Digiqole ad

“Nisunze M23 ngo dukure Kabila ku butegetsi” – Roger Lumbala

Roger Lumbala, Umuyobozi w’Ishyaka RCD-N (Rassemblement congolais pour la démocratie – national) ritavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Kabila yishyize hamwe n’umutwe wa M23 mu rwego rwo kugira ngo bavane Kabila ku butegetsi nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Jeune Afrique.

Roger Lumbala  ati “Ibisubizo bya Congo biri mu biganza bya M23 yo yonyine yabashije kugonda Kabila akemera ibiganiro.” Photo/ Afriqueredaction
Roger Lumbala ati “Ibisubizo bya Congo biri mu biganza bya M23 yo yonyine yabashije kugonda Kabila akemera ibiganiro.” Photo/ Afriqueredaction

Ku itariki ya Mbere Mutarama 2013 nibwo Roger Lumbala yishyize hamwe mu buryo bweruye na M23, uwo muhango wabereye i Bunagana mu gace kagenzurwa n’uyu mutwe.

Ikiganiro gikurikira yakigiranye n’Umunyamakuru Trésor Kibangula ukorera Jeune Afrique, gishyirwa mu Kinyarwanda n’Umuseke.com.

Ni iyihe mpamvu yatumye mwiyemeza kwishyira hamwe na M23?

Roger Lumbala: Nshyigikiye M23, kuko nanjye nemera ko Kabila atatsinze amatora yo kuwa 28 Ugushyingo 2011, rero kuba M23 igaragaza ko yifuza ko ibyo natwe tutemera bihinduka nta mpamvu yo kutayishyikigira.

Ibyongeye kuri ibyo Itegeko Nshinga ryacu riha uburenganzira umuturage wese kurwanya umuntu uwo ariwe wese wihaye ubutegetsi ku ngufu, niyo mpamvu nshyigikiye M23 yatangije urugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa Kabila.

Mu kwezi kwa Cyenda umwaka ushize, Leta ya Kinshasa yabashinje gukorana na M23 murabihakana, ndetse icyo gihe mwavuze ko Kabila ariwe ukorana na M23, ni iki cyaba cyahindutse cyabateye kwifatanya n’uyu mutwe?

Roger Lumbala: Erega Kabila yumva ururimi ruvugwa n’imbunda gusa; ubu se ni incuro zingahe twasabye ko habaho ibiganiro mu rwego rwo kugaragaza ibyo tutishimiye mu matora atambutse, aho kutwumva agatangira kudutera ubwoba. Étienne Tshisekedi yahise afungishwa ijisho, Eugène Diomi Ndongala atabwa muri yombi, Floribert Chebeya, Armand Tungulu n’abandi baricwa.

Rero kugeza ubu nshigikiye byimaze yo ibintu bitatu byasabwe na M23: Kugenzura ukuri ku matora yongeye gusubiza Kabila ku butegetsi, gushyira mu bikorwa amasezerano yemejwe kuwa 23 Werurwe 2009 ndetse no kureba uburyo habaho leta zigenga muri Congo (fédéralisme).

Imyaka icumi irashize kabira yicaye ku ngoma ariko birababaje kuba abaturage badafite amazi n’amashyanyarazi. Magingo aya ibisubizo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biri mu biganza bya M23 yo yonyine yabashije kugamburuza no kugonda Joseph Kabila akemera ibiganiro.

Ubwo ni uruhe ruhare mwiteguye kugira mu biganiro by’amahoro hagati ya M23 na Leta ya Kinshasa bigomba gutangira kuri uyu wa 4 Mutarama 2013?

Roger Lumbala: Ndi Umuyobozi w’Ishyaka rya Politiki ndetse ndi Visi Perezida w’Itsinda ry’Abadepite kuburyo abaturage bantoye nk’intumwa yabo bategereje kumva ijwi ryanjye. Abatuye i Bunagana nabo bamfitiye icyizere rero uruhare rwanjye muri M23 ni ubufatanye.

Inzobere za Loni zashinje u Rwanda na Uganda gufasha M23 mumaze kwishyira hamwe, murabivugaho iki?

Roger Lumbala: Ni ibinyoma byamabaye ubusa. Ndi i Bunagana ariko ariko sinigeze nca iryera Umunyarwanda n’umwe mu barwanyi ba M23. Abarwana ni urubyiruko rw’Abakongomani biyemeje kurwana kugera i Kinshasa. Kuri buri rugamba abasirikare ba Kabila bajugunya intwaro bakiruka bahunga aba barwanyi, izo ntwaro bafashe nizo bakoresha ntabwo bakoresha izo bahawe n’u Rwanda.

Mwisunze M23 mu gihe ibihano birimo kubabuza kugira aho bajya ndetse no gufatira imitungo yabo bikomeje kwisukiranya ku bayobozi bayo nta bwoba mufite ko namwe mwazisanga mwashyiriweho ibihano na Loni?

Roger Lumbala: Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi kiha gufatira ibihano abayobozi ba M23 katagenzuye neza ngo kamenye ukuri. Ku ruhande rwanjye na kintu na kimwe ntinya, niyemeje kwishyira hamwe na M23 ngo dukure Kabila ku butegetsi ndetse tugarure umubano mwiza n’ibihugu duturanye kuko nta nyungu mbona mu guhora dushyamiranye n’abaturanyi bacu.

INKINDI Sangwa

UM– USEKE.COM

en_USEnglish