Digiqole ad

U Rwanda rusigaranye imisambi 300 gusa mu gihe rwigeze kugira isaga 10, 000

Nyuma y’uko hagaragara ko imisambi igiye gucika burundu ishyami ry’ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyashyizeho ingamba zidakuka y’uko umuntu wese ufite imisambi iwe agomba kuyishyikiriza ababishinzwe kugira ngo isubizwe mu buzima bwayo busanzwe butari ubwo kubana n’abantu.

Umusambi kuwubona biba bishimishije
Umusambi kuwubona biba bishimishije

Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Dr. Antoine Mudakikwa yadutangarije ko hajegutekerezwa ko izi nyoni zigomba kuba ahantu hazigenewe, aha twavuga ko zikibera mu buzima bwazo bitewe n’uko mu Rwanda no ku isi hose zigenda zicika.

Dr. Antoine Mudakikwa (Tony) yavuze ko imisambi iyo iba ahantu hatayigenewe idashobora kororoka, bityo igenda icika burundu ari yo mpamvu gahunda isaba abantu bayitunze kuyisubiza hanyuma igashyirwaho nomero zizajya ziyiranga.

Ibi bikaza tuma muri RDB bazajya bamenya ko buri musambi uri ahantu runaka ufite nomero, ibyo bizafasha no mu gucunga abantu bashobora kuzongera kuyiba nyuma y’uko yakorewe ibarura.

Gusa aho umusambi uzafatwa ku rugo rw’umuntu udafite nomero bizagaragara ko uwo muntu yawambuye nomero nyuma nandetse uwo bazafatana umusambi azahanywe hisunzwe amategeko ndetse ngo na Polisi izagira uruhare mu kumuta muri yombi.

Yagize ati “Hari gahunda yo guhitamo imisambi ishobora kororoka, ndetse n’i Kigali hazubakwa ahantu izajya ishyirwa aho tuzajya tuyitaho.”

Hari gusuzumwa niba hari imisambi ifite uburwayi, ndetse bazayiha n’ibiryo bizatuma yongera kororoka.

Ubu hagiye gukorwa ubushakashatsi buzerekana umubare w’imisambi iri mu gihugu, ibyo bizatuma hamenyekana ingamba zafatwa mu gihe gitaha cyo kufata neza.

Mu rwego rwo gukingira no gukurikirana imisambi, hari impapuro zizajya zandikwamo imibare yayo kandi mu gitabo bakazajya bagaragaza aho iyo misambi yavuye, bitewe n’uko yari inzwe iri mu ngo y’abantu.

Hari imisambi itaguruka, yo yakorewe utuzu dutoya aho izajya iba kuko iyi ni gahunda yatangiye n’ubwo hashize igihe, dore ko igitekerezo cyari cyavuye kuri Dr. Antoinne Mudakikwa, nyuma y’uko hagaragaye ko imisambi igiye gucika burundu.

U Rwanda rukaba rwafashe icyemezo cyo kuyigarura biciye muri gahunda yo kuyambura abari bayitunze mu buryo butemewe n’amategeko.

Abantu 40 ni bo bamaze kwiyandikisha muri batunze imisambi mu ngo zabo, kubera ko aribo bahamagaye ikigo RDB bikazoroha kujya kuyifata aho iri mu ngo.

Icyatumye imisambi igabanuka

Kugeza ubu ubushakashatsi bugaragaza ko umubare w’imusambi wagabanutse cyane, bitewe n’uko amashyamba yabagamo abantu bayahinze, ikindi ni uko amagi yayo abantu bagiye bayagurisha ku buryo kongera.

Gusa byari kuba byiza iyo batangirana n’izindi nyoni ariko, mu ngamba za leta ubu byari ngombwa ko batangirana n’imusambi kuko byari kumvwa neza n’abaturage.

