Digiqole ad

Abazi Nyabarongo muri za 1960 yari urubogobogo, ku bandi ngo ni ikinyoma cyambaye ubusa

 Abazi Nyabarongo muri za 1960 yari urubogobogo, ku bandi ngo ni ikinyoma cyambaye ubusa

Twahirwa Jean Damascene w’imyaka 62 wemeza ko yabonye Nyabarongo ari urubogobogo

*Abaturage bavukiye Mushishiro bahamya ko Nyabarongo ya kera yasaga neza,
*Ukora ubucukuzi bw’amabuye we avuga ko bitashoboka ko Nyabarongo yaba urubogobogo,
*Ku bandi barimo Minisitiri Vincent Biruta ngo hari byinshi byakorwa mu guhindura amazi ya Nyabarongo.

Umunsi umwe, uwari Mayor wa Muhanga Mutakwasuku Yvonne yabwiye Perezida Kagame Paul ko azasubira mu karere ke Nyabarongo yarabaye urubogobogo, ababyumvise bati ni ikinyoma nk’icya Semuhanuka! Kuri uyu wa gatandatu, mu muganda wo gufata neza uruzi rwa Nyabarongo bamwe mu baturage babwiye Umuseke ko Nyabarongo yo muri za 1960 yari urubogobogo, ariko ku bandi babibona ukundi.

Twahirwa Jean Damascene w’imyaka 62 wemeza ko yabonye Nyabarongo ari urubogobogo

Uyu muganda usoza ukwezi wabereye mu kagari ka Matyazo mu murenge wa Mushishiro, ugamije guca imirwanyasuri ku nkengero z’uruzi rwa Nyabarongo, nka kimw emu bikorwa byinshi bizakorwa n’Umushinga wo kubungabunga ibyogogo bya Nyabarongo ku bufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’umushinga Water for Growth w’Abaholandi.

Nyirasangwa Beretha w’imyaka 52, atuye mu mudugudu wa Kivumu, mu kagari ka Rukaragata mu murenge wa Mushishiro, avuga ko azi Nyabarango ari amazi meza y’urubogobogo ndetse ngo abantu bashoboraga kuyanywa nk’andi mazi asanzwe.

Twahirwa Jean Damascene w’imyaka 62 na we wo mu kagari ka Matyazo agira ati “Nyabarongo ubundi kera yari urubogobogo nk’andi mazi asanzwe meza muri za 1950-1960, nyuma yaho amazi y’isuri aturuka ku misozi n’aturuka mu bisimu ni byo byatumye igenda ihindura ibara.”

Twahirwa avuga ko bimwe mu bikorwa nk’iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikorerwa ahantu hatandukanye ku nkengero z’uruzi rwa Nyabarongo, ahacukurwa gasegereti na wolfram ahitwa Nyabitare na Mushubati bifatanya n’amazi ava mu misozi mu kwanduza amazi ya Nyabarongo.

Ati “Iyi mirwanyasuri nibakomeza kuyikora, bakabungabunga utugezi tujya muri Nyabarongo ntitugire isuri, izongera (Nyabarongo) igire amazi mazima.”

Abaturage bavuga ko amazi ya Nyabarongo iyo uyavomye ukayatereka ahantu hashira umwanya agacayuka ibyondo bikajya hasi n’amazi mazima akajya hejuru, ngo n’iyo ari mu gihe cy’impeshyi nta bikorwa by’ubuhinzi biriho, Nyabarongo iracya.

Mu ijambo Minisitiri w’Ibidukikije, Amashyamba n’Umutungo kamere, Dr Vincent Biruta yagejeje ku baturage, yirinze kuvuga ko Nyabarongo izagera aho ikaba urubogobogo, ariko yavuze ko ku bufatanye n’umushinga Water for Growth w’Abaholandi, watanze miliyoni 18 $ mu bikorwa byo kubungabunga ibyogogo bya Nyabarongo mu turere umunani, hari byinshi bizakorwa.

Ati “Abenshi mwari aha dutaha uru rugomero ndabona n’amashanyarazi yaratangiye ku bageraho, iri ni iterambere ryiza, rirambye. Ntabwo aya mashanyarazi twakomeza kuyagira ngo akwire hose mu gihe aho aturuka tutahazirikana ngo tuhafate neza.”

