Kwimakaza amahoro ni inshingano ya buri Munyarwanda wese
Igihugu cyacu kiri mu bihugu bifite umutekano ku isi ariko turacyarangwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorwa n’Abanyarwanda bikorerwa Abanyarwanda.
Ejo, tariki 21 Nzeri, yari umunsi mpuzamahanga wo kwimakaza amahoro wari ufite insanganyamatsiko, “Gukumira ubugizi bwa nabi mu muryango wacu. Ese twafatanya dute?”
Mu biganiro byabereye mu Nteko Nshingamategeko, hagarutsweho cyane ko ntawugira amahoro umuturanyi we cyangwa mugenzi we atayafite.
Iyo unononsoye ijambo ‘amahoro’ usanga rivuga ibura ry’imvururu. Amahoro arangwa n’umutuzo. Amahoro agizwe na byinshi ariko aba afatika iyo asangwa mu muryango mugari. Kuko tubana muri iyi miryango, ibikorwa byacu byiza cyangwa bibi bigira ingaruka byanze bikunze ku baturanyi bacu.
Iyo umupangayi uba mu gipangu akodesha yemeye gufatikanya n’abandi kwishyura umuriro (nk’urugero) ariko ntabikore nkana, aba avunishije bikomeye bangenzi be bagomba kumwishyurira. Simpamya ko muri iki gipangu haba harangwamo amahoro.
Iyi niyo mpamvu amahoro atabarwa bijyanye n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi cyangwa urugomo, ahubwo akagenzurwa hagendewe ku mibanire hagati y’abaturage. Ntushobora kwemeza ko umuryango mugari utarangwamo n’amasasu ari umunyamahoro igihe abaturage babaho batishyira ngo bizane uko bashatse mu mihanda ya karitsiye cyangwa se muri iyo karitsiye harangwa no kutizerana mu baturage.
Tumaze iminsi twumva mu itangazamakuru ibikorwa by’urugomo bikabije bibera mu miryango hirya no hino, bikozwe n’abantu bari basanzwe bazwi n’abaturage baho. Ubuhamya bukusanywa n’abanyamakuru akenshi bugaragaza ko abaturanyi baho biba byabereye bari basanzwe bazi ko izo ngo cyangwa abo bantu barangwa n’ibikorwa by’imvururu no kutumvikana. Ndetse benshi baba bemeza ko n’abayobozi baba bazi ibi bibazo. Ndahamya ko akensi abayobozi baba barahurujwe na banyiriguhohoterwa n’imiryango yabo gusa. Ni gake cyane abaturanyi batabariza iyi miryango amazi atararenga inkombe.
Reka dusubire inyuma ho gatoya. Mu myaka irenze 20 ishize u Rwanda rwarangwagwamo guhohotera abaturage n’amacakubiri akaze ari ikimenya bose. Nta mbaraga zashyizwe mu gukumira ibi bikorwa byo guhohotera uburenganzi bwa muntu ku butaka bw’u Rwanda kuko ibihugu byumvaga bitabireba, ari ibibazo batagombye kwivangamo kuko nta baturage babo bari bari guhohoterwa; ariko baribeshyaga cyane.
Ibura ry’amahoro ryimukiye muri Repubulika iharanira Demokarasy ya Congo (DRC) bikaba binagira ingaruka zikomeye mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ni ingaruka y’uku kwifata byakozwe mbere n’ibihugu bituranye n’u Rwanda.
Igihe bimaga amatwi amarira y’Abanyarwanda biyibagizaga y’uko nta Leta n’imwe yijandika mu bikorwa byo guhohotera abaturage bayo iramba, kandi buri igihe iyo birukanywe bahungira mu bihugu baturanye bagakomerezaho imirwano. Ibi si muri EAC gusa byabaye bigakurikirwa n’ivuka rya FDLR, muri Afghanistan n’Abatalibani ndetse muri iyi minsi n’abaharanira Leta ya Kiyisilamu (Islamic State) muri Siriya na Irak, Al Shabab muri Somalia, n’izindi ngero nyinshi.
Kwima amatwi igihugu muturanye mu bihe by’amakuba n’ihohoterwa ni nko gutumira amakuba mu gihugu cyawe mu bihe biri imbere. Twagombye kwigira ku makosa yakozwe n’ibi bihugu amasomo twakuyemo tukayagenderaho mu muryango mugari wacu.
Kubona ibikorwa by’urugoma bidahosha mu rugo rw’umuturanyi ukicecekera utekereza ko ari bo bireba gusa ni ukwibeshya ko ukomeye kuko ibibazo byabo bizinjira iwawe byarafashe amasura atandukanye. Iyo inzu y’umuturanyi iri gushya, wihutira gufasha kuzimya uwo muriro kuko amahirwe y’uko n’iyawe ikongezwa aba ari menshi cyane.
