Amafoto: Mu gitaramo cyo kwizihiza ururimi gakondo habonetse abafite impano mu Kinyarwanda
Umunsi wo kwizihiza umunsi w’ururimi gakondo wizihirijwe muri Stade nto ya Kigali muri iri joro byari ibirori byaranzwe no gutaramana n’abahanzi b’Abanyarwanda batandukanye barimo Yvan Buravani, Danny Vumbi, Jules Sentore n’abandi.
Haririmbwe indirimbo yahimbiwe uyu munsi abahanzi bahuriyemo ari benshi bakayita’TUNOZE IKINYARWANDA’ iyi ndirimbi yumvikanisha ubutumwa buhamagarira abayarwanda kurushaho gukunda no guteza imbere ururimi rwabo rubahuza.
Ibi birori kandi byitabiriwe na MissRwanda2017 Elsa Iradukunda n’ibisonga bye.
Julienne Uwacu Minisitiri w’Umuco na Siporo yibukije abari aho ko umuco n’ururimi dusangiye nk’Abanyarwanda ari byo bituranga kandi biduhuza.
Ashishikariza abanyarwanda gusigasira umuco no kuwuteza imbere biciye mu rurimo rw’ikinyarwanda nka kimwe mu biwugize kandi by’ibanze.
Muri iki gitaramo kandi habonetse impano zitandukanye ziganjemwo ubuhanga ku rurimi rw’Ikinyarwanda harimo ibyivugo, imivugo n’indirimbo.
Umwe mu bana bato b’ikigero cy’imyaka 15 yivuze arataraka abantu baratangara kandi bashimishwa no kuba imapno nk’izi zigihari.
MUGUNGA Evode
UM– USEKE.RW