Abajyaga gushakira ubuzima bwiza i Burayi 200 birakekwa ko barohamye

Nibura abantu babarirwa muri 200 b’abimukira bajyaga gushakisha ubuzima bwiza ku mugabane w’Uburayi, bashobora kuba bishwe n’amazi nyuma y’uko ubwato bubiri barimo burahamye ku nkombe za Libya, nk’uko umuryango w’ubutabazi muri Espagne ubuvuga.   Umuryango witwa Proactiva Open Arms watangaje ko warohoye imirambo itanu yarerembaga hejuru y’amazi nyuma y’uko ubwato bubiri bwari butwaye abimukira burohamye, […]Irambuye

Politiki nshya y’amazi n’isuku izayageza ku baturage 100% mu 2030

Ni politiki nshya y’amazi meza n’isuku yatangaijwe kuri uyu wa gatatu igamije gufasha kugera ku ntego za Guverinoma za Vision 2020 no ku cyerekezo 2030 ngo izaba yagejeje amazi meza ku baturarwanda 100% banagerwaho na serivisi z’isuku n’isukura nk’uko byemezwa na Germaine Kamayirese Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi. Kamayirese ati “Ni Politiki nshya y’amazi […]Irambuye

Ikigo kimwe kizashingwa gushakira abakozi Leta bitarebwe neza cyazaba indiri

Senateri Tito Rutaremara, wabaye Umuvunyi wa mbere w’u Rwanda, avuga ko kuba Komisiyo y’Abakozi ba Leta na Minisiteri y’Abakozi batekereza gushyiraho Urwego ruzafasha Leta kubona abakozi ari byiza, ariko agasaba ubushishozi ngo rutazaba indiri ya RUSWA. Ubwo Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’abaturage muri Sena yagezaga ku nteko rusange y’Abasenateri isesengura yakoze […]Irambuye

Syria: Ibisasu by’indege za Amerika ku kigo cy’ishuri biravugwa ko

Ishami ry’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Syria (SOHR) ryatangaje ko abasivile 33 ari bo  bahitanywe n’igitero cy’indege za Amerika, cyagabwe mu ijoro ryo ku wa mbere mu ishuri riri mu mujyi wa Raqqa ryari ricumbikiye abavanywe mu byabo n’intambara. Ibitero bikorwa n’indege z’intambara za Leta zunze ubumwe za Amerika mu guhashya umutwe w’abarwanyi bo […]Irambuye

Kenya Revenue Authority umu ‘hacker’ yayibye miliyoni $36

Umusore w’imyaka 28 akurikiranywe gukoresha ikoranabuhanga “hack” akinjira muri mudasobwa z’umukozi mu kigo cy’Imisoro cya Kenya, akiba miliyari 4 z’amaShilling ya Kenya (miliyoni 31 $), urubanza rwe ntibiramenyekana icyemezo umucamanza azafata mu rwego rwo kumufunga by’agateganyo, urukiko ruzabifataho icyemezo mu cyumweru gitaha. Alex Mutungi Mutuku ukekwaho gukora iki cyaha, ahakana ibyo aregwa. Umunyamategeko we, Tacey […]Irambuye

Hon Nyirarukundo yumva abashaka abakozi bakwiye kubashakisha muri Kaminuza aho

Iki gitekerezo kinyuranya n’icya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage yagejeje ku Nteko Rusange y’Abadepite raporo isesengura raporo y’ibikorwa bya Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta y’umwaka wa 2015-2016 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2016-2017, yo ibona ko hakwiye gushyirwa imbara mu gushyigikira uburyo bwo kubona akazi abantu bapiganwe, bikanozwa hakabamo umucyo kurushaho. Mu isesengura ryakozwe na Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage y’Inteko […]Irambuye

Kagame yagenewe igihembo cy’umuntu wubatse ubucuti bukomeye na Israel

Ni igihembo kitwa “The Dr. Miriam and Sheldon G. Adelson Prize” kizatangwa tariki ya 21 Gicurasi, n’umuryango witwa “The World Values Network”, uzagishyikiriza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’’umuntu ugaragaza byeruye ubucuti bukomeye n’abaturage ba Israel. Iki gihembo kizatangirwa mu birori bizabera mu mujyi wa New York byitwa “Champions of Jewish Values International Awards Gala” […]Irambuye

Umukobwa wa Donald Trump azakora mu Biro bya Perezida adahembwa

Umukobwa wa Perezida Donald Trump, Ivanka agiye guhabwa umwanya mu Biro bya Perezida ‘White House’, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi. Ivanka ngo azakora mu Biro bya Perezida nk’umukozi udafite umwanya uzwi kandi atanahembwa. Ubuyobozi bwemeje ibyavugwaga mu itangazamakuru ko uyu mukobwa w’imyaka 35 azaba ashobora kugera ahabitswe inyandiko zihishe amabanga akomeye y’igihugu. Uyu mukobwa azaba afite akazi […]Irambuye

en_USEnglish