Digiqole ad

Gicumbi: Abagore bo muri Cyumba bakeneye ubumenyi mu gutegura imishinga y’iterambere 

 Gicumbi: Abagore bo muri Cyumba bakeneye ubumenyi mu gutegura imishinga y’iterambere 

Bamwe mu bagore bo mu kagari ba Burindi mu murenge wa Cyumba

Abagore bo mu murenge wa Cyumba bavuga ko batangiye kwiteza imbere ku buryo batagishishikajwe no gusaba abagabo babo ibyo kurya cyangwa ibikoresho bitandukanye byo mu rugo, gusa bakaba bavuga ko babonye ababigisha imishinga iciririrtse barushaho kwiteza imbere.

Bamwe mu bagore bo mu kagari ba Burindi mu murenge wa Cyumba

Bamwe mu bagore twaganiriye batangaza ko bafite impungenge zo gutinyuka kwaka inguzanyo muri banki, kandi babyumva ahandi ko ari imwe mu nzira yabakura mu bukene.

Ngo babonye abafashamyumvire babagira inama bashobora gutinyuka kuko hari zimwe mu mbogamizi batarasobanukirwa cyane cyane ibigendanye n’imikoranire ya banki zitandukanye.

Mukamuriza Claudette umwe mu bo twaganirije, avuga ko udashobora gutekereza banki mu gihe nta ngwate ufite ndetse ko bakunze kumva amatangazo ya cyamunara menshi avuga imitungo igurishwa cyane, kandi ibitezwa  cyamunara usanga  bituruka ku nguzanyo z’amabanki zinanirana kwishyurwa, ibyo ngo bikabatera ubwoba.

Nubwo bavuga ko bamaze kwiteza imbere mu bijyanye n’imibereho myiza, nko kumenya uburyo bategura ifunguro no kwirinda indwara ziterwa n’imirire mibi, bemeza ko bakeneye kwikorera udushinga duciriritse twabakura mu bukene, bagakora imirimo ishobora kubateza imbere.

Uwizeyimana Clementine, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Abagore mu murenge wa Cyumba, na we yemeza ko icyo kibazo gihari, ko baramutse babonye abafashamyumvire  bo kubigisha uko bakora udushinga duto byahindura imibereho yabo ndetse ntibakomeze gutega amaboko abagabo bashakanye.

Agira ati: “Nubwo tugerageza kuganira biciye mu tugoroba tw’ababyeyi niho akenshi tubona ko izo mbogamizi zihari, gusa  bigaragara ko abagore ba Cyumba bafite inyota yo kwiteza imbere,  nubwo uko babayeho babikesha ubuhinzi gusa, kuko  nta yindi mirimo ibafasha kwiteza imbere bari batangira guhanga.”

Ati: “Turacyakeneye ubukangurambaga bw’abafashamyumvire, badufasha gukora udushinga dutoya. Dufite imbogamizi mu gutegura imishinga inoze n’ahantu abagore bashobora gukura inkunga zabafasha gukoresha igishoro bahabwa, kuko abenshi babonye amahugurwa abafasha gutegura utwo dushinga  bakwiteza imbere.”

Avuga ko bafite amatsinda y’abagore ubona ko bamaze gutera intambwe yo gutekereza cyane  ku buryo umuco wo gutega amaboko ku bagabo babo utangiye gucika.

Yongeyeho ko muri uyu murenge bafite abana b’abakobwa barangije ishuri  ariko batarabona akazi,  kandi bakeneye kwiteza imbere dore ko ibyo bakenera iyo babyatse ababyeyi babo ntibabibone ngo usanga bitera umwuka mubi mu muryango.

Asaba abagore gukomeza umuco wo kwibumbira mu matsinda, nk’imwe mu nzira yabafasha kwegeranya ingufu bafite.

Umwe mu mihigo bafite muri uyu mwaka, harimo kwimakaza umuco w’isuku mu ngo zabo, guteza imbere gahunda y’imbonezamikurire ku bana babyaye, kurandura amakimbirane mu miryango yabo, guca ubuzererezi no guta ishuri ku bana babo.

Mu mugoroba w’ababyeyi niho baganira ku bibazo by’iterambere bafite

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

en_USEnglish