USAID na TMEA basinye amasezerano yo kunoza ubucuruzi muri EAC
Ikigega cy’Abanyamerika gitsura Amajyambere (USAID) na sosiyete ya TradeMark East Africa (TMEA) batangije uburyo bushya buzafasha mu kuzamura ubucuruzi mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruherereyemo. Uyu mushinga ufite ingengo y’imari ya miliyoni 5,7 z’Amadolari y’Amerika, uzafasha mu bijyanye no kwihutisha serivise zitangwa ku mipaka, na korohereza amakamyo mu ngendo bikaba bifite akamaro ku gihugu nk’u Rwanda kidakora ku Nyanja.
Iyi gahunda izatwara miliyoni 5,7 z’amadolari ya Amerika azafasha mu kugabanya igihe n’ibiciro byatangwana ku mizigo kugira ngo inyure ku mipaka y’u Rwanda, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Peter Malnak, mu isinywa ry’aya masezerano kuri uyu wa Kane tariki 22 Gicurasi 2014.
Yagize ati “Igihe ni amafaranga, igihe kiramutse kigabanutse, amakamyo y’ibigo yakora ingendo nyinshi n’ibicuruzwa bitwarwa haba hizewe umutekano wabyo kandi ubwikorezi bukagera ku isi hose kandi abaguzi bakagura ibicuruzwa bihendutse.”
Mark Priestly, umuyobozi wa TradeMark East Africa mu Rwanda, yatangaje ko ubu buryo bwo kwihutisha ibicuruzwa ku mipaka y’u Rwanda no gufasha u Rwanda kugera ku bicuruzwa bituruka mu karere byakongera 10% by’ibicuruzwa byoherezwa mu karere ka EAC.
Leta y’Amerika isanga korohereza urujya n’uruza rw’ibicuruzwa mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba byakongera ubukungu bw’ibi bihugu bikanarwanya ikibazo cy’ibura ry’ibiryo. Amerika ivuga ko byanatanga imirimo bikanazamura amafaranga umuntu akorera ku giti cye.
Ubu buryo buzwi ku izina rya Rwanda Electronic Single Window (RESW), bufite agashya ko guhuriza hamwe serivisi abantu bakenera zisa, bukabagenzura bukanabaha ibyangombwa mu gihe gito.
DADDY SADIKI Rubangura
ububiko.umusekehost.com