Yavuze ko ibara ry’amazi ya Nyabarongo atari ryo bara ry’amazi rizwi. Ati “Uriya ntabwo ari umuhanda w’ibitaka, ni amazi akwiye kuba asa neza, nyamara n’ibiyangiza turabizi ni isuri. Ni isuri ituraka ko ku misozi yacu ihanamye tutarwanya isuri nyamara tugakoraho ubuhinzi, itaka rikamanurwa n’imvura rikajya mu mazi. Uwo ni umutungo tuba dutakaje, ririya taka turarikeneye kugira ngo turihingeho turibyaze umusaruro cyangwa tuwongere, ntabwo kwicara ngo dukomeze gutakaza uwo mutungo ari byo.”

Yavuze ko mu bikwiye gukorwa ari ugucukura amabuye y’agaciro neza, amazi ntiyangizwe n’ibidukikije, hagaterwa ibiti bivangwan’imyaka, bagacukurwa imirwanyasuri n’amaterasi binyuze mu mushinga wo kubungabunga ibyogogo bya Nyabarongo.

Ati “Buri karere tuzi igisabwa kugira ngo aya mazi amere neza, birasaba ubufatanye ari urwego rw’ubucurkuzi bw’amabuye, hari ibikorwa byo kurinda isuri, byaratangiye, si uyu mushinga gusa hazabaho n’ubufatanye bw’indi mishinga ya Fonerwa, ariko abo duheraho ni mwe abafite ubutaka, turabasaba ubufatanye mu kumva ko ibikorwa bikorerwa ku butaka bwanyu ari ibyanyu bitari iby’umushinga cyangwa inkeragutabara, ibikorwa mubigire ibyanyu, mutange ibitekerezo, ntihazagire ukora ibintu mu murima wawe ntumubaze  ngo urakora iki, ndasabwa iki.”

Ebel Smidt uhagarariye Water for Growth Rwanda yagiranye amasezerano na Leta y’u Rwanda mu kubungabunga ibyogogo bya Nyabarongo biturutse ku nkunga y’Ubuholandi, yatangarije Umuseke ko kugira ngo Nyabarongo izabe urubogobogo, nta wavuga ngo bizaba muri iki gihe.

Ati “Byaba bikomeye kugirango twemeze ko Nyabarongo izaba yakeye mu gihe kigufi, ariko igihe abaturage bose, inzego za Leta n’abikorera bazafatanya, birashoboka Nyabarongo yazasubira uko yahoze mu bihe byashize, ariko biragoye kwemeza igihe, wenda byazaba mu myaka itanu, icumi, cumi n’itanu, ni ugukora igenamigambi ryiza rigashyirwa mu bikorwa, ariko nta muntu wese wafora igihe bizaba ariko birashoboka.”

Kuri Sindambiwe Simon ukuriye ikigo gicukura amabuye y’agaciro ETS, akaba afite ibirombe bitatu muri Muhanga akaba anakuriye abacukuzi b’amabuye y’agaciro muri ako karere, avuga ko Nyabarongo itazigera iba urubogobogo bitewe n’uko ngo itembera mu butaka bw’inombe butukura, gusa ngo hari ibyakorwa mu kuyibungabunga nko gutera imigano.

Sindambiwe ati “Tugicukura mu kajagari kwangiza ibidukikije byariho, ariko ubu ni ibintu turwanya cyane, twacukuye imirwanyasuri, twateye amashyamba nko Mundiza twahateye ha 20, duca imingoti, dukoresha uburyo bwa gabio, ariko hari abacukuzi ba gakondo ni bo twiyama ku buryo bitazarenga ukwezi kwa munani hari abacukura muri ubwo buryo.”

Sindambiwe avuga Nyabarongo bitashoboka ko iba urubogobogo, ati “Mu by’ukuri hari abavuga ko Nyabarongo ishobora kuba umweru, ariko jye mu myaka mfite irenga 57, ntabwo ndayibona ari urubogobogo, n’ubucukuzi bwari hake icyo gihe, n’itaka uburyo risa ni inombe. Ni nk’uko wavuga ngo wowe w’igikara uzabyara Umuzungu, ntibishoboka. Aahubwo icyo nemera isayo yavamo, itaka ryavamo, ibyo ndabyemera nk’umucukuzi wabigize umwuga. Bishobotse ko batera imigano kuri Nyabarongo, bagakoresha gabio (gukoresha utuyunguruzo dukumira itaka), bigakorwa ku mukandara wose wa Nyabarongo, nk’uko byakozwe kuri Nyabarongo ya Kigali, uruzi rwaratengukaga ariko ubu ntirugitenguka.”

