Mugesera yongeye kuririra mu rukiko

“Igihe yavugiye ko nari ndi mu nama yo ku Muhororo nari ndi muri USA”; “Ibyo yavuze kuri Mugesera binyuranye n’ukuri”; “Ni ukugira ngo Abatutsi banyange ariko Abatutsi bazi ubwenge ntabwo banyanga”. Ibi byatangajwe na Leon Mugesera ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku byaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, ubwo yahabwaga umwanya n’Urukiko Rukuru ngo avuge ku batangabuhamya […]Irambuye

Ngoma na Bugesera baracyategereje umuhanda bemerewe na Perezida

Abaturage batuye mu turere twa Ngoma na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba barifuza umuhanda uhuza utwo turere twombi urimo kaburimbo, uyu muhanda ngo bawemerewe na Prezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ariko ngo baracyategereje ko wubakwa. Perezida Kagame ngo yari yijeje abatuye Bugesera na Ngoma umuhanda uzabahuza ubwabo ndetse n’Akarere ka Huye ko mu Ntara y’Amajyepfo. […]Irambuye

Koresha indyo yuzuye nk’urukingo ruhendutse rw’indwara nyinshi

Iyi nkuru ni ibyasomwe na Mahirwe Patrick, umukunzi w’Umuseke. Ni umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’iby’Ubuzima (PCB) muri Lycée de Kigali. Ndababwira ukuri ko washingira ku myizere, imigenzo n’ibindi, ibyokurya bifete imbaraga zikiza karemano byahawe n’Imana. Ibi mbabwira ni ubuhamya bwanjye n’ubw’abakize indwara bavuwe no kurya neza. Ni impamo […]Irambuye

Abacamanza bo muri EAC bariga ku mbogamizi zabangamira ubucuruzi

Kigali: 20/4/2015 Abacamanza baturutse mu bihugu bitanu bigize Umuryango uhuza ibihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba (EAC), barasuzuma uburyo bwo gukemura amakimbirane n’impaka bishobora kubangamira ubuharirane n’ubucuruzi ku banyamuryango b’ibi bihugu. Prof Sam Rugege watangiye iyi nama izamara iminsi itatu, yavuze ko abacamanza baziga uko imanza z’ubucuruzi zigomba gucibwa, muri uyu muryango wa EAC ngo kuko […]Irambuye

East: Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yize uko yakorana akongera ireme ry’uburezi

Mu nama yahuje Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Uburasirazuba (IPRC East) n’abayobozi b’ibigo byigisha imyuga n’ubumenyingiro byo muri iyi ntara basanze kunoza imikoranire bikwiye kongererwa imbaraga kugira ngo imyuga n’ireme ry’uburezi bitezwe imbere no gukorana hagati y’ibigo by’imyuga n’abikorera biruhseho kunoga. Ishuri rya IPRC East rikora igenzura n’ihuzabikorwa ry’imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara […]Irambuye

Abatoza ba APR FC bafatiwe ibihano no mu ikipe y’Igihugu

Abatoza bo mu ikipe ya APR FC baheruka gufatirwa ibihano na FERWAFA no mu ikipe y’igihugu Amavubi bamaze gusimbuzwa nk’uko iri shyirahamwe ryabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 17 Mata 2015. Umutoza wungirije wa APR FC, Vincent Mashami n’uwatozaga abanyezamu Ibrahim Mugisha bafatiwe ibihano buri umwe. Mashami yahanishijwe imikino ine idatoza imikino ya shampiyona, […]Irambuye

Imihigo 2014 -15: Nta Ntara n’imwe iragera kuri 70% kandi

17 Mata 2015 – Abayobozi b’uturere n’ibigo bya Leta bagaragaje ibyishimo kuko Inama y’Abaminisitiri iherutse kwemeza ko urwego rwtanze isoko ari na rwo ruzajya rwishyura rwiyemezamirimo ku buryo butaziguye, gutegereza ko MINECOFIN ariyo yishyura rwiyemezamirimo ngo byadindizaga imihigo. Mu Kugaragaza aho imihigo y’ingengo y’imari ya 2014-2015 igeze abayobozi basanze nta Ntara n’imwe iragera kuri 70% nyamara […]Irambuye

en_USEnglish