Ubukoloni kuri Afurika ntaho bwagiye – Paul Kagame
Nyuma y’uko inama ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) irimo kubera i Kigali ifunguwe ku mugaragaro, Perezida Paul Kagame, uwa Uganda, Yoweri Museveni, uwa Gabon, Ali Bongo Ondimba na William Ruto, Visi Perezida wa Kenya n’abandi banyacyubahiro batandukanye bari mu Rwanda baganiriye ku bibazo by’Afurika n’igikwiye gukorwa ngo uyu mugabane ugere aho ba nyirawo bawushaka.
Ibyo Abanyafurika bifuza ariko ngo ntibishobora kugerwaho hatabayeho gufatanya kw’inzego zose n’abantu mu byiciro byose (abato n’abakuze).
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, umwe mu batanze iki kiganiro asanga kuba umugabane w’Afurika ufite byose ariko ukaba ukiri umugabane ukennye, biterwa n’uko n’ubundi hakiri byinshi bidakorwa uko bikwiye.
Perezida w’u Rwanda ati “Ntabwo ibihugu bimwe bizakora neza ibindi bigakora nabi hanyuma ngo twizere ko ibintu bizagenda neza, Abanyafurika bakwiye gukorera hamwe niba batera imbere bakajyana kandi niba binabasubiza inyuma bagasubirirayo hamwe.”
Agaruka ku mpungenge z’uko amakimbirane n’intambara bikomeje kugaragara muri Afurika bishobora kuzatuma habaho ubukoloni bushya, Perezida Kagame yavuze ko nta mpungenge abantu bakwiye kugira z’ubukoloni bushya kuko n’ubwa mbere butarangiye.
Ku bwe, byose ariko ngo bishingiye ku ntege nke z’Abanyafurika ziha icyuho abandi bashaka kubasuzugura no kubafatira imyanzuro ijyanye n’icyo bo bashaka.
Yagize ati “Nishimiye ko iyi nama ya Banki nyafurika itsura amajyambere yagarutse cyane kuri Afurika dushaka. Yego hari Afurika dushaka. Ikibazo ni ukubera iki tudafite Afurika dushaka kandi idukwiriye kandi tuyifite mu biganza?”
Kagame kandi yakanguriye urubyiruko rukurikira ibi biganiro, kwirinda kuyoborwa n’ibyo babona hanze, ahubwo bagaharanira nk’abayobozi b’ejo kuzaba muri Afurika bifuza.
Ikibazo cy’imigenderanire muri Afurika
Abari muri iyi nama kandi bagaragaje ko hari aho Abanyafurika ubwabo bibera imbogamizi kandi bitari bikwiye. Aha hatanzwe urugero rw’imigenderanire n’ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Afurika bicumbagira.
Kugira ngo ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’ibihugu bya Afurika bigerweho, ngo hakenewe ko ikibazo cy’impapuro z’inzira gikurwa mu nzira kuko Abanyafurika bo ubwabo aribo bagomba kuzamura umugabane wabo kandi bidashoboka mu gihe hakiri imbogamizi mu migenderanire.
Mu kugaragaza inyungu y’iyi migenderanire y’Afurika, Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yibukije ko ubusanzwe inkingi za mbere z’ubukungu ari abantu bakoresha umusaruro n’ibyakozwe n’inganda (consumers), na ba rwiyemezamirimo babifitiye ubumenyi (skilled entrepreneurs).
Ubuhahirane n’imigenderanire rero ngo birakenewe kugira ngo isoko ry’Afurika ribe rikomeye, binakomeze ubukungu bw’uyu mugabane.
Kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko Abanyafurika bagira imbogamizi y’ibikorwaremezo bituma batagenderana byoroshye nk’imihanda, ngo bananirwe no koroherezanya ngo bakureho imbogamizi z’impapuro z’inzira (Visa) kandi bishoboka kuko u Rwanda, Kenya na Uganda babishoboye.
Naho ku ruhande rwa Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon, n’ikibazo cy’imihanda n’ibindi bikorwaremezo ntibikwiye kwitambika Abanyafurika, kuko ngo baramutse bahuje imbaraga n’uburyo bw’amafaranga bafite babyiyubakira.
Abari muri iyi nama kandi bongeye kugaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere n’imiyoborere y’ibihugu byabo. Gusa igihe cyose haganirwaga kuri iyi ngingo mu minsi ishize kimwe n’uyu munsi, ubushobozi n’ibitekerezo by’urubyiruko byakomeje kugarukwaho.
William Ruto, uhagarariye Kenya yavuze ko kuva aho agereye ku buyobozi na mugenzi we Uhuru Kenyatta bashyizeho gahunda zifatika zo kongerera ubushobozi urubyiruko ku buryo rushobora kwisanga mu iterambere ry’igihugu kandi rukagira uruhare mu bukungu bwacyo.
Abari muri iki kiganiro bemeranyije ko umugabane w’Afurika udashobora gutera imbere nta mahoro n’umutekano, ariko kandi igihe kigeze ngo amagambo meza avugwa ashyirwe mu bikorwa.
