Digiqole ad

Russia: Abanyamakuru ba BBC bakubiswe banamburwa Camera

Ikipe y’abanyamakuru ba BBC batewe n’abantu bataramenyekana mu gihugu cy’Uburusiya, barimo bakora inkuru ijyanye n’abasirikare b’Uburusiya ‘biciwe ku mupaka w’igihugu cya Ukraine’ nk’uko kuri uyu wa kane byatangajwe na Televiziyo yo mu Bwongereza.

Hari ubwo abanyamakuru bakorerwa ihohoterwa mu kazi kabo
Hari ubwo abanyamakuru bakorerwa ihohoterwa mu kazi kabo

Mu itangazo ryasohowe na BBC bagira bati “Ikipe y’abanyamakuru bacu bakubiswe bikomeye, Camera yabo irangizwa kandi barayamburwa.”

Abanyamakuru batatu ba BBC bakoraga inkuru mu mujyi wa Astrakhan uri mu majyepfo y’Uburusiya, ubwo bakoraga inkuru nibwo batewe n’abantu batazwi mu gitero cyateguwe neza nk’uko BBC yabitangaje.

Umuvugizi wa BBC, James Hardy, yandikiye ibiro ntaramakuru AFP avuga ko umunyamakuru wafataga amashusho akirimo kuvurwa ijisho ryababaye n’ibikomere.

Nyuma yo gukubitwa, abo banyamakuru batatu harimo umwe w’Umwongereza, bajyanywe ku biro bya polisi bahamara amasaha ane bahatwa ibibazo, ndetse ngo baje gusanga ikarita ya Camera bafatiyeho amashusho ibyariho babisibye nk’uko BBC yakomeje ibitangaza.

Kugabwaho igitero, no kwangiza ibikoresho ndetse hagasibwa ibyari ku ikarita ifatirwaho amashusho, ni igitero cyagambiriwe mu rwego rwo kubuza abanyamakuru bafite uburenganzira gukora akazi kabo ko gutara inkuru.

Dunja Mijatovic, uhagarariye umuryango ushinzwe umutekano n’imikoranire i Burayi (OSCE) mu bijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, yavuze ko icyo gitero ku banyamakuru acyamaganye mu itangazo yasohoye.

Yagize ati “Turabona ibimenyetso byeruye byo gukorera urugomo ibitangazamakuru byigenga mu Burusiya.”

OSCE yasabye ko habaho iperereza ku byabaye.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Astrakhan, Piotr Roussanov yatangaje ko iperereza ryatangiye gukorwa.

Abo mu miryango y’abasirikare biciwe ku mupaka wa Ukraine batangaje ko bibakomereye, nk’uko Steve Rosenberg, yabyanditse ku rubuga rwa Twitter ndetse yahise anatangaza ikiganiro yagiranye n’umuvandimwe w’umusirikare witwa Konstantin Kouzmine, wiciwe ku mupaka wa Ukraine.

Umuryango wigenga mu gihugu cy’Uburusiya Zabiti Polk wagaragaje ko Kouzmine ari umwe mu basirikare bajyanywe mu ntara ya Tchetchenia mu karere ka Rostov, kegeranye na Ukraine, ariko baza kwicwa mu buryo butasobanuwe.

Nta makuru na make avugwa mu bitangazamakuru byo mu Burusiya ku ngabo iki gihugu cya cyarohereje muri Ukraine nk’uko cyagiye kibiregwa na Ukraine ndetse n’ibihugu bikomeye ku mugabane w’Uburayi na Leta zunze ubumwe za America.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko haba hari abasirikare 200 bo mu ngabo z’Uburusiya biciwe muri Ukraine barwana ku ruhande rw’inyeshyamba.

Abanyamakuru bagerageje gukora iperereza ku rupfu rw’abo basirikare bagiye bamererwa nabi bagabwaho ibitero, ndetse n’umunyamakuru w’umudepite utavuga rumwe na Leta mu Burusiya Lev Chlosberg, arwariye mu bitaro nyuma yo guterwa n’abantu batazwi.

 

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Mu isi ntaho wasanga amahoro yuzuye.

  • Ariko ba bamotsi bo muri Human Rights Watch nitwe bazi guhimbiraho gusa?
    Ngaho se bazavuge Putin maze abarahire aho twinikaga!

  • Turambiwe iyi radio ivuga nta wayifunguye! Sinzi icyo abandi basomyi babivugaho! Birakabije sa

    • niba uyirambiwe ntuzongere kuyumva, bakubwiye ko ivugira ku gasozi nka vuvuzera se ku buryo utayifunga, ibyo ni ibintu urata koko!

    • AHUBWO SE KUKI UYUMVA NIBA UBA UDASHAKA KUYUMVA RADIO YAWE UZAYIGUREMO INYANYA

  • inshyanutsi bbc akabo kashobotse sha. Hahahahaha

Comments are closed.

en_USEnglish