Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri “Drones” Loni ishaka kohereza muri Congo
Mu kiganiro cya mbere yagiranye n’abanyamakuru muri uyu mwaka wa 2013, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ibyo kohereza “Drones” muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atabifataho umwanya munini.
Mu ntangirizo z’uku kwezi kwa mbere, nibwo Akanama ka Loni Gashinzwe Umutekano ku isi kagaragaje ko gashaka kohereza indege zitagira umupilote mu kugenzura ikirere cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
U Rwanda ntabwo rwakiriye neza iki cyifuzo ubwo ishami rishinzwe kubungabunga Amahoro mu muryango w’Abibumbye ryasabye ako Kanama ko kashyigikira igitekerezo cyo gukoresha “Drones muri Congo”.
Umukuru w’igihugu agira icyo avuga ku ikoreshwa ry’izi ndege, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 20 Mutarama, yatangaje ko atabifataho umwanya munini kuko adafite ubushobozi bwo kubuza abashaka kuzijyana muri Congo.
Perezida Kagame kandi yavuze ko kuza kw’izi ndege mu gihugu cy’abaturanyi ntacyo bimutwaye; gusa ngo icyo u Rwanda ruhora ruvuga ni uburyo ibikorwa byo kugarura amahoro muri Congo bikorwa.
Umukuru w’Igihugu yagize ati “Icyo dutekereza twarabibabwiye kandi nimwe mu byandika, hari n’igihe mbibona mu binyamakuru…. Ndetse si na drones gusa, ahubwo turababaza tuti ibyo mushaka gukora muri Congo bizana amahoro gute?”
Perezida Kagame usa n’uwagaragaje ko ikibazo cya Congo kitakemurwa na ziriya ndege zitagira abapilote yagize ati “Nonese zizazana gute amahoro? Ni ibyo abantu bahoramo.”
Tubibutse ko kuwa mbere w’icyumweru gishize (tariki ya 14 Mutarama 2013), Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Madamu Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwanze ziriya “Drones” mu ijwi rya Afurika.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM