Nshimyumuremyi akora amasabune n’amavuta mu byatsi
Mu karere ka Musanze, umurenge wa Nkotsi, umwarimu witwa Nshimyumuremyi Cephas yatangije kampani (company) “Uburanga Products Ltd” ikora amasabuni n’amavuta mu byatsi bya Kinyarwanda.
Nkuko twabitangarijwe na Mukamuhirwa Marie Janvière, akaba yungirije umuyobozi w’iyi kampani ngo igitekerezo cyo gukora amasabune n’amavuta cyaje nyuma yo gukora ubushakashatsi bw’ibyatsi bikoreshwa mu kuvura indwara z’uruhu.
Nshimyumuremyi yahawe ubufasha bw’aho yakoreye ubushakashatsi (Laboratoire) kuri ibyo byatsi n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).
Nyuma yo gukora ubwo bushakashatsi no gupima ibyo bimera bigatanga umusaruro mwiza, yaje guhabwa uburenganzira bwo gutangira gukora amavuta yo kwisiga.
Amasabune yo ayakoresha intoki kuko atarabona ibikoresho byabugenewe byamufasha, gusa ntibimubuza kwerekana ko ibyo akora byujuje ubuziranenge ndetse ahabwa n’ibihembo.
Mukamuhirwa ati “Yahawe (n’iyi kampani) igihembo nk’umuntu wahanze agashya mu rubyiruko mu nkera y’imihigo iba buri mwaka, kandi yabaye umwarimu w’indashyikirwa ku rwego rw’igihugu.”
Nshimyumuremyi yatangiye akorana n’umugore we gusa ariko ubu akoresha abakozi icyenda (9) hakaba na ba nyakabyizi afasha.
Uyu mushinga umufatiye runini kuko aho apimira ibyo akoresha (laboratoire) niho benshi mu banyeshuri bigira bareba uburyo amasabune n’amavuta bikorwa.
Uyu mugabo yatanze urugero rwiza mu guhanga umurimo, binyuze muri aka kazi ntabwo agicungira ku mushahara wa mwarimu gusa, ubu abayeho neza.
Nubwo urugendo rukiri rurerure avuga ko yisunze umwarimu Sacco maze abasha kubona ahantu he ho gukorera.
‘Uburanga Products ltd’ ni imwe muri kampani zafashijwe n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko kumurika ibikorwa byazo mu imurikagurisha mpuzamahanga muri uyu mwaka, ryaberaga i Gikondo mu karere ka Kicukiro.
Yanitabiriye imurikagusha ryabereye I Musanze, kwitabira imurika gurisha ry’i Gikondo ngo bikaba byaramufashije kwagurira isoko i Kigali.
Mukamuhirwa ati “Turabona Abanyarwanda batangiye gusobanukirwa n’agaciro k’iby’iwacu.”
Yongeraho kandi ko bakangutse nyuma yo kubona ko benshi mu baturage b’i Kigali bishimiye ibi bikorwa byabo.
Aba barimu bagira inama urubyiruko yo gukora cyane no kudasuzugura ibyo bafite bivuye mu bumenyi bahawe mu ishuri.
Urubyiruko kandi rurasabwa kwiga rushyizeho umwete, bashaka ubumenyi aho kwiga barwana no kubona impamyabumenyi nyamara ntacyo bazi cyabakura ku rwego rumwe bakagera ku rundi.
‘Abayobozi b’Uburanga Products Ltd’ bavuga ko kandi bakoze ubushakashatsi ku bimera by’ubwoko 30 birimo igisura, igikakarubamba, kapsine, uruteja, umugombe, umwisheke, inyarabasanya, cyumya, nyiramunukanabi, nyiramuko, rwiziringa, umuraranyoni, umwenya, akanyamapfundo n’igifiraninda.
NYC
UM– USEKE.RW
5 Comments
Big up Dear Mwalimu Murezi, this is a wonderful example of practical skills leading to business and employment. Courageeeeeeeeee
Ibi bintu birashimishije pe
ibi babyita kwihangira umurimo, kandi bikerekana aka uyu mugabo yabicengewe , bibere isomo abandi maze abavugaga ikibazo cy’ubushomeri gishire burundu
Nihe twakura ayo mavuta muri Kigali ?
Courrage May God Continue To Increase And To Bless Ur Action!
Comments are closed.