Ibyinshi mu byagaragajwe nk’ibibazo Afurika ifite, birimo ibikorwaremezo n’ibindi bireba cyane Banki nyafurika itsura amajyambere n’abandi bafatanyabikorwa.
Bireba ariko n’abayobozi b’ibihugu by’Afurika bagomba gukorera hamwe bakimakaza amahoro n’umutekano ku mugabane bikomeje kuba imbogamizi ikomeye ku iterambere.
Bitewe n’uko ngo kuva na kera Abanyafurika bakunze kurangwa no kuvuga gusa ariko gushyira mu bikorwa bikaba ikibazo, intego y’abari muri iki kiganiro yabaye gushyira hasi amagambo aryoshye, bagakorera hamwe batumbiriye kugira Afurika umugabane w’amahoro, ibyiza n’ubukire ku bawutuye dore ko unakungahaye ku byangombwa byose byatuma izo ntego zigerwaho.
Faustin Nkurunziza/amafoto
Venuste Mihigo Kamanzi
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
lets ourselves build our better future especially young people. we love the way our president is directing our country..
Ko atavuze kwikubira ubutegetsi se ? Hhahaahaaaaaaaaaa!!!!!!!cyo si ikibazo giteza intambara z’urudaca zicisha abantu batagira ingano!!!!!!!!!
Harya ikinani Habyarimana yamaze ku buperezida bw’u Rwanda imyaka ingahe?Yasigiye iki u Rwanda? Ubonye iyo abugumaho ariko agaharanira amahoro n’iterambere ry’abanyarwanda bose nta vangura ry’amoko n’uturere.Uzasome amateka y’igihugu cya Singapore nibwo uzumva neza ko kutinda ku buyobozi atari cyo kibazo, ikibazo n’icyo umarira abaturage bakwizeye bakagushyira ku buyobozi bw’igihugu.Ese wari uzi ko abanyarwanda barenze 1/2 bafite munsi y’imyaka 25? Wibwira ko ibyo ba Twagiramungu birirwa babapakiramo hari agaciro babiha?Hobe ibyansize!
Kuri Kananura .Kwikubira ubutegetsi urabiteganya se cyangwa biriho ? Hehe se? Reka dushime amagambo y’aba bayobozi ,gusa bazayashyire mu bikorwa .
BOBOBO YO MURAYIZI….NGO BAGIRENGO….HAHAHA…..
Reka tujye dushima ibikorwa bigaragara n’iterambere Urwanda tugezeho ,jyewe mbona n’ubutegetsi bubitugejejeho bwakwihamiraho, kuko haje ubundi butegetsi bwadusubiza inyuma,batangira kwisuganya biyubaka birtyoamafaranga akahababarira..Ngaho ndebera nka GAHIMA cyangwa mwene wabo RUDASINGWA,nti wibagirwe akiri Procureur amafaranga y’aba jenocidaire ngo abarekure yarahatikiriye,nako ntacyo mvuze . Amafaranga yasabiye nyina muri BACAR siwe yayihombeje,n’ibindi n’ibindi.None ngo uwo niwe uri gutesha abantu ngo azanye democratie.ayo murumunawe se yibye ,ubwo muribuka? Ni mutuze ,Imana Yampa Ubuyobozi dufite bukazzagera 2000-2000 byibura maze mukirebera iterambere nyaryo, kandi bizaba kuko narabirose kandi nkabya inzozi.Abo basakuza bo ni ukudutesha umwanya ,Imana izabadutsindire.
muraho turashimira iyi nama rwose ningirakamaro ndetse nibitekerezo abayobozi bafite ndabishyigikiye gusa babishiremubikorwa visa ziveho ikindi byari kuba byiza niyo mutumira perezida kabila wa congo kinshasa akayitabira wenda yarekura inzirakarengane zabanyarwanda bafungiwe muri congo
Mu bihugu bihabwa imfashanyo byose ,Udakoronijwe n’Abafaransa (Francophonie) aba akoronijwe n’Abanyamerika bafatanyije n’abongereza (Commonwealth) cg se akoronijwe n’Abarusiya bafatanyije n’abashinwa kandi abaPresident babyo baba bagomba kumvira no gukora ugushaka kwa ba shebuja. utarabyemeye ni Thomas SANKARA kuko yemeye akerura akanabizira abandi ni ukuryoshya ikiganiro.
Izi ntambara zose zibera muri Africa ntawazitsinda adafite igihugu k’igihangange kimufashe mu mugongo ,ubwo rero iyo amaze kuyitsinda agomba kumvira no kugendera ku mabwiriza y’abamufashije gufata ubutegetsi akarahirira ko azakora ibijyanye n’inyungu zabo nabo bakamuhora hafi bitaba ibyo bakamukuraho bagashyiraho undi uko ni ko kuri ku bukoroni bwo mu gihe tugezemo na ho ubundi umuzungu ntiyaza adafite uwo asanze cg se umuhamagaye, kandi amuhamagara kuko aba ashaka kwikiza uwo yita mwene wabo w’umunyafrica!!!!!!!
Comments are closed.