“Ibanga Abanyarwanda turusha abandi ni Imiyoborere Myiza”
Kenshi na kenshi muri gahunda zijyane n’ibikorwa by’igihugu uzumva abantu baririmba ngo “Ibanga Abanyarwanda tugendana n’abanyamahanga ryarabayobeye.”
Iyo bigeze ku rubyiruko ho biba ibindi bindi kuko babirimbana amaraso ya gisore hakiyongeraho na morale bahorana kakahava. Ariko se koko ibanga baba baririmba bararisobanukiwe? Bazi iryo ariyo se? Ryaje rite, ni hehe rigejeje u Rwanda?
Ibi byose ni ibyibanzweho na Mwiseneza Abdel-Aziz, Umujyanama w’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB), ubwo yatangizaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza mu Karere ka Kirehe.
Mwizeneza yabwiye abaturage bari bateraniye mu Murenge wa Mahama ko ibanga u Rwanda rurusha ibindi bihugu ari imiyoborere myiza yo itumye u Rwanda rugeze aho rugeze, nyuma y’ibibazo by’inzitane rwahuye nabyo.
Yagize ati “Ndagira ngo nimuzajya munabiririmba mujye mumenya ibyo aribyo ndetse munabisobanurire abatabyumva n’abo banyamahanga barimo. Ibanga Abanyarwanda tugendana ni imiyoborere myiza, ni Gacaca, ni Agaciro Development Fund twishyiriyeho, ni Girinka… Ibanga turusha abandi ni ukwishakamo ibisubizo.”
Iyo uri umukene uba mubi
Wumvise iyi nteruro wagira ngo harimo kwishongora cyane nyamara mu kubisobanura, Mwizeneza Abdel-Aziz wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko ikintu gishimangira ibisubizo Abanyarwanda bahora bishakamo ari uguharanira ubukire kugira ngo buri wese abeho neza uko agomba kubaho.
Ati “Duharanire gukira cyangwa kuba beza kuko iyo uri umukene uba mubi naho utera imbere arushaho kuba mwiza; bityo agahorana ijabo. Kugira ijabo ni ukuba uwo ushaka, ni ugukandagira ukagomeza, ni ukugenda wemye, ni ukwigira; kandi ntiwakigira udafite imiyoborere myiza.”
Ntawatera imbere nta miyoborere myiza
Yunga mu ijambo rya Mwizeneza Abdel-Aziz, Umuyobozi w’Akarere ka Kirere Murayire Protais yavuze ko nta muntu n’umwe watera imbere adafite imiyoborere myiza kuko imiyoborere myiza ariyo shingiro ry’amajyambere ayo ariyo yose.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe ukunze kurangwa na morale nyinshi haba mu bayobozi bagenzi be n’abaturage ayobora yavuze ko imiyoborere myiza ariyo yatumye akarere ayobora kagenda kazamuka uko bwije n’uko bukeye mu kwikura mu bukene.
Abishimangiza urugero, Murayire Protais yavuze ko Umurenge wa Mahama watangirijwemo ukwezi kw’imiyoborere myiza wari umwe mu mirenge ikennye cyane mu Karere kose, ariko ukaba umaze kuba umurenge urangwamo ibikorwa remezo bitandukanye birimo Ikigo Nderabuzima, umuhanda mwiza, amazi n’amashyanyarazi n’ibindi.
Ibikorwa byo ku Rugerero si uburetwa cyangwa imirimo y’agahato
Iki gikorwa cyo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere mu Karere ka Kirehe cyahuriranye no gutangiza gahunda yo kurwanya icyorezo cya SIDA no gutangiza Itorero ryo ku Rugerero rizaba riteraniyemo abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yasobanuye ko ibikorwa byo ku rugerero na kera byahoze ho atari ubu bije mu Rwanda, bityo asaba abantu kutabifata nk’aho ari imirimo y’uburetwa cyangwa indi mirimo y’agahato.
Ati “Itorero ryo ku rugerero ni ibikorwa by’ubwitange byakorwaga hagamijwe kwitangira igihugu, ubu ibi bikorwa bigiye gukorwa ngo bizatange inyungu rusange mu gihe kirerekire, intore mwese ndetse n’ababyeyi mubyumve kandi muzabigire ibyanyu.”
Ibintu bine nibyo bizibandwaho muri uku kwezi kw’imiyoborere
Uyu ni mwaka wa kabiri u Rwanda rwizihiza ukwezi kw’imiyoborere myiza, Abdel-Aziz Mwiseneza agutangiza yavuze ko mu Karere ka Kirehe kimwe n’ahandi hose mu gihugu uku kwezi kuzibanda ku bikorwa bine by’ingenzi bikurikira:
- Gukomeza gushimangira uruhare rw’abaturage n’abayobozi mu kwimakaza imiyoborere myiza banoza imitangire ya serivisi kandi barwanya akarengane
- Kwimakaza indangagaciro yo kwigira bishingiye ku gukorana ubwitange
- Kwishimira ibikorwa by’indashyikirwa bimaze kugerwaho muri gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage
- No gushimangira uruhare rw’abaturage mu kubumbatira umutekano w’Igihugu.
Ukwezi kw’Imiyoborere ni umwanya wihariye Leta y’u Rwanda yagennye wo gushimangira imiyoborere myiza no gukomeza gutoza abanyarwanda umuco wo kwikemurira ibibazo no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu cyabo.
Gutegurwa kukanakurikiranwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (Rwanda Governance Board-RGB) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse na bimwe mu bigo biyishamikiyeho birimo Itorero ry’Igihugu, n’Ikigega Gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’Ibanze (Rwanda Local Development Support Fund –RLDSF).
Ukwu kwezi kw’imiyoborere kukaba kwatangijwe ku mugaragaro ku rwego rw’igihugu na Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Hamumurebyi mu Karere ka Rwamagana kukazasozwa kuwa 15 Weururwe uyu mwaka.
INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM