Huye: Bahigiye kuzita cyane ku gihingwa cy'avoka mu mihigo ya 2014-2015
Mu muhango wo kwishimira umwanya wa gatatu akarere ka Huye kajeho mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014, umuyobozi w’aka karere Kayiranga Muzuka Eugène yavuze mu nkingi y’ubukungu, bateganya kubaka uruganda ruzatunganya ibikomoka ku giti cy’avoka.
Muri uyu muhango wo kumurika imihigo y’imirenge mu mwaka wa 2014-2015 kandi hishimirwa ko Huye yabaye iya gatatu mu kwesa imihigo y’umwaka ushize, Muzuka Eugène yagarutse ku bikorwaremezo birimo imihanda, umuriro w’amashanyarazi gutuza abaturage mu midugudu ari nabyo abasuzumye imihigo basanze byarakozwe neza binazamura imihigo y’aka karere.
Kayiranga akavuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2014-2015 bazibanda cyane mu guteza imbere igihingwa cy’avoka aho nibura buri muturage, ibigo by’amashuri, idini gatolika n’amatorero akorera mu karere ka Huye bazatera ibiti by’avoka mu rwego rwo kugira ngo umusaruro uvuyemo uzashyirwe mu ruganda bateganya gutangiza mu mwaka utaha ndetse ngo ubushobozi burahari.
Mbonabucya Alexis, atuye mu murenge Tumba, mu karere ka Huye avuga ko biteguye kongera ibiti by’avoka kubera ko n’ubusanzwe avoka ari kimwe mu biti byera imbuto ziribwa gikunze kwera cyane mu karere ka Huye kurusha ibindi. Gusa avuga ko abaturage batabishyiragamo imbaraga kuko nta ruganda ruzitunganya rwahabaga.
Yagize ati “Nibatwubakira uruganda rutunganya ibikomoka ku giti cy’avoka, tuzaba aba mbere mu turere twose mu buhinzi bw’avoka.’’
Munyentwari Alphonse, Guverineri w’intara y’Amajyepfo, yavuze ko ashimira Ubuyobozi bw’akarere ka Huye n’abafatanyabikorwa umurava bagaragaje muri iy mihigo y’umwaka ushize, ariko abasaba ko byakomeza no mu mihigo itaha kuko ngo ahari ubushake n’ubushobozi buboneka.
Yagize ati:’’ Mu turere umunani tugize intara nimwe mwabonye umwanya ushimishije, mbonereho no kubwira abayobozi n’abaturage bo mu tundi turere ko nabo bashyira ingufu mu kwesa imihigo y’ubutaha ku rugero rushimishije nk’uru.’’
Mu mihigo y’umwaka ushize aka karere kaje mu cyiciro cya kabiri, naho iy’uyu mwaka mihigo Huye yanganyije amanota n’akarere ka Ngororero bose babona umwanya wa gatatu.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Huye
4 Comments
Nimwumve neza bayobozi b’akarere ka Huye mwe, ntabahaye inama naba mbanga kabisa. Urwo ruganda muzatangiza umwaka utaha rutunganya ibikomoka kuri Avoka ruzahomba rutaratangira!!!!!! Uwabagiriye inama yo kurwubaka yabagiriye inama y’agakecuru bya hatari. Avocats ntazo mufite zihagije ku buryo mwazishingira uruganda, n’ikimenyimenyi iyo kurya igura ijana cg arenga!!!!! Ngo mujyiye gutera ibiti? Ibiti bya avocat si insina, byerera igihe kinini…ubundi kandi muzage muvuga ibintu mwabanje kureba, ese abubatse uruganda rutunganya amavuta ya soya ugana i Gahini ntibahombye ntibabuze Soya!!!!!! Ubu se mu Rwanda amashanyarazi ko muzi uko agura koko mwakora uruganda rukunguka? Ese mwahereye kuzo mwari musanganywe mukareba uko zagenze? Ese urwo mu Gako rwa KUBUMWE rumeze rute? Ese urwahoze hano imbere ya EAR rw’imitobe n’amaconfitures rwahereye he? Hum………mube muretse kubaka uruganda, mutere hegitari igihumbi za Avocat nizibura umwaka ngo zere mubone murwubake.
ibintu byose ni process njye ndabashyigikiye mu guhanga imirimo habamo gukora udushya kandi tutakozwe n’abandi njye urwo ruganda ndabona ruzateza imbere akarere kacu kuko mu gihingwa cya avocats havamo products nyinshi kandi zishobora no kujya ku isoko muzamahanga mukomereze aho turabashyigikiye u kwesa imihigo.
ingufu mayor wa Huye akresha ziragaragara cyane kandi umwanya babiney urabona ko ushimishije cyane bityo bakomerezeho bazagere no ku mwanya mbere
Blaise we, reka ngusubize. Ibintu ntibyikora birategurwa. Nta mpamvu yo gushinga uruganda rushya utarebye impamvu yasenye cyangwa yahombeje izabanje.
Comments are closed.