Byimana: Abaforomo bagaye bagenzi babo bakoze Jenoside
Mu minsi 100 u Rwanda rwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hirya no hino ibigo byibuka inzirakarengane zishwe. Mu Kigo nderabuzima cya Byimana, abakozi n’abayobozi bacyo bashyize umugayo ku baforomo n’abaganga bijanditse mu bwicanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi byagarutsweho ku munsi w’ejo tariki ya 20 Gicurasi 2014, ubwo abakozi, abayobozi b’ikigo nderabuzima cya Byimana bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu muhango ukaba warabereye mu murenge wa Byimana ari naho iki kigo nderabuzima gikorera.
Umuhango wo kwibuka wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku kigo nderabuzima rwerekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Byimana rushyinguwemo inzirakarengane zisaga 1200 z’Abatutsi bari batuye mu gace ka Byimana.
Gasirabo Claver wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango muri uwo muhango, mu ijambo rye yagaragaje ingaruka mbi ziterwa na Jenoside, maze aboneraho no gutanga impanuro zo gushakira hamwe icyatuma Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Uyu mukozi w’akarere yaboneyeho gusaba abacitse ku icumu rya Jenoside kurushaho kwihangana no kureba icyatuma barushaho kwiyubaka bateganya kuzagira ejo heza hazira Jenoside n’andi macakubiri.
Ingabire Doxie warokotse Jenoside, yatanze ubuhamya bw’uburyo mu gihe cya Jenoside abicanyi bari bafite ubugome ariko ku bw’amahirwe no gufashwa n’Imana ubwo yari mu Byimana abonye abicanyi baje kwica Abatutsi baho nibwo yahungiye i Kabgayi ari naho yaje kurokokera.
Mu rwego rwo gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, abakozi b’ikigo nderabuzima cya Byimana bafashije umukecuru Gasugire Elisabeth w’imyaka 87 wo mu kagari ka Kamusenyi Umudugudu wa Gakurazo, maze bakusanya inkunga irimo ibiribwa n’ibikoresho byose bifite agaciro k’amafranga ibihumbi 80.
Nyirabukeye Adeline, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Byimana, yatangarije Umuseke ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri Munyarwanda wese, avuga ko by’umwihariko nk’abaforomo n’abaganga bashinzwe kubungabunga amagara y’abantu badashimishwa n’isura mbi basizwe na bamwe mu baganga bijanditse mu bwicanyi bwa Jenoside.
Yagize ati “Nubwo muri Jenoside hari bagenzi bacu bishe, twebwe nk’abaganga dushinzwe kubungabunga amagara y’abatugana, tuba tugomba kugirira ikiremwamuntu cyose impuhwe aho kukivutsa ubugingo.”
Iki gikorwa gitegurwa n’ikigo nderabuzima cya Byimana, kuri ubu kibaye ku nshuro ya gatatu ikigo nderabuzima cya Byimana kibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Photos/Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
0 Comment
Bakoze igikorwa cyiza rwose kandi Imana izakibahembere. ariko ndagaya abantu bakomeje kwambara Sunglasses mu nzu, bari kumwe n’abantu bakuru cg ugasanga aratanga speech/discours kuri Televison yambaye Sunglasses. Ni lack of respect