Avuga ko i Muhanga batera imigano kuri Nyabarongo abaturage bakayirandura bavuga ko imizi yica ubutaka bwabo.  Sindambiwe akaba asaba ko byazaba umuhigo kuri buri muyobozi w’umudugudu ukora ku ruzi, umuturage wanze ko haterwa imigano agahanwa.

Ati “Hakwiye gufatwa ingamba, uwo bateye imigano akayangiza, hakarebwa uko yakwamburwa ubutaka akajya mu mudugudu, ariko kuvuga ngo amazi yareka kuba umutuke…yareka kujyamo isayo.”

Nyabarongo ituruka muri Gikongoro ari Mwogo, igakomeza Kibuye, igaca Muhanga na Ngororero (ahitwa Nyabikenke na Nyakabanda) ikazahura na Mukungwa igakomeza igera i Kigali igahura na Nyabugogo ikazakomeza igahura n’Akanyaru bikaba Akagera byahuye na Ruvubu iva muri Tanzania.

Nyirasangwa Beretha w’imyaka 52, na we yabonye amazi ya Nyabarongo adasa kuri agaragara inyuma ye
Hakurya ni ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo niho mu misozi y’inyuma Nyabarongo atandukanya Muhanga na Ngororero
Mu muganda hakozwe imirwanyasuri iri mu bikorwa byo kubungabunga inkengero za Nyabarongo

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Bameze nk’umwana wenda undi ! Igitera Nyabarongo gusa kuriya si imisozi ihanamye nk’uko Min. Biruta abivuga: Biraterwa n’abacukuzi b’ababuye y’agaciro bayunguruza amzi bakayamenamo, hamwe no gucukura umucanga mu migezi yisuka muri Nyabarongo, ukongeraho no guhinga mu nkuka zayo. Iyo ugiye muri Nyungwa se ntusanga amazi y’imigezi yaho aruta aya EWSA !

    Abirabura njye nayobewe ikintu na kimwe bashoboye kweri. Nibahagarike abacukura amabuye babanze bazane technologie iyungurura amabuye idakoresheje amazi, bahagarike ubucukuzi bw’umucanga ucukurwa mu migezi yisuka muri Nyabarongo, batere umukandara w’umucaca (10 m) ku nkengero, ukurikiwe n’umukandara w’imigano (15 m), ugakurikirwa n’umukandara w’ishyamba (25 m)…hanyuma kandi bihutire gutuza abaturage mu midugudu kandi itari mu nkuka z’imigezi, maze barebe ko mu myaka 3 Nyabarongo itazaba ari urubogobogo.

    Uretse ko ntamenya niba abanya Egypt twohererza buriya butaka bazabyemera, ntibatange ruswa, ngo bihagarikwe, kuko n’ubundi ntawe uzi impamvu abagiye bayobora ibijyanye n’ibidukikije bose bagiye bareka buriya utaka bukagenda, kandi bazi ko aribwo buromo ibitunga imyaka.

    • @Mujyambere biragaragara ko urumuntu wumuhanga kandi ko uvuga ibyo uzi ureke abantu baza bivugira ibyo bashaka kandi igitera ishozi nuko arabayobozi bacu.Wenda kuki batabivuga wenda bakongeraho ko nta mikoro dufite yo kubikora? Nabyo koko bibananire?

      • Uzaturangire aho isoko ya nyabarongo ifatika yaba iri nibwo namenya niba ibi uvuze ari ukuri 100%. icyo gihe twamyenya niba yandurira munzira kubwibikorwa bya muntu cg nature.

