Muri uku kwezi kwahariwe urubyiruko, urwo mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba ruvuga ko icyo rushyize imbere ari umuco wo kuzigama ngo kuko ari ryo pfundo ry’iterambere no kwihangira imirimo kuri bo, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko urubyiruko rugomba kugira uruhare runini mu iterambere. Urubyiruko ruri gukora ibikorwa byo kuremera abarokotse Jenoside hirya no hino muri Ngoma […]Irambuye
Yitwa Ambrose Awici-Rasmussen, ni UmunyaUgande uba mu gihugu cya Norvege. Avuga ko yatekereje gukora program kuri telefoni kugira ngo yorohereze abana be bazatazi indimi gakondo z’iwabo kuzimenya igihe bazaba bazikeneye. Iyi program yitwa “Safarini translator”, ifasha abantu mu itumanaho, by’umwihariko ifata indimi z’Igiswahili, Igikuyu (Kikuyu), Ikigande (Luganda) n’indi zitwa Langi, ikazihindura mu rurimi rw’Icyongereza. Awici-Rasmussen […]Irambuye
Abatuye mu mirenge ya Sake na Rukumberi mu karere ka Ngoma ho mu Ntara y’Uburasirazuba baravuga ko babangamiwe no kuba ikiraro cyibahuza n’akarere ka Bugesera cyarasenyutse ngo n’aho gisaniwe cyikaba cyitarubatswe mu buryo burambye kuko cyinyurwaho n’imodoka ntoya gusa bityo ngo bikaba bibangamiye ubuhahirane bwabo. Abaturage bavuga ko ngo iyo bashaka kugeza imyaka i Kigali […]Irambuye
UPDATE: 04 Gicurasi 2015 – 19h18: Visi Perezida w’Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga mu gihugu cy’Uburundi yahungiye mu Rwanda n’umuryango we. Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic yatangaje ko ayo makuru ari impamo, ko Sylvère Nimpagaritse Visi Perezida w’Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga (Cour Constitutionnelle) yahunganye n’abantu barindwi barimo umugore we na we wari Perezida w’Urukiko […]Irambuye
Abagore babohojwe mu maboko y’umutwe w’iterabwoba Boko Haram mu cyumweru gishize bavuze ko igihe bamaranye n’uyu mutwe, abagabo bicwaga umunsi ku munsi, naho abahungu bagategekwa kujya imbere mu mirwano mu gihe abagore bo bakoreshwa imirimo y’ubusambanyi. Euronews iravuga ko ubwo aba bagore batwarwaga mu nkambi y’impunzi aribwo batangaje ubuzima bubi bahuye na bwo mu mashyamba […]Irambuye
Up: Kuri uyu wa mbere imyigaragambyo yaguyemo abaturage batatu nk’uko byatangajwe na Croix Rouge mu gihugu cy’Uburundi, abandi babarirwa muri 30 bakomeretse harimo n’umupolisi. Amagana y’Abarundi badashyigikiye ko Perezida Pierre Nkurunziza yongera kwiyamamariza kuyobora igihugu muri manda ya gatatu babyukiye mu muhanda kuri uyu wa mbere bakaba, bwa mbere babashije kugera mu mujyi rwa gati […]Irambuye
Abahinzi b’umuceri hirya no hino mu Ntara y’u Burasirazuba baravuga ko nubwo bitabiriye guhinga iki gihingwa ngandurabukungu ariko ngo ntibabona uko bageza umusaruro wabo ku nganda z’umuceri ziri muri iyi ntara ngo bitewe n’uko ahenshi nta mihanda ihaboneka ibafasha kuvana umusaruro wabo mu mirima. Bavuga ko baterwa igihombo n’icyo kibazo kuko umusaruro wabo wangirikira aho […]Irambuye
Ihuriro ry’abigaragambya badashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza basabye Abarundi kureka kujya mu muhanda mu gihe cy’iminsi ibiri kugira ngo Perezida uriho abanze atekereze neza ku cyemezo cyo kuziyamamaza mu matora azaba ku ya 26 Kamena. Abigaragambya baravuga ko bashyizeho agahenge k’iminsi ibiri kuva ku wa gatanu kugeza ku cyumweru, bagasaba Nkurunziza kubyaza […]Irambuye
Ubwo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagirana ikiganiro n’abanyamakuru gitegura umunsi mpuzamahanga w’umurimo wabaye kuri uyu wa 01 Gicurasi 2015, yatangaje ko mu bakozi 351 bahagaritswe ku mirimo yabo mu ivugurura ryabaye mu mwaka ushize, 40 gusa ngo ni bo bashobora kuzasererwa bitewe n’uko habuze indi myanya bashyirwamo. Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Uwizeye Judith […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 30 Mata 2015 abahinzi b’icyayi 1 800 bo muri Kopertive COTRAGAGI-RUBAYA mu karere ka Ngororero bashyizeho umukono ku ibaruwa banditse basaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ibuza umukuru w’igihugu kwiyamamariza manda zirenze ebyiri yahinduka kugira ngo Perezida Paul Kagame akomeze kubayobora kubera ibyo yabagejejeho nk’uko babivuga. Bavuze ko Perezida Paul Kagame […]Irambuye