Ngoma: Urubyiruko rwitezweho umusanzu mu kubaka igihugu
Muri uku kwezi kwahariwe urubyiruko, urwo mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba ruvuga ko icyo rushyize imbere ari umuco wo kuzigama ngo kuko ari ryo pfundo ry’iterambere no kwihangira imirimo kuri bo, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko urubyiruko rugomba kugira uruhare runini mu iterambere.
Urubyiruko ruri gukora ibikorwa byo kuremera abarokotse Jenoside hirya no hino muri Ngoma ndetse no guhana umuganda hagati yarwo.
Bamwe muri uru rubyiruko baragaragaza ko nubwo bazibanda mu gufasha abatishoboye, ngo ntibazibagirwa gukangurira bagenzi babo umuco wo kwizigamira.
Ngoga Christine utuye mu murenge wa Remera, agira ati “Icyo ubu nshyize imbere na bagenzi bange ni ukwizigamira mu bigo by’imari tuzanabikangurira n’abandi twese kuko ni byo byadufasha kugira ejo heza.”
Nshimiyimana Alphonse wo mu murenge wa Kibungo avuga ko kuba hari urubyiruko rutitabira ibikorwa nk’ibyo barimo ari igihombo kuri bo kuko na bo bibafitiye akamaro.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Mupenzi George avuga ko muri uku kwezi kwahariwe urubyiruko, akarere kiteze ibikorwa bigamije impinduka z’igihugu.
Agira ati “Urubyiruko ruzafasha abacitse ku icumu, baremere bagenzi babo, mu by’ukuri ni gahunda zigamije gutuma bagira uruhare mu bikorwa biteza imbere igihugu.”
Ukwezi kwahariwe urubyiruko kubaye ku nshuro ya gatatu mu Rwanda, muri uyu mwaka ibikorwa byatangirijwe ku rwego rw’igihugu mu karere ka Nyamasheke na Ministri w’Urubyiruko J.Philbert Nsengimana.
Ibikorwa byibandwaho muri uku kwezi, ni ibiteza imbere urubyiruko no kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 batishoboye ndetse hazabaho kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
1 Comment
urubyiruko nirwo ngufu z’igihugu , igihugu cyacu kirabakeneye ngo gikomezanye umuvuduko nyawo. ibi ab’i Ngoma biyemeje ni byiza cyane
Comments are closed.