Akarere Gasabo kafunze Ishuri ribanza rya Girubuntu
Kuwa 25 Mutarama 2013; Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwafunze Ishuri ribanza rya Girubuntu kubera inyubako zitujuje ibyangongwa zabangamiraga abanyeshuri basaga 300 bahigaga. Ubuyobozi bw’iri shuri ariko ntibwishimiye iki cyemezo.
Iri shuri ryakusanyirizaga hamwe amashuri y’inshuke n’abanza (Nursery and Primary School) ryafunzwe nyuma y’isuzuma ryakoze bagasanga rifite inyubako zitujuje ibisabwa, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Willy Ndizeye yabitangarije New times.
Willy Ndizeye yagize ati “Ishuri ntiryari ryujuje ibyangombwa byose riryemerera gukora byatuma banakira umubare mwinshi w’abanyeshuri, nta n’ubwo bari bafite integanyaginyigisho zikwiriye.”
Nyamara ariko, Frank Ntare umwe mu bashinze iri shuri yatangaje ko icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi kitakozwe mu buryo buboneye.
Yatize ati “Twandikiwe ibaruwa idusaba kuvugurura inyubako z’ishuri, kuzuza interanya-nyigisho no kunoza imiyoborere y’ishuri. 90% by’ibyo twasabye byose twarabikoze, none mu buryo bubabaje bunatunguranye Umuyobozi w’Akarere yatubwiye ko inyubako zitujuje ibisabwa.”
Gufunga iri shuri ntibyakoze gusa kuri ba nyiraryo (abarishinze), ahubwo byagize ingaruka ku bana bahigaga, abarimu bahigishaga ndetse n’abarezi baharerega.
Umubyeyi witwa Emmanuel Rubambana wahareraga abana babiri yatunguwe no kumva abana be birukanywe kandi bari baramaze no kwishyura amafaranga y’ishuri.
Yagize ati “Twari twandikiye Umuyobozi w’Akarere nk’ababyeyi baharerera tumusaba ko yatwihanganira tukuzuza ibyo bari basabye, ariko natunguwe no kubona abana bagarutse mu rugo bambwira ko ishuri ryafunzwe.”
INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM