Digiqole ad

Azam  Rwanda  Premier League  igeze aharyoshye

 Azam  Rwanda  Premier League  igeze aharyoshye

Imikino yose uzayireba kuri Azam TV

Mu mpera  z’icyumweru gishize  ikipe ya  Rayon  Sport  yateye intambwe ikomeye igana  ku gikombe  cya Shampiyona  AZAM  RWANDA  PREMIER LEAGUE  nyuma yo gutsinda  AS  KIGALI 1-0, mu mukino  wabereye  kuri  Stade  ya  Kigali.

Imikino yose uzayireba kuri Azam TV

 

Icyo  gitego kimwe  rukumbi cyatsinzwe na myugariro  Manzi  Thierry ukomeje  kwitwara neza.

Ni umukino wagaragayemo  ubuhanga  bwinshi ku mpande  zombi  ariko  RAYON  SPORT  iza kurusha amahirwe AS  KIGALI.

Kuri uyu  gatatu   kuri  Stade  ya  Kigali, RAYON  SPORT izakira  SUNRISE  FC mu mukino  w’ikirarane. Uyu mukino  na wo  ushobora  kuzakomera  dore ko  ubu   SUNRISE FC  ifite   umutoza  mushya  CASA  MBUNGO wahoze  atoza  POLICE  FC akaba  yifuza  gukura  ikipe  ye ku  mwanya wa  9  ikegera  imbere.

Umukino  wa  mbere wahuje  aya makipe  i  Nyagatare, RAYON  SPORT  yegukanye intsinze  y’igitego kimwe  bigoranye cyabonetse mu minota ya nyuma gitsinzwe na Kwizera  Pierro.

Kuwa  gatandatu  kandi  kuri  Stade  ya Kigali  hazabera  umukino  ukomeye  uzahuza  AS  KIGALI  na  MUKURA  VICTORY  SPORT.

AS  KIGALI  nyuma  yo gutsindwa  na  RAYON SPORT  igitego  kimwe  ku busa  umutoza  Nshimiyimana  Eric  na we  azaba  abonye  umwanya  wo kongera  kuzamura  icyizere  ku bakinnyi be  mu gihe baba  batsinze uyu  mukino  dore ko umukino  ubanza  wabereye  kuri  stade Huye amakipe yaguye miswi,  1-1.

IVAN  MINAERT  umutoza  wa Mukura  na we  azaba  ashaka intsinzi, kuva  yatangira  gutoza  iyi kipe amaze gutsinda  imikino  ibiri  gusa.

Ku  cyumweru  kuri  Stade  Umuganda  mu karere ka Rubavu, ETINCELLES  FC  izakira  APR FC, umukino  ukaba  ushobora  gutuma  APR  FC igumana  icyizere  cyo  gukomeza  guhangana  na  RAYON  SPORT  mu rugamba  rwo gutwara igikombe.

Mu gihe  yaba itakaje  amanota, APR FC  amahirwe  yayo yarushaho  kugabanuka. Umukino  wahuje aya makipe mu gice  cya  mbere cya  shampiyona AZAM RWANDA PREMIER LEAGUE kuri  stade ya Kigali, APR  FC yabashije  kwegukana  amanota  atatu  itsinze  ETINCELLES FC  3-1.

Azam TV izerekana imbonankubone (LIVE) iyi imikino ya Shampiona AZAM RWANDA PREMIER LEAGUE.

Usibye imikino kandi kuri Decoder ya AzamTV urahasanga amashene yerekana filimi, amakuru, iyobokamana, imiziki, ibiganiro by’abana, imyidagaduro n’ibindi byinshi.

Ushobora kwigurira ifatabuguzi rya Azam TV ukoresheje MTN Mobile Money cyangwa se ukagurira ku tumashini twa Max pay tukwegereye aho waba uri hose mu gihugu.

Wakwamamaza muri iyi mikino ku biciro bishimishije maze ibikorwa byawe bikagera ku bareba AzamTV aho bari hose. Ku bindi bisobanuro ahamagara kuri 0728502002, 0788125050, 0738202002. “Azam Tv Imyidagaduro Kuri Bose”

******************

1 Comment

  • Rayon :2-0
    AS Kigali: 2-1
    APR FC: 1-0

Comments are closed.

en_USEnglish