Mbere u Rwanda rwari rufite imisambi igera ku 10, 200, ariko ubu hakozwe ubushakashatsi bugagaragaza ko hasigaye imisambi 300 gusa, mu myaka itagera kuri 20 ishize.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje icika ry’imisambi ritari mu Rwanda honyine ko ahubwo ari ikibazo kiri ku isi hose.

Amategeko y’u Rwanda abuza umuntu wese gutunga ibisimba uhereye ku ngagi zo mu birunga n’ibindi bisimba, kuko urebye mu itegeko ryashyizweho na Minisitiri w’Intebe imisambi iri muri uryo rutonde rw’inyoni n’inyamaswa abantu batemerewe gutunga mu ngo zabo.

Muri Pariki y'Akagera hashyizweho ahantu ho kwita ku misambi
Muri Pariki y’Akagera hashyizweho ahantu ho kwita ku misambi
Dr. Mudakikwa Tony wa RDB asobanurira abantu benshi bafite amatsiko yo kumenya byinshi ku misambi
Dr. Mudakikwa Tony wa RDB asobanurira abantu benshi bafite amatsiko yo kumenya byinshi ku misambi

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • None se ko ibishanga ko byose twabihinze imiceri, akaba ariho imisambi yakundaga kubera kuhabona ibiyitunga, akaba ariho inatera amagi ikayararira kuburyo bworoshye muri security total, muragirango bigende gute? Kera turabana twabonaga imisambi myinshi mu isambu yacu, hari umubande wegereye igishanga cya KANYONYOMBA , aho ni muri GATSIBO umurenge wa  Rugarama. Ariko rero ubu muri iki gihe ntayo nkibona. Kubera ko hose harahinze, hari imyaka, kandi birumvikana ntabwo yabona aho itera amagi mu mutuzo.Ubwo rero ni mwige kuyorora nkuko tworora inkoko,  muyishakire aho itera, muyikurikirane kugeza ibyana bivutse maze muyirekure ige muri nature yayo.  NZABAKURIRA INGOFERO.

  • Very good Initiative, Tony!

  • Muhumure ntabwo imisambi iteze kuzacika ubuziraherezo, narahira cyane ko n’Umuremyi wa byose ayikunda cyane agahora ayireberera. Gusa hazasegasirwe n’ibikeri batibagiwe n’ingwe u Rwanda rutembe amata n’ubuki.

  • Uvuga ibi , na tange Facts yerekane aho imisambi ikili myinshi 10.000 yabaga ??? ngirango yagombye gusubira mubushakashatsi, kuko aha aratubeshye cane !!!!!!

  • Ariko ndagirango mwatekereza no ku pusi kuko nazo zirashimisha kuzireba cyane cyane iyo itamiye imbeba yakujengereje ubwo rero bakwiye gushyiraho ikigo cyororerwamo ipusi (Ihuku)uyishaka akayibona dore imbeba ziratujogoroje kandi kubona ipusi biragoye pe nazo ziri gucika kandi zifite akamaro kurusha imisambi uko mbibona kuko zihombya abaturage.

  • Ariko mwagiye musobanura ibintu neza, ese icyo gitekerezo ni icya Tony? Mwavuze nabandi babitangiye ra? Ariko muziko izo postes zanyu muzazicaramo kugeza ryari? Mushatse mwakora neza sinon amateka azabibaza cyane ko muri no gusaza! Gusa imisambi muyiteho

  • imisambi ntiyacitse ahubwo yarimutse , aho yari ituye harahinzwe , ahandi hahindurwa farms ubwo se yari kuguma aho kandi yasenyewe ibyari….Dore inama iruta izindi , Leta nifate ibishanga byegereye inzuzi ibikome hongere haboneke umuberanya , urukangaga, n’umurago, abanyarwanda bongere bahinge imbuto mubishanga bito bito , ntakabuza imisambi izagaruka kuko izaba yabonye ibyo kurya n’aho kuryama ..izagaruka …..

Comments are closed.

en_USEnglish