Digiqole ad

HVP Gatagara igiye kubaka ishuri ry’abana bafite ibibazo byo mu mutwe

Mu 1962 nibwo Padiri Fraipont Ndagijimana yashinze ikigo cyakira abana bafite ubumuga bunyuranye, ‘Home de la Vierge des Pauvres’ (HVP Gatagara). Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2014 ibuye ry’ifatizo rikaba ryashyizwe ahazubakwa ishuri ntangarugero ry’abana bafite ibibazo byo mu mutwe i Gikondo mu mujyi wa Kigali.

Rev Frere Dr Rene Stockman uyobora aba Frere b'Urukundo ku isi ndetse na Emmanuel Ndayisaba umuyobozi wa Komisiyo y'Igihugu y'ababana n'ubumuga
Rev Frere Dr Rene Stockman uyobora aba Frere b’Urukundo ku isi ndetse na Emmanuel Ndayisaba umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’abafite ubumuga

Iri shuri rizubakwa ahari ikigo HVP Gatagara ishami rya Gikondo, iri shami risanzwe rifasha ibijyanye no kuvura abana bafite ubumuga butandukanye kuva ku bavutse kugeza ku bafite imyaka itandatu.

Iryo shuri ry’icyitegererezo rizatangira kubakwa mu mpera z’uku kwa Gatanu rikazarangira muri Nzali 2014.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iki kigo HVP Gatagara ishami rya Gikondo, Nteziryayo Jean Pierre ngo amafaranga azubaka iryo shuri ni ama Euro ibihumbi 160 yatanzwe na Leta y’Ububiligi ndetse akaziyongeraho ay’ibikoresho n’ibindi bizakenerwa ku buryo iri shuri rizatangirana n’ayandi mu mwaka w’amashuri utaha, mu kwa Mbere 2015.

Nteziryayo kandi atangaza ko batekereje gushinga iri shuri nyuma yo kubona ko abana bafite ibumuga bwo mu mutwe, ku myaka irindwi batabasha kwisanga mu mashuri asanzwe bakabura uburenganzira bwo kwiga. Iri shuri ngo rizaba ari umwihariko kandi abana bahabwe ubumenyi buhagije.

Ubwo iri shuri rizaba rimaze kubakwa, abarimu bazahabwa amahugurwa ndetse hakorwe n’ integanyanyigisho ikubiyemo amasomo bazigisha nyuma bakazamenyesha ababyeyi bafite abo bana hifashishijwe ibitangazamakuru ndetse n’inzego z’ibanze nk’abakangurambaga b’ubuzima amatariki yo kwandikisha abana babo.

Aya masomo yihariye ngo yaba asaba byinshi ndetse no kwitabwaho cyane bakaba bazakira abana bagera kuri 80 umubare usa naho ari munini kuko bazakenera abarimu umunani aho umwe azigisha abana 10.

Nteziryayo uyobora ikigo HVP Gatagara ishami rya Gikondo, akomeza avuga ko hari imbogamizi yo kuba nta barimu bazobereye mu mwuga wo kwigisha abafite ibibazo byo mu mutwe kuko bisaba kwitwara nk’umwarimu ndetse uzi uko yitwara imbere y’aba banyeshuri bihariye.

Ikindi gisa n’aho ari imbogamizi, ni ukuba nta ntaganyanyigisho zisanzweho mu gihugu ziteganyirizwa abafite ibibazo byo mu mutwe.

Ikigereranyo cy’ibikorwa bya HVP Gatagara muri rusange ni icy’uko abarwayi bagera ku 3500 bahabwa ubuvuzi butandukanye ndetse 350 bakabagwa amagufa hifashishijwe abaganga b’inzobere, naho mu burezi abana 1500 bahabwa bigishwa guhera ku mwaka utegura abana kugeza mu ishuri rikuru rya A1 rya Laboratwari, abandi 2000 bahabwa insimburangingo naho abagera ku 15 000 bafashwa mu bugororangingo.

HVP Gatagara, ishami rya Gikondo, ni ikigo kimaze imyaka itatu gikora ubugororangingo butandukanye, kikanatanga insimburangingo n’inyunganirangingo, ndetse gitanga uburezi ku bana bari munsi y’imyaka itandatu bagaragaza ibibazo by’imitekerereze n’imikorere y’umubiri, aho babafasha gukangura ingingo n’imitsi y’ubwonko.

Nyuma y’uko Frere Fraipond Ndagijimana apfiriye mu 1982, Inama nkuru y’Abepisikopi yahisemo kuragiza Abafurere b’Urukundo (Frères de la Charité) ibikorwa byose bya HVP Gatagara, kikaba kigamije Gusuzuma abana bakiri bato, kuvura, uburezi ku bana bafite ubumuga butandukanye ndetse no gusubiza abafite ubumuga mu buzima busanzwe ngo babashe kubana n’umuryango nyarwanda.

Iri shuri rizubakwa ahari HVP Gatagara ishami rya Gikondo
Iri shuri rizubakwa ahari HVP Gatagara ishami rya Gikondo
Umuyobozi wa HVP Gatagara ishami rya Gikondo Nteziryayo Jean Pierre
Umuyobozi wa HVP Gatagara ishami rya Gikondo Nteziryayo Jean Pierre
Bamwe mu baganga bo muri iki kigo i Gikondo
Bamwe mu baganga bo muri iki kigo i Gikondo
Abana bafite ibibazo byo kwibagirwa cyane, bashobora kubafasha bagakira
Abana bafite ibibazo byo kwibagirwa cyane, bashobora kubafasha bagakira

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • kosora  ntibavuga ababana nubumuga bavuga abafite ubumuga

  • Komeza imihigo Fraipont wacu, aho uri mu ijuru utuvuganira! abasangirangendo mwese mukomere!

Comments are closed.

en_USEnglish