Misiri: Abantu 21 bakatiwe urwo gupfa
Inkuru yasakaye ku isi yose kuri uyu wa 26 Mutarama 2013, ni uko Ubutabera bwa Misiri bwakatiye abantu 21 igihano cy’Urupfu nyuma yo gumwa n’icyaha cy’uko bagize uruhare rupfu rw’abantu 74, baguye kuri Stade ya Port-Saïd.
Hari ku itariki ya Mbere Gashyantare 2012; ubwo abantu 74 bapfaga bazize imvururu zabaye nyuma y’umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe ya Al-Masry na Al-Ahli.
Icyo gihe imvururu zabaye nyuma y’uko ikipe ya Al-Masry yari imaze gutsinda ikipe ya Al-Ahli ikunzwe cyane i Cairo ibitego bitatu kuri kimwe. Abapfuye bishwe bakandagiwe nk’uko ababibonye babitangarije Ikinyamakuru Le Monde uwo munsi.
Bidatinze, abantu 73 bahise batabwa muri yombi bakurikiranwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abaguye muri iyo stade, ndetse urubanza rwabo rwatangiye hagati mu kwezi kwa Kane 2012.
Kuva icyo gihe abantu bakomeje kwibaza igihano abagize uruhare mu rupfu rw’inzirakarengane 74, none ubutabera bwanzuye ko 21 bahamwe n’icyaha uyu munsi bagomba kwica. Gusa abandi basigaye bo bazacibwa urubanza kuwa 9 Werurwe uyu mwaka.
Mbere gato y’uko uru rubanza rucibwa, abafana b’umupira w’amaguru muri Egypte bari basizoye bashaka kumenya igihano kiri buhabwe abantu bagize uruhare mu rupfu rwa bariya bantu 74.
Kubera ko bari bafite impungenge z’igihano bari buhabwe, bamwe mu bafite ababo bapfuye kuwa 1 Gashyantare 2012; bari hafi aho ndetse ngo bakimenya ko aba mbere (bariya 21) bakatiwe urwo gupfa, bashatse guhita babasanga muri gereza nk’uko byatangajwe na Televisiyo y’igihugu ya Misiri.
Icibwa ry’uru rubanza ribaye mu gihe abantu biteguye kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri habaye ibikorwa by’impinduramatwara byanavanye Perezida Hosni Mubarak ku ngoma.
INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM