Kigali: Amazu arenga 50 yasenywe n'imvura
Mu mpera z’icyumweru gishize (ku wa gatandatu), imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yashenye amazu arenga 60 n’ibindi bikorwa remezo mu duce twa Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Icyakora nta muntu wakomeretse cyangwa ngo atakaze ubuzima.
Bamwe mu baturage bibasiwe ku buryo bukomeye nibyo biza mu duce twa Muhima na Gikondo bavuga ko byabateje igihombo, bakaba basaba ubufasha bw’ibanze dore ko bamwe bacumbikiwe n’abaturanyi babo.
Mu duce twa Gikondo na Muhima niho hagaragaye amazu menshi yashenywe niyo mvura, aho ibisenge by’amazu byatwawe n’umuyaga, inkuta zasenyutse ndetse n’imihanda imwe n’imwe yo mu midugudu yasigaye itari nyabagendwa.
Mu mudugudu w’Urumuli, mu Kagali ka Rwampara mu Murenge wa Kigarama muri Kicukiro hasenyutse amazu 7, harimo n’inyubako zishaje cyane ku buryo ziteye impungenge ko zishobora guteza akandi kaga haramutse nta gikozwe.
Bamwe muri ba nyir’amazu yangiritse batangiye kuyasana, gusa hari n’abavuga ko badafite ubushobozi bwo kuba bayisanira, kuburyo bategereje uwabatera ingabo mu bitugu ngo basanze.
Nk’umukecuru witwa Uwimana Anathaliya ubana n’abuzukuru be 3, yavuze ko ntaho bafite ho kwikinga ubu bakaba bacumbikiwe mu baturanyi.
Mu murenge wa Muhima ho habarurwa amazu arenga 50 yashenywe n’iyo mvura nk’ukobyatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima Rwamucyo Severin.
Mu mazu agera kuri 60 yamenyekanye ko yasenywe n’iyo mvura ivanze n’umuyaga yaguye mu duce dutandukanye mu mujyi wa Kigali, 10 muriyo niyo yangiritse ku buryo bukabije naho 3 yasenyutse burundu.
©ORINFOR
UM– USEKE.COM