Bimwe mu bibazo bikomeye byugarije umuryango mugari nyarwanda harimo ibiyobyabwenge no kunywa inzoga birengeje urugero kandi ni twese nk’umuryango mugari duhura n’ibibazo biterwa n’ibi bibazo byahindutse nk’icyorezo: ubuzererezi, kwibwa, impanuka ziterwa n’abatwara ibinyabiziga basinze, abantu bareka akazi bityo ntibishyure imisoro, urubyiruko ruva mu mashuri, n’ibindi byinshi cyane.
Burya iyo ushishoje usanga abanywa inzoga bikabije n’abakoresha ibiyobyabwenge akenshi baturuka mu ngo zifite ibibazo bikomeye usanga barakuriye mu nduru za buri munsi. Ibi byagaragajwe n’abashakashatsi kenshi: abana bakuriye mu ngo zirangwa n’ubugize bwa nabi n’urugomo (violence) akenshi cyane bigana ababyeyi babo kandi abahura n’ingaruka z’ibyo bibazo si abo bana gusa ni umuryango mugari wose.
Kugira ngo dukumire ibi bibazo ejo hazaza, umuryango mugari wacu natwe tuwugize twagombye kwitegura kugeza ku bayobozi ibikorwa by’ubugizi bwa nabi tubona hafi yacu amazi atararenga inkombe gutyo tugafasha abo bana baba barahavukiye ndetse n’ejo hazaza h’umuryango mugari wacu.
Umuntu yakwibaza niba ataba yivanze mu bitamureba akanavogera ubuzima bwite bwa mugenzi we. Amategeko y’u Rwanda agaragaza ko buri wese afite inshingano zo gufasha umuntu wese uri mu makuba (danger) kandi yahamwa no kutabikora agahanwa. Aha umuntu yakongera akibaza ati ese wamenya ibikorwa by’urugomo ute kugira ngo udatabaza wibeshye?
Ibikorwa byose byo guhoza ku nkeke no gukubita bikunze kugaragara, ibikorwa byo kutita ku bana nko kubasiga bonyine ari bato cyane, kutabitaho ubagenera ibyokurya no kwambara, kubabuza kujya ku ishuri n’ibikorwa byo ku tita ku wo mwashakanye agatereranwa mu bijyanye no gutunga umuryango; byose ni ibikorwa by’ihohoterwa n’urugomo twagombye nk’umuryango mugari gutunga agatoki amazi atarenga inkombe (bitaravamo kwicana, gukubita no gukomeretsanya, bitaravamo ibibazo by’ubujura, n’ibindi byisnhi).
Dukurikije insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga wo kwimakaza amahoro yagiraga iti “Gukumira ubugizi bwa nabi mu muryango wacu. Ese twafatanya dute?” tugomba gufatanya nk’umuryango mugari, dutungira agatoki inzego zibishinzwe ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bibera aho tuba, gutyo tugafasha kwimakaza amahoro mu muryango mugari wacu uyu munsi kandi tukaba twizagira ejo hazaza heza.
Raissa KAMALIZA
5 Comments
Ariko mujye muvuga ngo ni muntu ki?
Ariko mujye muvuga ngo ni muntu ki? Kamariza Raissa ni umutsi, diregiteri, mearimu…..
uyu mwari atanze igitekerezo kiza cyane dukwiye guharanira amahoro twirinda amakimbirane yo mu muryango kuko amahoro iyo yabuze nta nubwo dushobora gutera imbere ahubwo twokwama nubukene budashira.
Wowoo…inama nziza cyane..urakoze rwose kko burumwe abaye ijisho ryamugenzi we ntampamvu yuko umuryango nya Rnda..utahorana amahoro..nimucyo dushyire izinama mubikorwa ubundi urebe yuko u Rnda Rwacu Rutaba Rwiza kurushiriza…
amahoro ni ayasangiwe niba wumva wifuza amahoro ubanza kureba mugenzi wawe niba ibyo ukora bitamubangamiye ikindi kandi ukamusangiza kubyiza ufite, byaba ari ibyago ukamutabara, ukamureberera nawe akakurebera ko ntacyago cyakugeraho, ariko kandi burya niba uri no gutera imbere muburyo runaka cg ubundi nibyiza ko nabaturanyi batari gutera imbere nabo wabazamura burya uba uri kurema amahoro arambye mu gace utuyemo kandi biba biazasakaru mugihugu hose , birakwiye ko tugomba kubana kandi tukaba mumahoro, gutahiriza umugozi umwe tubigire intego
Comments are closed.