Digiqole ad

Ruhango: Umusore yatawe muri yombi na Polisi akekwaho kwica Se

 Ruhango: Umusore yatawe muri yombi na Polisi akekwaho kwica Se

Mu karere ka Ruhango

Mu Ruhango, mu murenge wa Mbuye umugabo witwa Ndahimana arakekwaho kwica se w’imyaka 63, bari basangiye mu kabari, umurambo we wagaragaye mu masaha ya saa sita z’ijoro.

Mu karere ka Ruhango
Mu karere ka Ruhango

Amakuru Umuseke ufite ni uko uyu Ndahimana yari yasangiye na se ku cyumweru, ariko nyuma baza gusanga yapfiriye hafi y’urugo rwe iruhande rwe hari igare.

Umwe mu batangabuhamya yabwiye Umuseke ko mu masaha y’igicuku ari bwo basabonye umurambo w’umuntu aryamye munsi y’igare, baramumenya ni bwo haketswe umuhungu we basangiye, ariko ngo umuhungu we yahakanye ko yaba ari we wishe se, avuga ko yamusize ari muzima na we agatungurwa n’uko yapfuye.

Byabereye mu mudugudu w’Inkurunziza mu kagari ka Nyakarekare mu murenge wa Mbuye. Uyu mugabo wishwe umurambo we wajyanywe kwa muganga, basanga afite igikomere mu mutwe.

CIP André Hakizimana yatangarije Umuseke ko amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo wishwe ari impamo, kandi ngo umuhungu we yatawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza.

Amategeko yo mu Rwanda ateganyiriza igihano cyo gufungwa burundu umuntu wahamwe n’icyaha cyo kwica undi abigambiriye.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish