Mu mudugudu wa Mitoyi mu kagari Rwantonde, mu murenge wa Gatore basanze umusore usanzwe yibana mu nzu amanitse mu mugozi yitabywe Imana. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Mata basanze umusore witwa Jean Pierre Ntakirutimana w’imyaka 24 amanitse mu mugozi yapfuye mu nzu yibanagamo wenyine. Kugeza ubu inzego z’umutekano zivuga ko zikomeje iperereza kugira […]Irambuye
Abaturage mu murenge wa Karama mu karere ka Huye bavuga ko icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko cyababereye ingirakamaro, bamwe bariyunze bababarirana ku manza z’imitungo, Me Evode Uwizeyimana wari wabasuye avuga ko imanza zishoboka zikwiye kwihutisha izidashoboka abantu bakumvikana kuko ngo niba umuntu yishyuzwa miliyoni 10 ataranatunga ibihumbi 200 urwo rubanza ntirwashoboka. Me Evode Uwizeyimana […]Irambuye
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance arasaba abagize umuryango kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire barushaho gufata abana b’ibitsina byombi kimwe, yabivuze asoza ukwezi k’Umugore, aho ibyagukozwemo byose byahawe agaciro ka miliyoni 900 Rwf. Ubu ni bumwe mu butumwa bwatangiwe mu karere ka Kayonza kuri uyu wa gatanu ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Iterambere ry’Umugore. Uku kwezi […]Irambuye
*Ngo ifite gahunda yo kugabanya imodoka zakoze ku isoko izana imodoka nshya kandi zihendutse. Sosiyete icuruza imodoka, moto, moteri zitanga ingufu n’ibindi byuma kuri uyu wa kane yizihije isabukuru y’imaka 50 imaze ishinzwe, yatangiye ari igaraje rito none ubu icuruza imodoka nshya, n’ibindi byavuzwe mu Rwanda. Imwe mu modoka zicuruzwa na Rwandamotor yamuritswe inagurishwa mu cyamunara […]Irambuye
Ubucuruzi bw’ikigage ni umwihariko uzwi cyane mu karere ka Gicumbi, aho ikigage cy’i Byumba gicuruzwa no mu zindi Ntara z’Igihugu, ugasanga aho kiri banditse ngo “Ducuruza ikigage cyiza cy’i Byumba”, gusa ubuyobozi burasaba abagicuruza kugira isuku ihagije. Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bumaze igihe mu bukangurambaga bw’isuku, by’umwihariko buri wa gatatu bamanuka mu tugari kwigisha abaturage […]Irambuye
Ikigo cya mbere muri Afrika mu bijyane n’ubucuruzi bw’imirongo y’amateleviziyo StartTimes cyamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire hagati yacyo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA. Ubuyobozi bwa StarTimes mu Rwanda buvuga ko icyo kigo cyahawe uburenganzira bwo gusakaza amashusho (transmission rights) mu bihugu 42 bya Afurika ku bikorwa bya FIFA byose harimo n’Igikombe cy’Isi cya 2018 […]Irambuye
Mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, hari abaturage binubira kuba baratswe inka bari barahawe muri gahunda ya Girinka munyarwanda gusa nyuma y’ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe bakisanga bashyizwe mu by’abishoboye nubwo bo bavuga ko batishoboye. Bavuga ko barenganyijwe ubwo bakwaga inka bari barorojwe. Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko iki kibazo bukizi ndetse bukemeza ko […]Irambuye
*Hatangijwe ubukangurambaga bwo gutanga mutuelle de santé mu mwaka 2017/18, *Amafaranga yakiriwe na RSSB y’imisanzu mu mwaka ushize yiyongereyeho miliyari 7 Rwf, *Mu kwezi kw’ubukangurambaga RSSB izakoresha ‘mobile banking’ mu kwishyura mutuelle. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gutanga mutuelle de santé mu mwaka 2017/18, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, […]Irambuye
Abanyeshuri 375 bigaga mu mashami atandukanye muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda ikorera i Save mu karere ka Gisagara ikanagira Campus ku Itaba mu mujyi wa Butare, bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, basabwe kutabika ubumenyi, ahubwo bakajya guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo. Ibirori byo gutanga izi mpamyabumenyi byabereye kuri Cathedrale ya Butare, mu mvura […]Irambuye
Abadepite batoye bemeza umushinga w’itegeko rishyiraho ikigo Rwanda Polytechnic kizigisha imyuga n’ubumenyingiro, iki kigo ni cyo kizaba kigenzura imikorere ya za IPRCs ziri mu Ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali. Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya yahaye Umuseke ku wa gatatu tariki 29 Werurwe nyuma y’uko umushinga w’itegeko wari umaze gutorwa, […]Irambuye