  • Mujyambere@ icyo uriho uvuga cyibazwa naburumwe ujyerageza gutekereza ese wamugani Abirabura koko nicyi dushoboye..?? Dufite bamwe mubayobozi wajyirango babereyeho kwimakaza ibitotsi mubyo bakora byajyera kumuturage wakajijuwe nawa muyobozi ugasanga we yaguye agacuho, ushobora gusanga abafite aho bahuriye niyi nya Barongo muncingano zabo bataratembera ngo bajyere muri Egypt birebere uburyo iritaka rijyerayo bakarivangura namazi bakarikoresha mubuhinzi bwabo amwe mu mazi badacyeneye mu mugezi wa Nil bakayayobora uko bashaste mu mugi wabo wa Cairo wahajyera ukajyira ngwahari nikiyaga karemano kdi siko biri amazi neza neza bo bayajyira urubogobogo bamucyera rujyendo ubundi bagatanga ayabo abo na Barabu bavanze nabanya Israhel bakora ibyo,waba urutekereza kusoko yiyi Nile ujyera mu Rnda usanga yitwa Nyabarongo yumuhondo nsa ugasanga ituruka muba Nyafrika ukaba wakwibaza uti ese Abanyafrika nicyi koko dushoboye ..?? Aho gutandukanya Itaka na Mazi ya Nyabarongo bitubera ibidashoboka..?? Gsa nicyacyindi nuko uzasanga Abanya frika tudashaka kuvirira ubu Jiji namaranga mutima byo bihora iteka bitsikamira Ubumenyi na mahame yabwo.

  • Mwibuke ko hari Amasezerano Egypt yasinye n’Abongereza muri 1929 u Rwanda rutarabaho, ayiha uburenganzira ko Nyabarongo nayo itazakorwaho na rimwe, aribwo Egypt yemeraga guhara Suez!
    (Ngaho mumbwire; Suez ishobora guhagarara kubera Nyabarongo?)

    • @C,Urabeshya ngo muri 1929 u Rwanda rwari rutarabaho??? Biratangaje. Mbega ubujiji weeeeee. Uruzi wenda iyo uvuga uti u Rwanda muri 1929 ntirwari rwakabonye ubwigenge, rwari mu maboko y’abakoroni bategekaga u Rwanda bafatanyije n’ingoma ya cyami.

      • @Ruriho
        Ntabwo abeshya u Rwanda rwabayeho muri 1994.

  • Navukiye mu Ndiza muri 1950 menya ubwnge Nyabarongo isa uku tuyibona. Nashoboye kugera aho Mbirurume ihurira na Rukarara ariho ngo Nyabarongo itangirira. Narahigereye muri 1985. Ammazi amwe ni urubogobogo andi akaba asa na Nyabarongo yubu. Ayo mazi yombi akomeza gato atarivanga byagera nko muri metero 50 amazi mabi akiganza bigakomeza ari Nyabarongo. Abaturiye aho Rukarara ihurira na Mbirurume bakuru batumare impaka. Aho se naho bahacukuye amabuye muri za 1950….Ariko Minisitiri BIRUTA yahatembereye akazatubwira uko bimeze cyangwa akahakoresha ubushakashatsi abahavuka bakazaduha imvaho aho guhuragura ibigambo bitagira ireme.

  • Nyabarongo itangira kwitwa iryo zina ari uko imigezi 2 ariyo Mwogo na Mbirurume bihuye. Aho bihurira bahita muri Nyabukono. Ni haruguru gato nko muri km 1 uvuye ku cyiraro gihuza Akarere ka Ruhango n’Akarere ka Karongi hafi y’i Kirinda ufashe agahanda kajya mu cyahoze ari Komini Mwendo na Komini Musange.

    Aho bihurira niho amazi atangira gufata iriya shusho y’icyondo bitewe n’amazi aturuka mu misozi y’ahahoze hitwa Komini Gisovu aho bacukura gasegereti hafi ya Bisesero ku ruhande rwo hino kuko urwo hirya amazi yaho ajya mu mugezi wa Mugonero akisuka mu Kiyaga cya Kivu.

    Ayo mazi amanuka ari ibyondo akisuka mu kagezi ka Rutagara nako kagasuka muri Mbirurume munsi y’umusozi wa Tema igahita ifata isura y’ibyondo ikamanuka isa ityo kugeza ubwo ihura na Mwogo igahita iha isura ayo mazi ya Nyabarongo.

  • […] Umwaka ushize Umunyamakuru wacu yaganiriye n’umusaza Twahirwa Jean Damascene wo mu murenge wa Mushishiro i Muhanga, atubwira ko yibuka ko Nyabarongo mu m…. […]

Comments are closed.

en_USEnglish