Rubavu: Amavubi y’abagore yatsinzwe 4-1 na Nigeria
Ni umukino wabereye i Rubavu kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Gicurasi, ukaba watangiye ubona Amavubi y’abagore asatirwa cyane na Nigeria wabonaga ko isa n’iri kwiga uko yanyagira Amavubi nyuma. Uyu mukino warangiye Nigeria itsinze ibitego 4-1 cy’Amavubi y’abagore.
Mu ikipe ya Nigeria, nimero umunani Azizat Oshoala yigaragaje cyane akaba ariwe wanatsinze igtego cya kabiri ku munota wa 40 dore ko ari na we wari wafunguye amazamu ku munota wa 36. Igice cya mbere cyaje kurangira Nigeria ifite ibitego 2-0 cy’Amavubi y’u Rwanda,
Mu minota ya nyuma Amavubi yaje kubona igitego cya Mukamana Clementine ariko umupira ubura iminota 15 ngo urangire, Nigeria yaje kubona penaliti ku ikosa ryakorewe mu kavuyo imbere y’izamu ry’u Rwanda maze Nigeria bayiteramo neza umupira urangira ari ibitego 4-1.
Umutoza wa Nigeria Edwin OKON yabwiye abanyamakuru ko ikipe y’u Rwanda ari ikipe yubakiye kuri ba myugariro kandi ko yayirushije cyane bigaragara avuga ko atari ikipe mbi mu gihe kizaza.
Naho Nyinawumuntu Grace umutoza w’ikipe y’u Rwanda yavuze ko yakinnye n’ikipe ikomeye cyane ifite ubunararibonye ndetse imenyereye irushanwa kurusha iye, yongeraho ko abakinnyi be bagerageje bakaba bananijwe n’umuvuduko w’ikipe ya Nigeria kuko ifite abakinnyi biruka cyane ibyo bikaba byateye abaknnyi be kunanirwa hakiri kare.
Yakomeje avuga ko nk’abakinnyi bakinnye n’ikipe nka Nigeria ikomeye ku rwego rw’isi bagerageje kuko usanga andi makipe bakina iyatsinda ibitego bitari munsi ya birindwi, akaba anavuga ko hari icyo bibasigiye bazakosora.
Uyu mukino ubanza i Rubavu ukaba uhaye amahirwe menshi cyane yo gusezerera Amavubi mu mukino wo kwishyura uzabera muri Nigeria muri aya majonjora yo gushaka ticket y’igikombe cya Africa cy’ibihugu cy’abagore kizaba mu kwezi kwa 10/2014 muri Namibia.
Ikipe y’igihugu ya Nigeria y’abagore niyo iza ku mwanya wa mbere muri Africa, imaze gutwara ibikombe bya Africa bigera ku munani (8).
Amakipe y’ibihugu 25 niyo yatangiye amajonjora, ubu hasigayemo amakipe 14 mu kiciro cya kabiri, iki kiciro ni nacyo cya nyuma kuko hazasigara amakipe 7 aziyongera kuri Namibia izakira iri rushanwa akaba umunani azakina imikino ya nyuma.
Ikipe y’uRwanda yabanje mu kibuga
1.Ingabire Judith
3.Murorunkwere Claudine
6.Maniraguha Louise
5.MUKAMANA Clementine
4.UMURISA Edith
17.NIBAGWIRE Sifa Gloria
14.KALIMBA Alice
8.Uwamahirwe Chadia
10.NYIRAHAFASHIMANA M Jeanne
16.Ibangarye Anne Marie
12.Niyomugabo Sophie
Naho ikipe ya Nigeria yabanje mu kibuga
1.PRECOUS Dede
2.BLESSING Edoho
3.Ngozi EBERE
5.Onome Ebi
6.Josephine CHUKWUNONYE
4.Everyn NWABUOKU
8.Azizat Oshoala
10.CECLIA Nku
9.DESIRE Oparanozie
11. Esther SUNDAY
7.yetunde ADEBOYEJO
Maisha Patrick
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Aya mavubi yabagore nibwo agitangira amarushanwa ntagitangaza kuba yatsindwa n’ikipe ikomeye nka Nigeria. Gusa icyagaragaye muri iyi macth ni uko nanone ikipe yacu ikiri kurwego rwo hasi cyane, kandi bigaragara ko imyitozo bakora itari ku rwego rwa equipe National kuko umupira warinze urangira nta mukinnyi wacu utanze pass kuri mugenzi we, Ikindi nanone nkuko bigaragara ikipe igizwe na AS Kigali( hafi 97% umuntu akibaza niba ntamarangamutima y’umutoza arimo. Kugirango rero iyi kipe izakomere ikeneye umutoza uzi icyo akora kandi ufite intumbero yo kugeza ikipe kure ( uri professional)yenda uriya Grace akaba yamwungiriza ikindi ni uko dufite abakobwa mugihugu cyacu benshi kandi bafite ingufu hari abari mubyaro bitandukanye kandi bashobora gukina recruitement ntizibande kubari ikigali gusaIkindi equipe ikazajya itegurwa kare