma akabwira Mbukanyi ko yaguriwe ngo amwice.

Andi makuru anavuga ko uyu mugore yaba yarigeze gutabwa muri yombi incuro ebyiri nabwo akekwaho gushaka kwivugana Nyakwigendera Dr Mbukani.

Mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru Sunday Times, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Superintendent Theos Badege yagize ati “Iperereza ririmo gukorwa riraganisha cyane cyane kuri Muhire, kuko yari afitanye amakimbirane akomeye mbere y’urupfu rwa Nyakwigendera.”

Badege yakomeje agira ati “Mu gihe gishije, Muhire yanagerageje kwica Mbukani. Ubu rero arafunzwe ndetse iperereza rirakomeje.”

Nubwo uyu mugore ari we w’ibanze ukekwaho urupfu rw’uyu Nyakwigendera washyinguwe kuri uyu wa 5 Mutarama, Polisi y’Igihugu ivuga ko ataba yarabikoze wenyine ahubwo hari abo baba barafatanyije uyu mugambi mubisha, gusa iperereza riracyakomeje gukorwa.

Dr Radjabu Mbukani yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka w’1975. Yari Umuganga uvura indwa z’abagore mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, akaba n’Umwalimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, apfuye yigaga amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, muri Kaminuza ya Gothenburg yo muri Suede.

UM– USEKE.COM

en_USEnglish