Kicukiro, kuri IPRC- Kigali hatangiye imurikabikorwa mu bijyanye no kwita ku isuku no kugaragaza uburyo buhari mu ikoranabuhanga ryo gusukura amazi yo kunywa no kuyungurura amazi yaba yakoreshejwe akongera kuba yakoreshwa mu yindi mirimo umuturage ayakeneye, uburyo bwitwa ko bworoheye umuturage igiciro cyabwo ni Frw 35 000 ashobora no kwiyongera. Ubu buryo bugizwe n’indobo isanzwe, […]Irambuye
Hamwe na Startimes, umunezero ni wose aho yabazaniye Poromosiyo ya Pasika izaba igizwe n’udushya twinshi mu rwego rwo gukomeza kunezeza abakiliya bayo, ubu uzajya agura ifatabuguzi ry’amezi atatu azajya yongezwa iminsi 30 ku buntu kandi kuri bouquet iyo ari yo yose. Startimes ifite ubwoko bwa decoders bubiri, DTT imwe isanzwe ikoresha akantene ko hanze n’indi […]Irambuye
Nibura abantu 20 bishwe n’igiti cyabagwiriye abandi benshi barakomereka igihe barimo boga mu masumo y’ahitwa Kintampo, muri Ghana. Aba bantu bogaga igihe hagwaga imvura nyinshi ivanze n’umuyaga w’inkubi nk’uko bitangazwa n’inzego z’ubutabazi. Bikekwa ko igiti cyarimbuwe n’iyo mvura nyinshi ivanze n’umuyaga kikabirundumuriraho. Umuvugizi w’Urwego rushinzwe kuzimya inkongi z’umuriro n’ubundi butabazi (Ghana National Fire Service), Prince […]Irambuye
Abaturage bo mu Mirenge ya Kazo na Mutenderi bavuga ko batemewe ibiti harimo n’ibyera imbuto hashyirwaho intsinga z’amashanyarazi none imyaka irarenga itatu batishyurwa mu gihe babariwe bagatanga na nomero za konti, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu ishami rishinzwe kwishyura abaturage, bavuga ko abaturage bagana ubuyobozi bwa EUCL mu Karere ka Ngoma kugira […]Irambuye
Mu nama yahuje abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru kuri uyu wa 16 Werurwe 2017 mu karere ka Musanze, bibukijwe ko mu bikorwa by’iterambere bakora bakwiye kwita ku byateza imbere isuku n’ubwiza bw’umujyi wa Musanze kugira ngo ukomeze ube uwa kabiri mu yunganira Kigali. Jabo Paul umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru yasabye ko habaho ibikorwa bihoraho […]Irambuye
Uyu musore yiga ibijyanye n’umuziki muri Africa y’Epfo, mu ishuri ryitwa “Film television production entertainment, (AFDA). Indirimbo ye yayise ‘Ni Wowe’. Uwayezu avuga ko igitekerezo kihishe mu ndirimbo ye ari uguha agaciro urukundo. Aganira n’Umuseke yagize ati “Iyaba urukundo dusangana abakundana (by’ukuri) rwakomezaga kugeza mu zabukuru umuryango waba mwiza bikagera no ku bana n’umuryango mugari […]Irambuye
Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu mudugudu wa Rebero mu kagari ka Kibari barasaba ko bajya bavurwa mu gihe barwaye mu buryo butunguranye, ibindi basabwa kwa muganga bigatangwa nyuma, kuko umwe muri bo yabuze amafoto ya mutuelle agiye kwivuza asubizwa mu rugo. Nubwo bagenerwa ubwisungane mu kwivuza nta kiguzi babutanzeho, hari amwe mu […]Irambuye
*Gutunganya amazi yakoreshejwe birahenda cyane kuruta gutunganya amazi yo kunywa, *Ayo mazi aba arimo ibinyabutabire by’uburozi bwagira ingaruka ku bidukikije, *Uruganda rwa Bralirwa rwujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga ni rwo rwonyine ruri mu Rwanda, *Bakoresha ikoranabuhanga rigezweho ryo mu 2007, microbe na zo zigira uruhare mu kuyungurura amazi. Mu gihe Isi izizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe […]Irambuye
*Itegeko ry’ibidukikije mu muryango wa EAC ryagiweho impaka ariko raporo ntiyatorwa, *Imyumvire y’abadepite ba EALA kuri iri tegeko irahabanye, *Bamwe ngo u Rwanda mu isuku rwasize ibindi bihugu. Undi we ngo u Rwanda rwabigezeho kubera ubuyobozi bwumvirwa na buri wese. Kuri uyu wa gatatu Abadepite bagize Inteko ya EALA cyane ab’u Rwanda na Uganda bari […]Irambuye
Mu ijambo Moussa Faki Mahamat, wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tchad yaraye agejeje ku bari mu muhango wo kumwimika nka Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU), yavuze ko agiye gukora impinduka mu nzego z’umuryango no guhangana n’ibibazo byugarije Africa. Faki Mahamat ageze ku buyobozi bwa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe mu gihe […]Irambuye