Digiqole ad

Paris : Octavien Ngenzi na Barahira vuba aha baraburanisha icyaha cya Jenoside

Urubanza rwa kabiri rwekerekeranye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda rushobora gutangira vuba aha mu gihugu cy’Ubufaransa  ku Banyarwanda Octavien Ngenzi na Tito Barahira bose bakekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Tariki ya 13 Gicurasi 2014 nibwo Parike mu Bufaransa yafashe umwanzuro w’uko aba bagabo bashyikirizwa Urukiko rw’ibanze. 

Ibendera ry'igihugu cy'U Bufaransa
Ibendera ry’igihugu cy’U Bufaransa

Aba bagabo bashyizwe mu majwi inshuro nyinshi n’abatangabuhamya benshi, bakaba bashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi ndengakamere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya mu cyahoze ari Komine ya Kabarondo tariki ya ya 13 Mata 1994, nk’uko biri mu makuru y’inzego z’ubutabera.

Aho ibintu bigeze abacamanza bagomba gufata icyemezo cyo gutangira kuburanisha aba bagabo bo bemeza ko ari abere.

Uru rwaba ari urubanza rwa kabiri ruburanishirijwe mu gihugu cy’Ubufaransa rwerekeranye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nyuma y’urubanza rw’Amateka rw’uwari ukuriye ubutasi mu Rwanda, Cap. Pascal Simbikangwa, ubu wajuririye igihano cy’imyaka 25 yakatiwe n’urukiko mu Bufaransa.

Uru rubanza rwa Simbikangwa rwakiriwe neza n’ubutegetsi bw’u Rwanda dore ko rwabaye mbere gato y’uko habaho imihango yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.

Gusa ariko kandi rwanakurikiwe n’agatotsi kaje mu mubano w’u Rwanda n’U Bufaransa, ubwo Perezida w’u Rwanda atatinyaga kuvuga ku ruhare rw’U Bufaransa muri Jenoside yabaye mu Rwanda, dore ko bwari bushyigikiye cyane leta ya Habyarimana Juvenal.

Mu gihe cy’amezi atatu gusa kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994, inzirakarengane z’Abatutsi  zirenga miliyoni zishwe zizizwa ubwoko bwazo mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Octavien Ngenzi na Tito Barahira bose basimburanywe ku mwanya Burugumesitiri mu myaka ya 1977-1986, na 1987-1994. Uyu mwanya rero bari bafite nk’uko bikubiye mu makuru y’inzego z’ubutabera ngo utuma bari bafite ijambo rikomeye ku baturage ari na byo byatumye bashyira mu bikorwa ku buryo bwihuse politiki ya Jenoside.

Mu buhamya bw’abazi ibya Octavien Ngenzi, wari ‘agronome’ w’imyaka 56, yagaragajwe nk’umuntu watangaga amabwiriza mu gace ka Kabarondo, nk’uko amakuru y’inzego z’ubutabera akomeza abivuga.

Aya makuru kandi agaragaza Tito Barahira, w’imyaka 62 nk’umuntu wagize uruhare rutaziuye muri Jenoside kandi wari uyishyigikiye cyane, akaba yaranayigishaga nk’umuntu wari ushishikajwe cyane no gukora ubwicanyi.

Abatangabuhamya benshi bavuga ko uyu mugabo wabaye umwarimu, yashishikarije abaturage kujya ‘gukora’ icyo gihe byavugaga ‘kujya kwica’. Abatangabuhamya kandi bavuga ko Interahamwe zamwubahaga cyane zikanamwumvira.

Ku itariki ya 13 Mata ikivunge cy’abantu bari Abatutsi bahungiye muri Kiliziya i Kabarondo bagira ngo bakize ubuzima bwabo.

Icyo gihe ngo imiryango ya Kiliziya yarafunzwe maze Abatutsi bicirwamo nugize amahirwe yo gusohokamo agahita yicwa, ibi byose bikaba biri mu byo Ngenzi na Barahira bashinjwa.

Ngenzi anashinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye ahantu hari Ikigo nderabuzima gituranye n’urwo rusengero rwiciwemo abantu. We na mugenzi we Barahira kandi bashinjwa gusaka mu mazu bahigamo Abatutsi nk’uko inzego z’ubutabera zibivuga.

Ngenzi na Barahira ariko bahakana ibyo baregwa byose. Aba bunganizi babo, Me François Mathé na Me Philippe Meilhac, ngo ntibizeye ko ubuhamya bwatanzwe ku bo bunganira bwaba bwakusanyirijwe mu Rwanda bwaba ari ukuri.

Ngenzi mu gihe hakorwaga anketi ku byabaye, yatangaje ko yarenzwe n’ubukana ubwicanyi bwa Jenoside bwari bufite, akavuga ko nta cyo yari gukora ngo aburwanye.

Bombi, Ngenzi na Barahira bahunze u Rwanda muri Mata 1994. Ngenzi yafatiwe mu Birwa bya Mayotte (ni naho Simbikangwa yafatiwe) mu 2004, akaba yari yarahinduje ibyangombwa ubwo yasabaga ubuhungiro nk’impunzi ya politiki.

Barahira aherutse gutabwa muri yombi mu mujyi wa Toulouse ho mu gihugu cy’U Bufaransa hari mu mwaka ushize wa 2013.

Ku bwa Alain Gauthier, Perezida w’ihuriro ry’Imiryango ya gisivile iharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bahanwa, (Collectif des parties civiles pour le Rwanda, CPCR), yishimiye ko urubanza rw’aba bagabo rutangira mu Bufaransa, akavuga ko guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bari mu Bufaransa bitanga umusaruro.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish