Ibintu 20 utemerewe gukora mu Mujyi wa Kigali
Umujyi wa Kigali, ni Umurwa Mukuru w’u Rwanda, kimwe n’indi Mijyi y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, uhura n’ibibazo byinshi birimo n’icy’isuku nke yabangamira ubuzima bw’abaturage.
Nicyo cyatumye Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yicara igashyiraho amabwiriza arebana n’isuku y’abawutuye, iy’ibikorwa remezo, imirimo iwukorerwamo, abawugendamo, n’ibindi bitandukanye; mu rwego rwo gukomeza kubungabunga Isuku.
Gusa, n’ubwo aya mabwiriza yashyizweho kuwa 02 Nyakanga 2006, usanga benshi batayubahiriza uko bikwiye; kuko hari bimwe aya mabwiriza abuza ariko usanga bigenda bikorwa hirya no hino muri uyu Mujyi.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa ‘internet’ rw’Umujyi wa Kigali aya mabwiriza agaragaraho, kirazira kwituma no kwihagarika ahatabigenewe.
Mu mazu acumbikira abantu cyangwa muri za Hotel, ni ngombwa ko icyumba cyo kuraramo kiba kirimo ibitanda bitarenze bibiri n’ibiryamirwa bihagije, kandi bihindurwa buri munsi kandi bifite isuku, nta dusimba turimo tubangamiye ubuzima, ibiryamirwa bisukuye kandi bihindurwa buri munsi, buri cyumba kigomba kugira ameza, intebe n’ububiko n’ibikoresho bizimya umuriro.
Inzu y’icumbi igomba kugira aho kwiyuhagirira hari amazi akonje n’ashyushye, kugira aho kumesera, kwanika imyenda n’aho guterera ipasi.
Ku birebana n’aho bacururiza ibyo kunywa nk’Urwagwa, Ingingo ya 21 ivuga ko abacuruza urwagwa, bagomba kugira indobo nini ifite robine ipimirwamo urwagwa kandi ikagira amazi menshi.
Umuturage uwo ariwe wese wo muri Kigali agomba gutera ibyatsi n’ibiti by’umurimbo mu gapande kari hagati y’urupangu rwe n’umuhanda kandi akabigirira isuku. Inzitiro z’Ingo zitari inyubako (amatafari,…) zigomba gukorwa n’ibiti by’umurimbo bibereye ijisho bitari imiyenzi.
Ubucuruzi ubwo aribwo bwose ntibwemewe aho bategera imodoka, ahubwo hagomba kuba amazi n’ubwiherero bihagije. Gusa ibi ntibibujije ko iyo unyuze hirya no hino muri za gare zo mu Mujyi wa Kigali uzahasanga ibicuruzwa bitandukanye.
Abanyamaguru basabwa kunyura ahabugenewe kandi bakirinda guca mu busitani bukikije cyangwa bugabanya umuhanda mo kabiri. Ibyo bishimangirwa n’uko nta muntu n’umwe wemererewe guta imyanda muri ubwo busitani.
Birabujijwe gucira mu mihanda y’Umujyi wa Kigali. Ndetse aya mabwiriza abuza umuntu wese kugendesha ibirenge mu Mujyi wa Kigali.
N’ubwo hari byinshi umuntu atemewe gukora bigaragara muri aya mabwiriza y’Umujyi wa Kigali, ndetse yabirengaho agacibwa amande, twabahitiyemo ibintu 20 abantu ku giti cyabo cyangwa abakorera imirimo mu Mujyi wa Kigali bashobora kurengaho bagacibwa amande.
Icyaha |
Ihazabu cyangwa igihano |
Umuntu umena ibishingwe ahatabugenewe | 10.000 FRW |
Imodoka imena imyanda ahatabugenewe |
10.000 FRW |
Amazi yakoreshejwe mu ngo yayobowe mu miyoboro y’amazi y’imvura |
10.000 FRW |
Imyanda yo mu misarane imenwa ahatabugenewe. |
10.000 FRW |
Kwituma ku gasozi |
1.500 FRW |
Kwanduza imihanda bitewe no kuyishyiraho ibikoresho byo kubaka | 10.000 FRW |
Gucira mu muhanda |
1.500 FRW |
Kudatema ibihuru inyuma y’urugo |
10.000 FRW |
Gucururiza ibyo kurya cyangwa ibinyobwa hasi |
10.000 FRW |
Kudatandukanya ubucuruzi bw’inyama n’amafi n’ibindi bicuruzwa |
10.000 FRW |
Kutagira imodoka yabugenewe itwara inyama n’amafi |
10.000 FRW |
Gucuruza ibintu bikurura isazi mu isoko |
10.000 FRW |
Gucururiza amata mu isoko |
10.000 FRW |
Kutita ku isuku y’aho umuntu akorera |
10.000 FRW |
Kuzana amatungo mu isoko (uretse inkoko) |
10.000 FRW |
Kutagira agasanduku k’imiti y’ibanze mu igaraji |
10.000 FRW |
Gukoresha abakozi batapimwe na muganga nibura rimwe mu gihembwe muri saloon de coiffure |
10.000 FRW |
Gucuruza amata yononekaye |
10.000 FRW |
Kudaha abakozi amata bakora mu ibarizo |
10.000 FRW |
Gucururiza ibyo kurya cyangwa ibinyobwa hasi mu isoko |
10.000 FRW |
Kanda hano urebe amabwiriza yose uko yakabaye
INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM