Digiqole ad

MONUSCO yemeje ko ariyo yagonze nyakwigendera Mukategeri

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Nzeri 2014 nibwo ubuyobozi bw’ingabo za MONUSCO bwatanze umurambo wa Aleoncie Mukategeri uherekejwe n’urwandiko rwemeza ko imodoka yabo ariyo yamugonze akitaba Imana muri week end ishize.

Mukategeri Aleoncie
Mukategeri Aleoncie

Aleoncie Mukategeri yahise yakirwa n’abo mu muryango we bari bamaze iminsi irindwi mu kiriyo umurambo wabo uri muri Congo

Umwe mubo mu muryango we wagiye kuzana umurambo w’umubyeyi yabwiye Umuseke ko Monusco yabahaye amadolari 500 yo kubishyura iby’ingendo hagati ya Goma na Rubavu, bajya gukurikirana umubyeyi wabo.

Uyu yavuze ko ibijyanye n’indishyi z’akababaro ngo bizaregerwa mu nkiko babanje gushaka umwunganizi mu mategeko.

Abantu batatu bo mu muryango wa Mukategeri barimo n’umugabo we, kuwa kabiri tariki 16 Nzeri bakoranye inama n’abaganga babiri ba MONUSCO, umusirikare w’ipeti rya Major ushinzwe imyitwarire y’izi ngabo ndetse n’abandi bayobozi muri MONUSCO bose hamwe bagera ku munani, mu cyumba cy’inama cyo ku cyicaro cy’izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, zikaba zikorera i Goma.

Aleoncie Mukategeri, umugore w’Umunyarwandakazi wari utuye mu  murenge wa Rubavu, akagari ka Buhaza mu mudugudu wa Dufatanye, yambutse akoresheje ‘jeton’ nk’uko abaturage ba Rubavu bayikoresha barekeza muri Congo Kinshasa, mu gitondo tariki 12 Nzeri, yerekeza i Gihisi mu mujyi wa Goma gusura inshuti, aza kugongwa n’imodoka y’intambara ya Monusco ahita yitaba Imana.

Bateruye isanduku irimo umurambo wa nyakwigendera ngo ushyingurwe
Bateruye isanduku irimo umurambo wa nyakwigendera ngo ushyingurwe
Ubwo nyakwigendera yashyingurwaga
Ubwo nyakwigendera yashyingurwaga
Aho ni ho nyakwigendera Mukategeri yashyinguwe
Aho ni ho nyakwigendera Mukategeri yashyinguwe

Maisha Patrick
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Imana imwakire mubayo.

  • ubwo se kandi koko iz ngabo zaje kubungabunga amahoro none zirica uko ziboeneye abantu nta soni???mbega akaga!!! gusa abo muri uyu muryango bihangane kandi Monusco ihanwe

  • Baze guteza ibibazo

  • Niba ruburangare ntibazagarukire ku madolari 500 gusa bazabahe indishyi ihagijepe kubura umubyeyi kuriyantibyoroshyepe

Comments are closed.

en_USEnglish