S.Africa: Polisi yafashe abagabo 4 bakekwaho gufata abagore ku ngufu
Inkuru y’umugore watangaje ko yafashwe ku ngufu n’abantu bari bamutwaye mu modoka, bakamufata umwana we w’imyaka 10 areba, yababaje benshi. Polisi yo muri Africa y’Epfo yatangaje ko yafashe abagabo bane bafitanye isano n’ibikorwa bimaze igihe byaradutse muri icyo gihugu byo gufata abagore ku ngufu bikozwe n’abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi.
Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko abagabo babiri muri bane bafitanye isano ya hafi n’ibyo bikorwa mu gihe abandi babiri bafatwa nk’ababikekwaho.
Minisitiri ishinzwe ibikorwa bya Polisi mu Ntara ya Gauteng, Sizakele Nkosi-Malobane yagize ati “Turacyategereje kumenya umwirondoro w’aba bantu, bazagezwa imbere y’urukiko mu cyumweru gitaha.”
Agatsiko k’abagabo bagera kuri bane, bakorera mu gace ka Soweto, mu majyepfo y’umujyi wa Johannesburg, bamaze igihe bafata abagore b’inzirakarengane bakabashyira mu modoka, bakabazirika imigozi barangiza bakabafata ku ngufu babasimburanaho.
Umwe mu bagore aherutse kwerura avuga ibyamubayeho mu kiganiro yahaye Radio 702 ejo ku wakane avuga ko yafashwe ku ngufu n’abantu bari bamutwaye mu modoka umwana we w’imyaka 10 abareba bamufatiyeho imbunda, mu gihe cy’amasaha ane.
Abandi bagore barindwi bumvise iyo nkuru na bo bagiye ku mugaragaro bajya gutanga ubuhamya bw’uko bafashwe ku ngufu muri ubwo buryo nk’ubw’uwa mbere.
Polisi yagiriye inama abagore yo kujya bagenda ari benshi kugira ngo ibyo bitazongera kubababaho. Inkuru y’uyu mugore wafashwe ku ngufu umwana we w’umuhungu abireba yababaje abantu benshi muri Africa y’Epfo basaba Polisi kugira icyo ikora.
BBC
UM– USEKE.RW