Digiqole ad

Dar es Salaam: Umugore w’imyaka 65 bamufatanye Heroine ahita azimira bunguri

Umugore w’imyaka 65 ukomoko muri Nigeria yatawe muri yombi kuwa gatatu ku kibuga cy’indege Julius Nyerere International Airport (JNIA) mu mujyi wa Dar es Salaam akekwaho kugerageza kujyana ibiyobyabwenge bya heroin ahita abimira bunguri.

Uyu ni umugore ukomoka muri Nigeria watahuweho kumira bunguri ibiyobyabwenge bwa heroine bifite agaciro kanini
Uyu ni umugore ukomoka muri Nigeria watahuweho kumira bunguri ibiyobyabwenge bwa heroine bifite agaciro kanini itizen photo (The C)

Polisi mu gihugu cya Tanzania yatangaje ku wa kane ko umugore witwa Olabisi Ibidum Cole yasanganywe mu gifu cye udupfundo 82 tw’ikiyobyabwenge cya heroin dufite agaciro k’amashilingi ya Tanzania miliyoni 50 (hafi miliyoni 23 z’amafaranga y’u Rwanda).

Olabisi Cole yari yiteguye gufata indege ya Ethiopian Airlines yerekezaga mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’Ubufaransa, nyuma azagukekwa amababa n’inzego z’umutekano zihita zimuta muri yombi.

Uyu mugore ngo yaba yarahisemo kumira bunguri udupfundo 82 tw’ibyo biyobyabwenge bya heroin ubwo yari ahantu hiherereye yagombaga guhatwa ibibazo n’ubugenzacyaha.

Polisi yo muri Tanzania yaje gufata icyemezo kuwa kane cyo kujyana uyu mukecuru ku bitaro byitwa Temeke District Hospital nyuma y’aho yatakaga kuribwa mu nda ndetse akaba yari afite ibinyetso by’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Amakuru ya Polisi avuga ko Cole yagize ubwoba cyane ubwo yari amaze gutabwa muri yombi akaba yarasabaga imbabazi avuga ko yageze muri Tanzania aje gucuruza imibavu (cosmetics).

Urupapuro rw’inzira rwa Cole rwerekana ko yinjiye muri Tanzania tariki ya 15 Gicurasi 2014. Mu ngendo yakoze mu minsi mike yari ishize, hari ubwo yari yerekeje muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, mu U Bwongereza, mu gihugu cya, Gambia, Togo no muri Sierra Leone.

Umukuru w’ishami rya Polisi rirwanya ibiyobyabwenge muri Tanzania, Godfrey Nzowa, avuga ko abacuruza ibiyobyabwenge, batahuwe mu nzira zose bakoresha.

Yagize ati “Bagerageza guhindura amayeri, ariko twiteguye kuyatahura. Tuzi neza amayeri bakoresha, uburyo bumwe basigaranye ni ukureka ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Nzowa akomeza atangaza ko isi yose yafatiye ingamba ibiyobyabwenge ati “Ubu Isi yunze ubumwe mu kurwanya ibiyobyabwenge. Tubona amakuru yose ku ngendo abacuruza ibiyobyabwenge bakora haba imbere cyangwa inyuma y’igihugu.”

Uyu mugore wo muri Nigeria atawe muri yombi nyuma y’iminsi mike, Peresidea wa Tanzania, Jakaya Kikwete atonganyije abarinda ikibuga cy’indege abasaba gukaza umutekano.

Mu Ukuboza umwaka ushize umugore witwa Jackie Cliff wo muri Tanzania w’imyaka 28 yafatiwe ahitwa Macau mu Bushinwa atwaye ibiyobyabwenge bipima 1.1Kg  bifite ahaciro ka $137,755 (ni hafi miliyoni 95 z’amanyarwanda) ibi biyobyabwenge yari babihishe mu nda ye, abivanye muri Thailand abijyana Guangzhou, afatirwa ku kibuga cy’indege cya Macau acishijwe mu byuma byabugenewe yabanje kwanga kunyuramo kuko yari afite impapuro mpimbano zo kwa muganga zerekana ko atwite.

Uyu mukobwa ubu afungiye mu Bushinwa aho azaburanira, ubu akaba ari kwiga ururimi rw’igishinwa kugirango azaburane muri urwo rurimi.

Jackie Cliff umutanzaniyakazi wafatanywe ibiyobyabwenge mu nda
Jackie Cliff umutanzaniyakazi wafatanywe ibiyobyabwenge mu nda
Bamufashe, ibi biyobyabwenge nibyo yari yazingazingiye mu nda
Bamufashe, ibi biyobyabwenge nibyo yari yazingazingiye mu nda

ububiko.umusekehost.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish