Digiqole ad

Opinion: Akenshi njya kwivuza mfite mutuelle bakansaba kugura imiti hanze!

Ikibazo cyanjye nshobora kuba nkihuriyeho n’abandi benshi, ubwo mperuka kwa muganga bamaze kunkorera ibizamini bantegetse ko imiti njya kuyigura muri pharmacie yo hanze kandi narimfite ikarita y’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé).

Nkurikije ibyo numvaga abandi barwayi bijujuta ko muri Centre de santé nta miti bagira, abandi ngo bayiha abatanga amafaranga (cash), abandi ngo barayikwandikira ukajya kuyigura hanze, nasabye muganga kumpa ibisobanuro kuri ibyo numvaga.

Umuganga atangoye, yansubije ko hari impamvu nyinshi kuri centre de santé  basaba abarwayi kwigurira imti n’ubwo baba badafite Mutuelle kuko rimwe na rimwe hari imiti iba idahari bikaba ngombwa ko umurwayi yoherezwa kuyigura hanze muri pharmacie.

Yambwiye ko impamvu ya mbere ari iy’uko mutuelle de santé yashyizweho kugira ngo buri wese abashe kwivuza bimworoheye kandi ngo abivuriza muri centre de santé baba bahegereye ku buryo iyo umuti baguhaye udakoze ku ndwara ushobora kugaruka bikoroheye.

Indi mpamvu ngo ni iy’uko hari imiti ihenze cyane ku buryo irenze ubushobozi bwa mutuelle de santé, urugero nk’umuti ugurwa amafaranga y’u Rwanda 15 000 ngo ntabwo ari abarwayi benshi babasha kuwigondera ku buryo ushobora gutumizwa ku bwisnhi kuko ivuriro ryahomba.

Impamvu ya gagatu ngo ni uko hari imiti ihenze kandi abayikoresha ari bake bitewe n’ubushakashatsi buba bwarakozwe, urugero ngo ni nk’imiti ivura indwara z’abana.

Ibyo rero muganga asanga hari igihe hatumizwa imiti ariko abarwayi bayikoresha bakaba bake ikaba yabora.

Impamvu ya kane ngo ni uko hari imiti ikomeye amavuriro atagira bitewe na gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima, iyo miti ngo bashobora kuba banga kuyitanga kugira ngo itazakoreshwa mu ukuvura indwara nyuma zikaba igikatu bitewe n’uko zavuwe n’imiti ikomeye nyuma zikayica amazi!

Muganga yambwiye ko ari byiza kugana ivuriro mu gihe ugize ikibazo cy’uburwayi aho kwirukira mu baganga bigenga (private), bitewe nuko hari igihe bashobora ku kwandikira umuti kandi utasuzumwe bikaba byazakugiraho ingaruka zo kujya uvurwa n’imiti ikomeye gusa, kandi wenda iyo uza gusuzumwa hari imiti yoroshye yari bugukize.

Nyuma y’ibisobanuro bya Muganga nasanze afite ukuri mu rugero runaka. Nasanze koko byambera byiza ndamutse mbajije impamvu z’icyemezo cye mbere yo kumva ko angoye ngo njye kugurira imiti mu bindi bigo.

Bagenzi banjye rero tta gukina n’ubuzima! Igihe wumvise ko urwaye ihutire kwa muganga kuko ni we ufite ubuzima bwawe mu ntoki, kandi wubahirize amabwiriza n’inama aguha.

Menya ko ubwisungane mu kwivuza bugufasha kutarembera mu rugo kandi iyo imiti uhawe itakuvuye uhabwa uruhushya rwo kujya mu ivuriro ryisumbuye.

 

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • mutuelle ntacyo wayigereranya , nukuri, buriya kumuntu utarwara niwe wasebya ibi byabatindi , ariko hari abantu usanga baba bakunda kurwara nibo bazi uko igoboka , mutuelle ntacyo wagireranya nayo! ariko uzi kubona u rwaye ukamara nkameze atanu mubitaro wajya kwishyura nturenze nibihumbo icumi. bakubwira uko facture yari ihagaze nta mutuelle , umutima ukagukuka

  • Muraho banyamakuru b’umuseke, nabasabaga ku nkuru mukora ku buzima ko mwatubariza ibijyanye n’umwanda igaragara mu mashuka abarwayi bararamo mu bitaro bya Gisenyi ayo mashuka wagirango ntabwo ameswa peee muyabonye mwakwifata ku munwa twe abarwayi tubona twahandurira indwara nyinshi. Nuko nta smart phone mfite mba nyafotoye mukabireba. Mutubarize abayobozi icyo babitekerezaho. Noneho bigera muri maternite bikaba ibindi bindi peeee. Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish