Mu mpera z’icyumweru gishize ikipe ya Rayon Sport yateye intambwe ikomeye igana ku gikombe cya Shampiyona AZAM RWANDA PREMIER LEAGUE nyuma yo gutsinda AS KIGALI 1-0, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali. Icyo gitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na myugariro Manzi Thierry ukomeje kwitwara neza. Ni umukino wagaragayemo ubuhanga bwinshi ku mpande zombi ariko […]Irambuye
Guverinoma ya Sudan yafunguye inzira izanyuramo impashanyo y’ibiribwa bijyanwa kugoboka abugarijwe n’amapfa n’inzara ikomeye muri Sudan y’Epfo. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Sudan yagize ati “Sudan ntizatangira imbaraga izo ari zo zose zo gufasha abavandimwe bayo… kugeza ubwo hazagaruka amahoro n’umutuzo bizagerwaho.” Abdel-Ghani al-Nai’m yabivugiye mu itangazo ryasohotse muri Sudan Tribune. Mu cyumweru gishize, […]Irambuye
Mu Ruhango, mu murenge wa Mbuye umugabo witwa Ndahimana arakekwaho kwica se w’imyaka 63, bari basangiye mu kabari, umurambo we wagaragaye mu masaha ya saa sita z’ijoro. Amakuru Umuseke ufite ni uko uyu Ndahimana yari yasangiye na se ku cyumweru, ariko nyuma baza gusanga yapfiriye hafi y’urugo rwe iruhande rwe hari igare. Umwe mu batangabuhamya […]Irambuye
*Uwavukaga Ndyiryi yabonaga kaburimbo yagiye i Muhanga nabwo yahagera “bakamwibwira”, *Haje amashanyarazi nubwo bamwe intsinga zayo zibaca hejuru, bagikoresha agatadowa. Uvuye ku muhanda wa kaburimbo werekeza muri Ngororero, ugakata ugana ahari Komine Buringa, urakomeza umuhanda w’igitaka ugana kuri Nyabarongo nyuma yo kugenda nka km 20 cyangwa km 25 ugera mu kagari ka Matyazo mu murenge […]Irambuye
*Abaturage bavukiye Mushishiro bahamya ko Nyabarongo ya kera yasaga neza, *Ukora ubucukuzi bw’amabuye we avuga ko bitashoboka ko Nyabarongo yaba urubogobogo, *Ku bandi barimo Minisitiri Vincent Biruta ngo hari byinshi byakorwa mu guhindura amazi ya Nyabarongo. Umunsi umwe, uwari Mayor wa Muhanga Mutakwasuku Yvonne yabwiye Perezida Kagame Paul ko azasubira mu karere ke Nyabarongo yarabaye […]Irambuye
Gasongo – “Nelson, none se koko umuntu ubonye ni Brendah cyangwa uribeshye ntabwo ari we?” Njyewe – “Ni we namubonye, ni Brendah mpuje amaso na we, mbaye nibeshya naba narahumye simbe ndeba.” Gasongo – “Oya! Ubwo se yaba ari we imodoka ikaducaho ayirimo ukamuhamagara akagenda gutyo nta n’amasegonda abiri yonyine aguhaye?” Njyewe – “Gaso, erega […]Irambuye
Umunsi wo kwizihiza umunsi w’ururimi gakondo wizihirijwe muri Stade nto ya Kigali muri iri joro byari ibirori byaranzwe no gutaramana n’abahanzi b’Abanyarwanda batandukanye barimo Yvan Buravani, Danny Vumbi, Jules Sentore n’abandi. Haririmbwe indirimbo yahimbiwe uyu munsi abahanzi bahuriyemo ari benshi bakayita’TUNOZE IKINYARWANDA’ iyi ndirimbi yumvikanisha ubutumwa buhamagarira abayarwanda kurushaho gukunda no guteza imbere ururimi rwabo […]Irambuye
Abagore bo mu murenge wa Cyumba bavuga ko batangiye kwiteza imbere ku buryo batagishishikajwe no gusaba abagabo babo ibyo kurya cyangwa ibikoresho bitandukanye byo mu rugo, gusa bakaba bavuga ko babonye ababigisha imishinga iciririrtse barushaho kwiteza imbere. Bamwe mu bagore twaganiriye batangaza ko bafite impungenge zo gutinyuka kwaka inguzanyo muri banki, kandi babyumva ahandi ko […]Irambuye
Inkuru y’umugore watangaje ko yafashwe ku ngufu n’abantu bari bamutwaye mu modoka, bakamufata umwana we w’imyaka 10 areba, yababaje benshi. Polisi yo muri Africa y’Epfo yatangaje ko yafashe abagabo bane bafitanye isano n’ibikorwa bimaze igihe byaradutse muri icyo gihugu byo gufata abagore ku ngufu bikozwe n’abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi. Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko […]Irambuye
Hosni Mubarak yavanywe ku butegetsi n’igitutu cy’abaturage bamusabaga kurekura ubutegetsi, kuri uyu wa gatanu yarekuwe nyuma y’imyaka itandatu afunzwe nk’uko byemejwe n’umwunganira mu mategeko, Farid al-Deeb. Uyu mugabo w’imyaka 88, yari mu bitaro bya gisirikare mu mujyi wa Cairo, ariko biteganyijwe ko asubira mu rugo rwe ahitwa Heliopolis. Mu minsi ishize urukiko rw’ubujurire rwamuhanaguyeho ibyaha […]Irambuye